Agathe Uwilingiyimana: icyo musaza we n’umunyeshuri we ni iki bamwibukiraho!

Chief editor

Minisitiri w'intebe Agathe Uwilingiyimana ubwo yari ayoboye inama y'abaminisitiri
Minisitiri w’intebe Uwilingiyimana ubwo yari ayoboye inama y’abaminisitiri

Ku gasozi ka Muhororo mu karere ka Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda – ahitegeye uruhererekane rw’imwe mu misozi yo muri komine Mwumba mu ntara ya Ngozi mu Burundi – ni ho havukiye Agathe Uwilingiyimana, Minisitiri w’intebe w’umugore umwe rukumbi mu 10 babayeho mu mateka y’u Rwanda kugeza ubu.

Avukira “mu gicyene [mu bucyene] ariko kitabuze icyo kurya”, nkuko bivugwa na musaza we Gaspard Hangimana, umugabo w’imyaka 74, utuye i Muhororo, mu cyahoze ari segiteri Gikore ya komine Nyaruhengeri, ubu ni mu murenge wa Kansi. Avuka ari umwana wa kane mu bakobwa batandatu n’abahungu babiri.

Imyaka itanu Hangimana arusha mushiki we, ituma amwibuka mu bwana bwe.

Yari umuntu w‘ibakwe. Yagiraga ishyaka ryo kwiga. Yari umuntu ujijutse mu mutwe”.

Ku myaka itanu, mu gihe ubusanzwe byasabaga kubanza kuzuza imyaka irindwi, we ni bwo yatangiye ku ishuri ribanza rya Gikore.

“Baramwemereye. Mu gikuriro wagira ngo afite n’icumi”.

“Yabaga uwa mbere, ubundi [rimwe na rimwe] akaba uwa kabiri”, usibye inshuro imwe yibuka yabaye uwa gatatu.

‘Umunyesoni ariko wihagazeho’

Nyuma yaje gutsindira kujya kwiga mu ishuri ryisumbuye riyoborwa n’ababikira rya Lycée Notre-Dame de Cîteaux mu mujyi wa Kigali, yiga amasomo ya siyansi arimo ibinyabuzima n’ubutabire.

Aza gukomereza mu ishuri rikuru ry’ubwarimu IPN (Institut Pédagogique National du Rwanda), no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, amashuri yombi yari i Butare.

Minisitiri w'intebe Agathe Uwilingiyimana ubwo yasohokaga mu modoka agiye kuyobora inama y'abaminisitiri

Uwilingiyimana yinjiye muri politiki mu 1992 mu ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi rya MDR (Mouvement Démocratique Républicain), mu kwezi kwa kane uwo mwaka uwari Minisitiri w’intebe Dismas Nsengiyaremye – na we wo muri MDR – ahita amugira Minisitiri w’uburezi (1992-1993).

Nyuma yaho, muri iyo guverinoma yari ihuriweho n’amashyaka menshi, yabaye Minisitiri w’intebe (1993-1994).

Ariko uburyo Uwilingiyimana yinjiye muri politiki byatunguye Fidèle Mpabwanimana, umunyeshuri yigishije mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Leta rw’i Butare, mu 1989.

Mpabwanimana ati: “Yari umudamu witonze ndetse ubona ufite nk’akantu k’isoni. Ariko nanone akagira akantu k’umudamu wihagazeho ufite igitsure. Kuko mu ishuri twari abahungu batangiye gukura ariko wasakuza akakubwira ati ‘reka gusakuza'”.

“Guhera igihe yabereye Minisitiri, jye mbona yari umudamu ukomeza umutsi. Hari ibihe by’intambara, ingorane mu mibereho y’abaturage, ariko yagiye aba umuntu uzi guhangana na byo mu buryo bwiza.

“Nabonaga ari umudamu w’igihangange, umuntu udasanzwe, cyane cyane nk’umudamu”.

Nka Minisitiri w’uburezi, azwiho guca politiki y’iringaniza mu mashuri – aho imyanya mu mashuri yisumbuye n’amakuru yatangwaga hagendewe ku turere – akayisimbuza guhabwa umwanya bitewe n’imitsindire y’umunyeshuri ku giti cye.

Yamenyekanye kandi mu guharanira uburezi bw’abakobwa – abashishikariza no kwiga amasomo ya siyansi nka basaza babo – n’ubw’abo mu gice cy’amajyepfo no hagati mu Rwanda, ahazwi nko mu Nduga, urebye bari barahejwe n’abo mu gice cy’amajyaruguru no mu burengerazuba bari biganje mu butegetsi bwo hejuru.

Minisitiri w'intebe Agathe Uwilingiyimana arimo kugeza ijambo ku baturage
Minisitiri w’intebe Uwilingiyimana ageza ijambo ku mpunzi zakuwe mu byazo n’intambara, mu nkambi ya Nyacyonga, mu nkengero y’umujyi wa Kigali

Nyuma y’umwaduko wa politiki y’amashyaka menshi mu 1990, ni umwe muri bacyeya bazamuraga ijwi banenga ku mugaragaro ubutegetsi bw’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, waje kwicwa ubwo indege ye yahanurwaga i Kigali mu ijoro ryo ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane mu 1994 – igikorwa gifatwa nk’icyabaye imbarutso ya jenoside.

We yicwa ku munsi wakurikiyeho, hamwe n’umugabo we Ignace Barahira. Hangimana yari aherutse kubasura, ahangayitse kubera mushiki we.

“Yapfuye maze nk’icyumweru mvuyeyo, mu Kiyovu, haruguru ya [Hoteli] Mille Collines.

Nti ‘Ko mbona ibi bintu bya politiki bizaguhitana?’

Ati ‘Niba ari ko byanditse ni ko bizagenda nyine.’

Nti ‘Ahaaaa, ndabona bigoye'”.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kane mu 1994, ahagana saa moya, abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana, zari no mu zirinda Madamu Uwilingiyimana, zagose iza ONU zari ku irembo na zo zamurindaga, zikazitegeka gushyira intwaro hasi – zizishyira hasi ahagana saa tatu.

Mbere yaho mu rukerera rwo muri icyo gitondo, Madamu Uwilingiyimana yari yashatse kwerekeza kuri radio y’igihugu kugeza ijambo ry’ituze ku baturage, ariko abasirikare bamubuza kuva mu rugo.

Muri uwo mwuka mubi hagati y’abasirikare bamurindaga, bivugwa ko ari bwo Madamu Uwilingiyimana yahungiye mu gipangu bari baturanye cy’abakozi ba ONU b’abasivile, aho abasirikare barindaga Perezida – abazwi nk’aba GP – baje bamushakisha, nuko kubera kugirira ubwoba abana be, we n’umugabo we barigaragaza, bahita bicwa.

Marie-Christine Umuhoza, umukobwa umwe gusa mu bana batanu ba Madamu Uwilingiyimana, wari ufite imyaka 15, yabwiye filime mbarankuru ya BBC yo mu mwaka wa 2014 ukuntu we na basaza be bakusanyijwe bakurizwa urugo bageretsweho za matola bagahishwa muri icyo gipangu.

Umuhoza, uba mu Busuwisi, ati: “Kuri jyewe, sinjya niyumvisha ibyari birimo kuba… Cyari igihe cy’ubwoba… Byari birenze ukwemera”.

Icyo gipangu cy’iyo nzu bari barimo cyari kigoswe n’izari ingabo z’u Rwanda, zari zigishakisha abana ba Minisitiri w’intebe ngo zibice.

Aho ni ho bakuwe na Kapiteni Mbaye Diagne, umusirikare w’Umunya-Sénégal wari mu ngabo za ONU zo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), wabatwaye abahishe mu modoka.

Umuhoza ati: “Mu nzira, hari hari za bariyeri za gisirikare…Ntitwagombaga kuvuga. Byasabaga kwigira nkaho tutari Abanyarwanda”. Berekeza ahajyaga kumera nk’ahari umutekano, muri Hoteli ‘Mille Collines’, aho baje kuva bahungishirizwa mu mahanga.

“Ni we nkesha kuba ndiho, kandi ni ko bimeze no kuri basaza banjye. Ntekereza ko iyo atahaba, ese mba nkiriho? Simbizi”.

‘Nta ntambara ishobora kuvuka hagati yanjye na Perezida’

Nk’umurwanashyaka ukomeye wa MDR, Madamu Uwilingiyimana yari mu ba Hutu b’ibitekerezo biri hagati na hagati (bitarimo ubuhezanguni) byo guharanira impinduka.

Muri videwo ya kimwe mu biganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kabiri mu 1993, asubiza uwari umubajije niba Faustin Twagiramungu, wari umukuru w’ishyaka MDR, ari we wamushyizeho nka Minisitiri w’intebe muri guverinoma y’inzibacyuho yaguye, nk’uburyo bwo kumushakira akazi.

Ati: “‘Uti Twagiramungu yasanze utagomba kwicara muri chômage’. Ndagira ngo nkumenyeshe ko mfite diplôme ya licence [y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza] chimiste [umunyabutabire]”.

Mu ijwi ryumvikanamo guhagarara ku byo avuga, ari na ko akora ibimenyetso n’ikiganza cy’iburyo, akomeza agira ati: “Jyewe, ntabwo nigiye kuba Ministre. Ndafite diplôme yanjye aho nzayijyana hose nzakora. Twagiramungu ntabwo yigeze ababazwa n’uko ntari Ministre. Ngira ngo nari ndiho ntaraba we. Ntabwo naburaraga. Sinapfuye kuko ntari Ministre”.

Mu kindi kiganiro n’abanyamakuru, agaragara asubiza ati: “Nta ntambara ishobora kuvuka hagati yanjye na Perezida wa Repubulika. Ntibishoboka. Iyo ntambara se yazarwanwa ite? Nta yo…”

Hangimana asanga mushiki we yari umuntu “wavugaga ashize amanga”.

Ni uko yabonaga ibiba byose…irondakarere…Akarengane. Igihugu cyasaga nkaho kiyobowe n’umurenge umwe. Hari igitugu gikomeye. Uretse gukoresha amagambo, nta mbunda yari afite”.

Kuri Twagiramungu bakoranye muri MDR akaba na Minisitiri w’intebe (1994-1995) muri guverinoma ya mbere ya nyuma ya jenoside – hagendewe ku masezerano y’i Arusha, Madamu Uwilingiyimana yari intangarugero.

Mu 2019, mu kiganiro yahaye shene ya YouTube yo mu murongo utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Bwana Twagiramungu agira ati: “… Yari umugore w’umunyabwenge, yari umuntu w’intwari, yari umuntu ukunda igihugu cye, yari umuntu ukunda abantu, yari umuntu utarobanura, kuri twebwe yari umunyapolitike ushyize mu gaciro. Urupfu rwe rero rwaratubabaje cyane…”

Mpabwanimana, wa munyeshuri we, yungamo ati: “Yapfuye azize ibitekerezo bye. Umuntu ntabwo yakagombye kuzira ibitekerezo bye bya politiki”.

Mu cyaro cy’i Muhororo, haracyari intimba kuri Hangimana, wibuka ukuntu iyo mushiki we yabaga azabasura akiri Minisitiri w’uburezi, ababyeyi b’abana bafite ibibazo bijyanye n’amashuri babaga bageze mu rugo ngo babimuture imbonankubone.

Kuba Madamu Uwilingiyimana ubu ari mu ntwari z’u Rwanda, mu cyiciro cy’intwari z’Imena, “ni ibyishimo” ku muryango, nkuko abivuga. “Byibura [byerekana] ko adateze kwibagirana mu mateka”.

Gusa hari ibyo acyibaza, atarabonera igisubizo, kandi yumva byagafashije abo mu muryango we.

“Reba uko yapfuye ameze [urwego yari ariho]? Buriya se nta mafaranga yabikaga [yasize] muri banki? Amazu? Ubwo se nta mitungo yari afite?”

Indi nkuru wasoma:Reka tugaruke ku iraswa ry’indege ryagushije u Rwanda mu kaga

source:bbc

63 thoughts on “Agathe Uwilingiyimana: icyo musaza we n’umunyeshuri we ni iki bamwibukiraho!

  1. Hello there, I discovered your site by way of Google while looking for a similar matter, your website came up, it looks great. I’ve bookmarked it in my google bookmarks.

  2. I like the helpful information you provide in your articles. I will bookmark your weblog and check again here regularly. I’m quite certain I’ll learn plenty of new stuff right here! Good luck for the next!

  3. Greetings! I know this is kind of off topic but I was wondering which blog platform are you using for this website? I’m getting tired of WordPress because I’ve had problems with hackers and I’m looking at alternatives for another platform. I would be fantastic if you could point me in the direction of a good platform.

  4. I really like your writing style, superb info, appreciate it for putting up :D. “Let every man mind his own business.” by Miguel de Cervantes.

  5. Very interesting information!Perfect just what I was looking for! “Oh, I don’t blame Congress. If I had 600 billion at my disposal, I’d be irresponsible, too.” by Lichty and Wagner.

  6. I do agree with all the concepts you’ve presented to your post. They are really convincing and can certainly work. Nonetheless, the posts are very brief for newbies. May just you please prolong them a bit from subsequent time? Thank you for the post.

  7. Pingback: phim hinh su
  8. Thanks a lot for sharing this with all folks you really know what you’re speaking approximately! Bookmarked. Kindly also talk over with my web site =). We could have a hyperlink alternate contract between us!

  9. Does your blog have a contact page? I’m having a tough time locating it but, I’d like to shoot you an e-mail. I’ve got some ideas for your blog you might be interested in hearing. Either way, great blog and I look forward to seeing it grow over time.

  10. Hey! I just wanted to ask if you ever have any trouble with hackers? My last blog (wordpress) was hacked and I ended up losing several weeks of hard work due to no backup. Do you have any solutions to protect against hackers?

  11. I’ve been browsing online more than 3 hours nowadays, yet I by no means found any interesting article like yours. It¦s beautiful price sufficient for me. In my view, if all web owners and bloggers made excellent content material as you did, the web can be much more helpful than ever before.

  12. Howdy I am so excited I found your site, I really found you by error, while I was researching on Aol for something else, Anyhow I am here now and would just like to say thanks a lot for a remarkable post and a all round enjoyable blog (I also love the theme/design), I don’t have time to look over it all at the minute but I have saved it and also added your RSS feeds, so when I have time I will be back to read a great deal more, Please do keep up the awesome work.

  13. Youre so cool! I dont suppose Ive learn something like this before. So nice to seek out any individual with some authentic ideas on this subject. realy thank you for beginning this up. this web site is one thing that is needed on the net, someone with just a little originality. useful job for bringing one thing new to the internet!

  14. Its like you read my mind! You seem to know a lot about this, like you wrote the book in it or something. I think that you could do with some pics to drive the message home a little bit, but other than that, this is fantastic blog. A great read. I’ll certainly be back.

  15. Hello there, just became alert to your blog through Google, and found that it’s truly informative. I’m gonna watch out for brussels. I will appreciate if you continue this in future. Many people will be benefited from your writing. Cheers!

  16. I have recently started a website, the information you offer on this website has helped me greatly. Thanks for all of your time & work. “There is a time for many words, and there is also a time for sleep.” by Homer.

  17. Its like you read my mind! You appear to know so much about this, like you wrote the book in it or something. I think that you can do with some pics to drive the message home a bit, but instead of that, this is excellent blog. A great read. I’ll certainly be back.

  18. Hey! This is kind of off topic but I need some advice from an established blog. Is it hard to set up your own blog? I’m not very techincal but I can figure things out pretty fast. I’m thinking about setting up my own but I’m not sure where to begin. Do you have any tips or suggestions? Thank you

  19. This is very interesting, You’re a very skilled blogger. I have joined your feed and look forward to seeking more of your excellent post. Also, I’ve shared your web site in my social networks!

  20. This is the precise weblog for anybody who desires to search out out about this topic. You notice a lot its almost arduous to argue with you (not that I actually would need…HaHa). You positively put a new spin on a topic thats been written about for years. Great stuff, simply nice!

  21. Hi there, just became aware of your blog through Google, and found that it’s really informative. I’m going to watch out for brussels. I will appreciate if you continue this in future. Many people will be benefited from your writing. Cheers!

  22. Once I initially commented I clicked the -Notify me when new comments are added- checkbox and now every time a remark is added I get 4 emails with the identical comment. Is there any means you’ll be able to take away me from that service? Thanks!

  23. I have been absent for some time, but now I remember why I used to love this site. Thank you, I’ll try and check back more often. How frequently you update your web site?

  24. Hey, I think your site might be having browser compatibility issues. When I look at your blog site in Opera, it looks fine but when opening in Internet Explorer, it has some overlapping. I just wanted to give you a quick heads up! Other then that, fantastic blog!

  25. Hey there! This is my 1st comment here so I just wanted to give a quick shout out and tell you I really enjoy reading your articles. Can you suggest any other blogs/websites/forums that cover the same topics? Many thanks!

  26. I was very pleased to find this web-site.I wanted to thanks for your time for this wonderful read!! I definitely enjoying every little bit of it and I have you bookmarked to check out new stuff you blog post.

  27. fantastic points altogether, you just won a emblem new reader. What might you suggest about your put up that you simply made some days ago? Any positive?

  28. I’ve been surfing on-line more than 3 hours lately, yet I by no means found any fascinating article like yours. It is beautiful worth enough for me. In my view, if all website owners and bloggers made excellent content as you did, the net will probably be much more useful than ever before. “Perfection of moral virtue does not wholly take away the passions, but regulates them.” by Saint Thomas Aquinas.

  29. I feel this is one of the such a lot important information for me. And i’m satisfied reading your article. But want to statement on few general things, The site taste is ideal, the articles is in reality great : D. Just right process, cheers

  30. Good day very cool web site!! Man .. Beautiful .. Superb .. I’ll bookmark your site and take the feeds additionally…I’m glad to find so many useful information here within the put up, we need develop more techniques on this regard, thank you for sharing. . . . . .

  31. I’m still learning from you, while I’m making my way to the top as well. I absolutely enjoy reading everything that is written on your site.Keep the aarticles coming. I enjoyed it!

  32. I like what you guys are up too. Such clever work and reporting! Keep up the excellent works guys I’ve incorporated you guys to my blogroll. I think it’ll improve the value of my site :).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *