Intambara muri Ukraine: Ubushotoranyi bwa Russia bwibasiye Uburayi bwose – Zelensky

Yannick Izabayo

Mu ijambo rye mu ijoro ryo ku wa gatandatu, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ubushotoranyi bw’Uburusiya nta na rimwe bwari bugarukiye gusa kuri Ukraine, ko ahubwo Uburayi bwose ari bwo bugambiriwe.

Bwana Zelensky yashishikarije ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) gushyiraho ikomanyirizwa ryuzuye ku bicuruzwa by’ingufu (ibitoro) by’Uburusiya ndetse no guha Ukraine izindi ntwaro.

Yavuze ko gukoresha imbaraga kw’Uburusiya ari “amakuba byanze bikunze azagera kuri buri wese”.

Bwana Zelensky yavuze ko Ukraine yiteguye urugamba rukomeye, muri iki gihe ingabo z’Uburusiya zirimo kwikusanyiriza mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ariko yongeyeho ati: “Uru ruzaba ari urugamba rugoye, twemera iyi mirwano n’intsinzi yacu. Twiteguye icyarimwe kurwana no gushaka uburyo bwa diplomasi bwo gushyira iherezo kuri iyi ntambara”.

Intumwa ya Ukraine mu biganiro Mykhailo Podolyak yavuze ko Perezida Zelensky na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bazahura ari uko gusa Uburusiya bumaze gutsindwa mu burasirazuba.

Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, mu biganiro i Kyiv ku wa gatandatu, ku itariki ya 9 y'ukwezi kwa kane mu 2022
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson (ibumoso) yemereye Perezida Zelensky indi mfashanyo ya gisirikare

Hagati aho, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson ku wa gatandatu yagiriye uruzinduko rutunguranye mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, rwo “kugaragaza kwifatanya” n’Abanya-Ukraine, nkuko ibiro bye byabivuze.

Mu itangazo ibiro bye byasohoye nyuma yarwo, Bwana Johnson yashimye “ubuyobozi buhamye” bwa Perezida Zelensky “n’ubutwari budatsindwa ndetse n’ishyaka [umurava] ry’Abanya-Ukraine”.

Ubwongereza bwavuze ko buzaha Ukraine ibindi bifaru 120 ndetse n’ubwirinzi bushya bw’ibisasu bya misile birasa amato (ubwato) y’intambara.

28 thoughts on “Intambara muri Ukraine: Ubushotoranyi bwa Russia bwibasiye Uburayi bwose – Zelensky

  1. Pingback: post
  2. Pingback: indovip login
  3. Pingback: 누누티비
  4. Pingback: som777
  5. Pingback: ไฮเบย์
  6. Hi there to every , as I am really keen of reading this
    web site’s post to be updated on a regular basis. It consists of fastidious information.

  7. Decreasing production costs while keeping high standards
    is a advantage for manufacturers.

    Reducing time-to-market is critical in industries like automotive
    and consumer goods, and Mantle’s 3D technology’s
    capabilities appear perfectly tailored to meet those needs.

    I’m interested in how Mantle 3D manages to deliver such high
    precision while also offering cost savings.

  8. Pingback: dark168
  9. Pingback: bcm ar15 rifles
  10. Pingback: APEX cheat
  11. Pingback: dultogel 4d
  12. Pingback: John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *