Uganda nayo igiye kohereza ingabo zayo muri Mozambike kurwanya intagondwa,izasangayo ingabo z’u Rwanda n’iza SADEC

Rémy RUGIRA

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko Uganda ishobora nayo kohereza abasirikare benshi muri Mozambique gufasha kurwanya abarwanyi biyitirira Islam mu ntara ya Cabo Delgado.

Prezida Museveni yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru muri perezidansi ye i Entebbe ari kumwe na Prezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, uri mu rugendo rw’akazi rw’iminsi itatu rugamije gukomeza imigenderanire hagati y’ibihugu byombi.

Uganda isanzwe ifite abasirikare muri Somalia no muri Republika iharanira Demokrasi ya Kongo, aho igisirikare cyayo, UPDF, kirwanya inyeshyamba za Allied Democratic Forces, umutwe w’abarwanyi b’abanye-Uganda ufite icyicaro mu burasirazuba bwa Kongo, ukagirana imikoranire n’umutwe Islamic State.

Museveni yavuze ko mu igihe ibikorwa by’abo barwanyi bitahagarikwa, kohereza abasirikare benshi byagira icyo bizafasha.

Uganda ariko n’ubusanzwe ifasha abasirikare ba Mozambique mu kubaha ibikoresho bya gisirikare.

Umukuru w’igihugu cya Mozambique, Filipe Nyusi, yavuze ko Uganda ifasha cyane igihugu cye kandi ko hari ibindi byinshi biri mu nzira.

Prezida wa Uganda Yoweri Museveni mu muhango wo kwakira Kongo muri EAC
Prezida Museveni avuga ko kohereza abasirikare benshi muri Mozambique bizafasha cyane mu kurwanya intagondwa

Abasirikare b’u Rwanda hamwe n’abo mw’ishirahamwe ry’akarera ka Afrika y’amajyepfo, SADC, basanzwe bafasha igisirikare cya Mozambique kurwanya intagondwa.

Ubushakashatsi bw’ikigo gifite icyicaro i Geneve, Global Initiative Against Transnational Crime, ariko cyo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka cyatanze impuruza kivuga ko abarwanyi biyitirira Islam baguye ibikorwa byabo imbere no hanze ha Mozambique n’ubwo ingabo nyinshi mpuzamahanga zagiyeyo gufasha.Bivugwa ko ntacyo byafashije cyane kugeza ubu.

source:bbc

28 thoughts on “Uganda nayo igiye kohereza ingabo zayo muri Mozambike kurwanya intagondwa,izasangayo ingabo z’u Rwanda n’iza SADEC

  1. Pingback: BUY CF MOTO BIKES
  2. Pingback: lucabet88
  3. Pingback: my page
  4. Pingback: webcam
  5. Pingback: Nexus Market
  6. Pingback: live webcams
  7. Pingback: Food Recipe Video
  8. Pingback: dultogel
  9. Pingback: cinemakick
  10. Pingback: Aviation Tire
  11. Pingback: Book Thailand Bus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *