Amakuru y’intambara y’amasasu n’amabombe y’Uburusiya muri Ukraine,intambara ya Gaz i Burayi,iby’abakiri muri rwa ruganda rwa Azovstal muri Mariupol n’ibindi….

Rémy Rugira

Mu ncamake:

  • Perezida Vladimir Putin yashakaga gusiba Ukraine ku ikarita y’isi….Ese azabigeraho? Perezida wa komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi (EU) madamu Ursula von der Leyen aremeza ko ahubwo ari Uburusiya buzarohama.
  • Ibihugu by’i Burayi bizahagarika burundu kugura ibitoro by’Uburusiya
  • Ibihano bishya ku Burusiya byatangajwe….bagize bati: “Turashaka ko Ukraine itsinda iyi ntambara”.
  • Kuri gaz y’Uburusiya ibihugu bigize EU ntabwo byumvikanye ku guhagarika kuyigura burundu,biracyayikeneye.
  • Ukraine ifatanyije na ONU hamwe na Croix Rouge babashije gukura abasivili benshi mu menyo ya rubamba mu ruganda i Mariupol
  • Ukraine ivuga ko yasubije inyuma ibitero 12 by’ingabo z’Uburusiya muri Donetsk na Luhansk…

Perezida wa komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi (EU) madamu Ursula von der Leyen yatangaje ibirambuye ku bihano bishya by’ubwoko butandatu uwo muryango w’ibihugu wafatiye ubukungu, igisirikare, n’itangazamakuru by’Uburusiya.

Ursula yavuze ko Perezida Vladimir Putin yashakaga gusiba Ukraine ku ikarita y’isi ariko atazabigeraho ahubwo igihugu cye aricyo kirimo kurohama.

Ati: “Tuzakora ku buryo tugenda duhagarika ibitoro by’Uburusiya mu buryo twe n’abafatanyabikorwa bacu tuzabona ahandi tubivana, ari nako tubikora tugabanya ingaruka zabyo ku isoko ry’isi.

Ibiciro by’ibitoro byarazamutse kubera intambara y’Uburusiya na Ukraine ndetse ingaruka zikomeye zabyo zimaze kwigaragaza no mu bihugu byo mu karere.

Ursula yavuze ko kugurira Uburusiya ibitoro bidatunganyije bigomba guhagarara mu mezi atandatu, bikanagenda gutyo ku bitoro bitunganyije n’ibibikomokaho bitarenze impera za 2022.

Ibigega by'ibitoro bya kompanyi ya Lukoil yo mu Burusiya biri ku kicaro gikuru cyayo
Ibigega by’ibitoro bya kompanyi ya Lukoil yo mu Burusiya biri ku kicaro gikuru cyayo

Nubwo Ursula yizeza ko bizakorwa mu buryo butazahungabanya isoko ry’isi, abahanga mu bukungu bavuga ko ingaruka z’ibi zishobora kuba nini ku biciro by’ibicuruzwa ku isi.

Ursula yagize ati: “Turashaka ko Ukraine itsinda iyi ntambara”.

Avuga ko bagomba no gufasha kubaka Ukraine, mu gihe ubukungu bwayo bwitezwe kugwa ku kigero gishobora kugera kuri 50% mu 2022, avuga ko mu kwiyubaka ikeneye nibura miliyari €5 buri kwezi, ati: “Tugomba gutanga uruhare rwacu.”

Ibihano yavuze ni ibihe?

  • Bizibasira abasirikare bakoze ibyaha by’intambara i Bucha na Mariupol. Ursula yagize ati: “Abo turabazi, ibi ntaho muzabicikira.”
  • Sberbank, nini kurusha izindi mu Burusiya, irakurwa ku buryo mpuzamahanga bwo kwishyurana hagati ya za banki bwa SWIFT
  • Ibiro ntaramakuru bitatu binini bya leta y’Uburusiya Ursula yise “ibirangurura ibinyoma bya Putin”, birakurwa ku murongo, ku byogajuru, no kuri internet muri EU
  • Guhagarika kugura ibitoro by’Uburusiya, ati; “Ntabwo bizoroha ariko tugomba kubikora. Kugura ibitoro byose by’Uburusiya bigomba guhagarara mu byiciro”

Kutumvikana muri EU

Mu gihe Ursula avuga ko bagiye guhagarika kugura ibitoro by’Uburusiya, ibihugu 27 bigize EU ntacyo byumvikanye ku guhagarika kugura gas y’Uburusiya.

Hungary na Slovakia byo byanze kwemeza umwanzuro wo guhagarika kugura ibitoro by’Uburusiya kuko ariho bigura igice kinini cy’ibyo bikenera.

Ibi bihugu byombi byemerewe gukomeza kugura ibitoro by’Uburusiya kugeza mu 2023 hashingiwe ku masezerano asanzweho, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko bibikesha umwe mu bategetsi.

Imiyoboro y'ibitoro mu burengerazuba bw'Ubudage
Imiyoboro y’ibitoro mu burengerazuba bw’Ubudage

Kuri gas y’Uburusiya kandi ibihugu bigize EU ntabwo byumvikanye ku guhagarika kuyigura – ndetse yo ntiribasirwa n’ibihano bya EU.

Ubudage bugura mu Burusiya igice kinini cya gas bukoresha, ibindi bihugu bitandukanye by’i Burayi nabwo bigura urugero runaka rwa gas y’Uburusiya.

Ayandi makuru ku ntambara

Imirwano ikomeye yiganjemo iraswa ry’ibisasu by’abarusiya yakomeje kumvikana mu bice by’uburasirazuba bwa Ukraine.

Abandi bantu baravanwa i Mariupol

Abandi basivile uyu munsi baravanwa mu mujyi wa Mariupol, nk’uko guverineri w’ako gace yabitangaje.

Pavlo Kyrylenko yanditse kuri Telegram ko ibyo bikorwa ku bufatanye na ONU hamwe na Croix Rouge.

Yavuze ko hari bisi zamaze guhaguruka muri uyu mujyi none kuwa gatatu, abo barajyanwa mu mujyi wa Zaporizhzhia ahagenzurwa n’ingabo za Ukraine.

Kugeza ubu ariko ntibiramenyekana neza niba abo ari abari bihishe mu ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal – aho ku cyumweru havanywe abasivile ba mbere.

Azovstal

Ukraine ivuga ko yasubije inyuma ibitero 12 muri Donetsk na Luhansk

Ingabo za Ukraine zatangaje ko mu masaha 24 ashize zasubije inyuma ibitero 12 by’ingabo z’Uburusiya mu duce twa Donetsk na Luhansk.

Ibi bitero byaguyemo abasivile 21, nk’uko izi ngabo zibivuga.

Mu itangazo kuri Facebook, ibiro bikuru by’ingabo za Ukraine bivuga ko imirwano ikomeje mu gace ka Popasna aho ingabo z’abarusiya zateye.

Izi ngabo zivuga kandi ko Uburusiya bukomeje kurasa ibisasu ku birindiro byabo ku ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal i Mariupol.

bbc

20 thoughts on “Amakuru y’intambara y’amasasu n’amabombe y’Uburusiya muri Ukraine,intambara ya Gaz i Burayi,iby’abakiri muri rwa ruganda rwa Azovstal muri Mariupol n’ibindi….

  1. Have you ever thought about writing an e-book or guest authoring on other sites?

    I have a blog centered on the same information you discuss and would really like to
    have you share some stories/information. I know my readers would value your work.

    If you’re even remotely interested, feel free to shoot me an email.

    Feel free to surf to my site; vpn special coupon code 2024

  2. I don’t know whether it’s just me or if perhaps everybody else encountering issues with your blog.
    It appears like some of the written text on your posts are running off the screen. Can someone
    else please provide feedback and let me know if this is happening to
    them as well? This could be a issue with my browser because I’ve had this
    happen before. Kudos

    My web site – eharmony special coupon code 2024

  3. Pingback: harem77
  4. Pingback: fortnite hacks
  5. Pingback: luckyvip77
  6. Pingback: marbo 9000
  7. Pingback: fox888
  8. Pingback: slot99

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *