ABAMOTARI BAHENGERA UMUGOROBA UGEZE BAGAKURAHO ZA MUBAZI BAKANAHENDA ABATURAGE

Noblesse Dusabe

Abamotari basobanuye impamvu nijoro badakoresha mubazi bakanahenda abagenziAbakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kimwe mu bituma badakoresha mubazi mu masaha y’umugoroba ari ukuba baba biriwe bazikoresha bacibwa amafaranga n’ubu batarumva igisobanuro cyayo bashaka kugaruriza mu masaha y’ijoro.

Bamwe mu bakunze gutega moto mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko mu masaha y’umugoroba ibiciro by’ibi binyabiziga biba byikubye kabiri kandi abamotari ntibemere gukoresha mubazi zashyizweho mu buryo bwo kwishyurana.

Umwe yagize ati “Nk’ubu izi saha [hari saa cyenda z’amanywa] ariko mu masaha agiye kuza saa kumi n’ebyiri cyangwa saa moya, araba ari igihumbi na maganarindwi.”

Aba bakunze gutega moto bavuga ko abamotari bababeshya ko mubazi zapfuye ndetse bakaberurira ko iyo bakoresheje izo mubazi bagwa mu gihombo kuko hari amafaranga bacibwa n’ubu batarumva aho ajya n’impamvu bayacibwa.

Abamotari na bo biyemerera ko mu masaha y’umugoroba badashobora gukoresha mubazi kandi ko bahenda abagenzi koko ariko ko hari impamvu babikora.

Umwe yagize ati “Buriya ku mugoroba mpagereranya no mu mvura, buriya mu mvura iyo umuntu yemeye kunyagirwa ntabwo yazana mubazi, na nijoro kubera ijoro nta mugenzi uri bubone ugarura, mubazi na yo ikubera imbogamizi kuko iba yaguhenze ukabura n’uwo ugarura.”

Umuyobozi ushinzwe Ishami rishinzwe Abamotari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe (RURA), Peter Mubiligi avuga ko iki kibazo cy’abamotari batakikoza Mubazi mu masaha y’umugoro bakizi ariko ko bari kukivugutira umuti.

Uyu muyobozi muri RURA yibukije abamotari ko gukoresha mubazi ari itegeko, ati “Ikindi ku bagenzi barasabwa gusaba umumotari kuyikoresha [mubazi] aho yaba ari hose.”

Kuva tariki 07 Mutarama 2022, gukoresha mubazi byari itegeko mu Mujyi wa Kigali ariko byageze tariki 13 Mutarama bihindura isura nyuma y’uko Abamotari biraye mu mihanda bagakora imyigaragambyo, ibikorwa byo kugenzura ikoreshwa ry’iri koranabuhanga, byabaye bihagaritswe.


35 thoughts on “ABAMOTARI BAHENGERA UMUGOROBA UGEZE BAGAKURAHO ZA MUBAZI BAKANAHENDA ABATURAGE

  1. Pingback: Latex Catsuit
  2. Pingback: he said
  3. After I originally left a comment I appear to have clicked
    the -Notify me when new comments are added- checkbox and from
    now on whenever a comment is added I recieve four emails with
    the same comment. There has to be a means you are able to remove me from that
    service? Thanks!

    Here is my page vpn special coupon

  4. Pingback: NN DMT cost
  5. Pingback: Michael
  6. Pingback: lsm44
  7. Pingback: jaxx download

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *