DORE UBUSIRIMU….DORE UMUCO….DORE AMATEGEKO MBONEZAMUBANO!

Inyandiko ya profeseri HAKIZIMANA Maurice

ESE MWABYISHIMIRA MBABWIYE AMWE MU MATEGEKO ATANDITSE AGENGA UMUCO MBONEZAMUBANO? NI UKURI BYABAFASHA!

1. Niba uhamagaye umuntu kuri telefoni,bikore rimwe cyangwa kabiri gusa. Birahagije.Niba atagufashe, buriya hari impamvu cyangwa ahugiye mu bintu bikomeye cyane.Guhatiriza si ubusirimu,si n’umuco.

2. Niba hari uwakugurije amafaranga(n’iyo yaba igiceri gito) yamusubize na mbere y’uko ayakwibutsa. Bigaragaza ko uri indakemwa, inyangamugayo. Ndetse jya utirura icyo watiye n’iyo yaba ikaramu,umutaka,cyangwa agasorori gato!

3.Niba hari umuntu ugusohokanye muri Resitora,ntugatumize ibiryo/ibyo kunywa byinshi kandi bihenze cyane,niba atari wowe uri bwishyure!

4. Hari ibibazo umuntu ujijutse kandi usirimutse atajya abaza nk’ibi ngo ‘Ese nturabona umugabo? Nturashaka umugore? Kubera iki?’ cyangwa nk’ibi ngo ‘igihe washakiye,nturabyara?’ cyangwa ngo ‘Uracyaba mu bukode? Kuki utubaka inzu yawe? ’ cyangwa ngo ‘nta modoka ufite? Kubera iki ugenda n’amaguru? Ndakubwiza ukuri,ibyo ntibikureba! Ni uburofa!!

5. Jya wibuka gufungurira urugi umuntu uje agukurikiye,ukomeze urumufatire. Mumwenyurire.Uwo ariwe wese: umugabo, umugore, umwana,ugeze mu za bukuru. Kubaha umuhisi n’umugenzi ntibigusuzuguza rwose.

6. Niba ufashe tagisi mucuti/mugenzi wawe yishyuye,nawe uzishyure ubutaha! Niba ari lift aguhaye,guca kuri station ukamugurira ibitoro bigaragaza ko utikunda cyane! Ntukishimire kurya abandi imitsi niba ushoboye kubafasha.Abasirimu benshi/abarezwe neza ntibakunda iby’ubuntu keretse igihe babikeneye koko!!!

7. Ntugakunde kujya impaka no gushaka gutsinda byanze bikunze. Buriya 6 n’i 9 birasa, biterwa n’aho ubirebera. Burya iyo hariho ibitekerezo bibiri binyuranye,ubuzima buraryoha! Wasanga mugenzi wawe ariwe ufite ukuri!

8.Ntugace umuntu uri kuvuga mu ijambo.Jya ureka umuntu uvuga arangize ibyo yavugaga, mutege amatwi,nibwo uraza kumenya icyo yashakaga kuvuga! Wayungurura nyuma ibyavuzwe.Aho kuvuga ngo “ubwo se ushatse kuvuga iki!”ntibyaba byiza uretse akabivuga se?

9. Niba washakaga gutera urwenya n’umuntu ukabona arakara vuba, bihagarike rwose, wikomeza!! Hari abafite kamere zo “kudatera ububyara”(to tease/taquiner). Bizagaragaza ko wita ku badakomeye,kandi bizakurinda gufatwa uko utari!

10. Itoze kuvuga ngo “murakoze” igihe umuntu agufashije akantu ako ariko kose.

11. Mu ruhame mu bantu mutamenyeranye, ntukamwaze umuntu! Ariko mwiherereye, mubwize ukuri kose! Azabigukundira!!

12. Umva,ntiwemerewe kuvuga ku mubyibuho w’abandi,cyangwa ku kunanuka kwabo! Ariko wagira icyo uvuga ku kuntu uwo muntu agaragara, wivugira gusa uti, “usa neza cyane.” Nashaka kuvuga ku mubyibuho we,n’ukuntu yifuza guta ibiro,azabyivugira!! Kirazira kikaziririzwa kunenga umubyibuho w’abandi.Ni ubunyamusozi!

13. Niba waganiraga umuntu akakwereka ifoto muri telefoni ye,winyereza agatoki ushaka kureba andi mafoto! Have have utagwa ku bitakureba! Nta wamenya !!

14. Niba hari mugenzi wawe ukubwiye ko afite randevu(RDV)yo kubonana na muganga wimubaza ngo “urwaye iki”,”wafashwe ute”,”urarwaye se”? None se kwa muganga ntuzi icyo bajya gukorayo? Mu gisirimu, uramubwira uti ” nizere ko ari amahoro!”, ” Ooh, humura biragenda neza”. Ashobora kukwibwirira uburwayi bwe utabanje kumuvomamo amagambo! Hari n’abadakunda kubwira abandi iby’uburwayi bwabo! Niba kandi ubimenye,byaba byiza cyane wirinze kubyasasa! Uburwayi bw’umuntu ni ibanga! Ntawishimira ko bumenywa na buri wese!!

15. Ku kazi jya wubaha umuzamu,umuntu ukora isuku nk’uko wubaha abakozi bandi bagenzi bawe, ndetse nk’uko wubaha Boss/CEO. Agashiha n’agasuzuguro ntawe byubahisha,nyamara abantu bose bishimira umuntu wiyoroshya,umwenyurira bose.

16.Niba hari umuntu uri kukuvugisha, gukomeza kureba muri telefoni yawe cyangwa kuvugisha undi muntu wawundi akivuga,ni agasuzuguro!

17. Ntugahe inama umuntu utayigusabye!

18. Mu gihe wongeye kubonana n’umuntu mumaze igihe mudaherukana, ntugahite umubaza imyaka ye, aho akora,icyo akora, umushahara ahembwa n’ibindi.Iryo perereza si ubusirimu,si umuco!

19. Umuntu ujijutse warezwe neza ntiyivanga mu nkuru atatumiwemo,cyangwa mu bibazo bitamureba n’iyo yabimenya,cyangwa yabyumva bihita- Keretse gusa nyirabyo agusabye kubyumva/kubyitaho/kumufasha! Mbese ni bya bindi ngo ‘ibitakureba…..'(uzuza)

20. Niba wambaye amataratara(ama lunettes) yijimye,ya yandi y’izuba(sunglasses),nuko mu nzira umuntu akakuvugisha, yakuremo akanya gato mubanze muvugane akureba mu maso.Ni ikimenyetso ko umwubashye! Kuvugana n’umuntu murebana mu maso ni ubusirimu bungana no kumutega amatwi utarangaye!

21. Ntukirate amafaranga cyangwa ubukire mu bantu bibabariye! Ntukarate abana ku bantu babuze urubyaro!

22.Nyuma yo gusoma ubutumwa bwiza bwubaka nk’ubu, kubwira uwabwanditse ngo “Murakoze cyane kuri izo nama nziza” niba koko ari nziza,ni ubusirimu,ni uburere,ni umuco mwiza! Gushimira byagombye kuba mu maraso yacu twese kuko nta wigira……

Ni ah’ubutaha

Mukomere cyane mwese

HAKIZIMANA Maurice

source:iyi nyandiko yanditswe na prof Hakizimana Maurice,yakuwe ku rubuga rwe rwa facebook Ushobora gukurikira inyandiko ze kuri page ye ya facebook unyuze hano.

Professor Hakizimana Maurice

38 thoughts on “DORE UBUSIRIMU….DORE UMUCO….DORE AMATEGEKO MBONEZAMUBANO!

  1. I’ve been surfing online more than 2 hours today, yet I never found any interesting article like yours.
    It is pretty worth enough for me. In my opinion, if all website owners and bloggers made good content as you did, the web will be
    much more useful than ever before.

  2. My brother recommended I might like this website.
    He used to be totally right. This publish actually made my day.

    You cann’t consider simply how so much time I had spent for this information! Thanks!

  3. Wonderful work! That is the kind of info that should be shared across the net.
    Shame on Google for now not positioning this put up upper!
    Come on over and discuss with my website . Thank you =)

  4. First off I would like to say superb blog! I had a
    quick question that I’d like to ask if you don’t mind.
    I was curious to know how you center yourself and
    clear your head before writing. I have had a difficult time clearing my thoughts in getting my thoughts out.
    I truly do take pleasure in writing however it just seems like the first 10 to 15 minutes are lost simply
    just trying to figure out how to begin. Any suggestions or tips?
    Thank you!

  5. Hello there, just became aware of your blog through Google, and found that it is really
    informative. I am going to watch out for brussels.
    I will appreciate if you continue this in future. Lots of people will be benefited
    from your writing. Cheers!

  6. Выигрыши реальные, вывод
    денег легкий, отзывы игроков положительные и имеется приветственный бонус новым пользователям.

  7. When I originally commented I clicked the “Notify me when new comments are added” checkbox
    and now each time a comment is added I get three e-mails with the
    same comment. Is there any way you can remove people from that service?
    Bless you!

  8. It’s really great. Thank you for providing a quality article. There is something you might be interested in. Do you know safetoto ? If you have more questions, please come to my site and check it out!

  9. Pingback: บัตร psn
  10. Pingback: iTune gift card
  11. Pingback: marine88

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *