Imihango y’abagore: muri Esipanye hagiye gushyirwaho itegeko riha ikiruhuko abagore baribwa bikomeye n’imihango!

Noblesse Dusabe

Espagne irateganya gushyiraho igihe cy’ikiruhuko cyemejwe na muganga ku bagore bababara bikomeye mu mihango (ubutinyanka mu Kirundi).Umushinga w’itegeko ukubiyemo ko abagore bashobora guhabwa iminsi itatu y’ikiruhuko buri kwezi – gishobora no kugera ku minsi itanu kuri bamwe.

Ariko abanyapolitiki baburiye ko uwo mushinga w’itegeko – wahishuriwe ibitangazamakuru byo muri Espagne igihe kitaragera – ukirimo gutunganywa.

Mu gihe waba wemejwe nk’itegeko, waba ubaye itegeko rya mbere mu Burayi rigena icyo kiruhuko.

Ibihugu bicyeya ku isi ni byo bifite itegeko nk’iryo.

Uwo mushinga w’itegeko wo muri Espagne ukubiye muri gahunda ngari y’ivugurura rijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ririmo n’impinduka ku mategeko y’iki gihugu ku gukuramo inda.

Ibitangazamakuru byabonye ibice by’uwo mushinga w’itegeko bitangaza ko byitezwe ko ugezwa ku baminisitiri mu cyumweru gitaha.

Uwo mushinga w’itegeko uvuga ko icyo kiruhuko cy’iminsi itatu kizatangwa cyemejwe na muganga ku bagore bababara bikomeye mu mihango, kikaba gishobora kongerwa kikagera ku munsi itanu ku mihango itera ububabare budasanzwe cyangwa ibuza umugore kugira ikindi akora.

Ariko byitezwe ko iri tegeko ritazareba abagore bagira ububabare bworoheje.

Ikinyamakuru El País cyo muri Espagne gitangaza ko uwo mushinga w’itegeko uri muri gahunda ngari yo gufata imihango nk’ikintu cyo kwitabwaho kwa muganga.

Iyo gahunda irimo no gukuraho umusoro ku bikoresho by’isuku yo mu mihango, no kubishyira nta kiguzi (ku buntu) mu bigo bihuriramo abantu benshi nko mu mashuri no mu magereza.

Uyu mushinga w’itegeko urimo no kongera ikiruhuko umugore ahabwamo umushahara cyo mu gihe yitegura kubyara, n’impinduka ku mategeko yo gukuramo inda, zatangajwe muri uyu mwaka na Minisitiri w’uburinganire Irene Montero.

Zirimo gukuraho ibisabwa byo kuba ufite imyaka 16 na 17 kugira ngo wemererwe gukuramo inda nta ruhushya rw’ababyeyi cyangwa abakurera, byashyizweho n’indi guverinoma ya Espagne mu mwaka wa 2015.

Uwo mushinga w’itegeko unakuraho igihe gisanzweho cy’iminsi itatu y’integuza mbere yo gukuramo inda, ukanakuraho gusaba ko serivisi zo gukuramo inda zitangirwa mu mavuriro ya leta.

Ariko abaganga – muri iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 47 biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika – bazakomeza kugira ububasha bwo gushyira umukono mu gitabo cy’abahisemo kudakuramo inda, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru El País.

Iri tegeko riteganywa, rizaba rinarimo uburyo bukaze kurushaho ku bijyanye no guterwa intanga ugatwitira undi muntu (ibizwi nka ‘surrogacy’), bitemewe muri Espagne.

BBC

6 thoughts on “Imihango y’abagore: muri Esipanye hagiye gushyirwaho itegeko riha ikiruhuko abagore baribwa bikomeye n’imihango!

  1. Hi there, I discovered your blog via Google at the same time as searching
    for a related topic, your site came up, it appears good.
    I’ve bookmarked it in my google bookmarks.
    Hi there, just was aware of your blog through
    Google, and located that it is really informative. I am gonna be careful for brussels.
    I will appreciate should you continue this in future.
    A lot of people might be benefited out of your writing. Cheers!

  2. Greetings from California! I’m bored to death at work so I decided to check out your
    website on my iphone during lunch break. I really like the info
    you present here and can’t wait to take a look when I
    get home. I’m shocked at how fast your blog loaded on my phone
    .. I’m not even using WIFI, just 3G .. Anyways, great site!

  3. Taste coffee or tea? Great! A 2005 judge showed that caffeine may improve blood come and diminish the muscles that help you fall and put an erection. Try to nourish it to 화성출장샵outrageous coffee, unsweetened tea, and caffeinated drinks without sweeteners.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *