Yannick Izabayo
Christian Ngoy Kenga Kenga wahoze ari komiseri mukuru wa polisi muri DR Congo yakatiwe urwo gupfa ahamwe n’uruhare mu kwica impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya n’umushoferi we Fidèle Bazana.
Urukiko rwa gisirikare rwatangaje umwanzuro warwo kuwa gatatu muri uru rubanza rwasubukuwe umwaka ushize.
Uretse ubwicanyi, Kenga Kenga yahamijwe n’ibyaha byo gutoroka akazi no kunyereza intwaro, yirukanwa no mu gipolisi, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.
Nubwo DR Congo igifite igihano cy’urupfu mu mategeko yayo, kuva mu 2003 hatangajwe “guhagarika by’agateganyo” ishyirwa mu bikorwa ryacyo.
Ngoy Kenga Kenga wari umaze igihe afatwa nk’uwatorotse ubucamanza yafatiwe i Lubumbashi mu 2020 yoherezwa gufungirwa i Kinshasa no gukurikiranwa kuri uru rubanza.
Jacques Migabo, undi mupolisi wahamwe no kuba mu bakoze ubwo bwicanyi, yakatiwe gufungwa imyaka 12 ndetse yirukanwa mu gipolisi cya DR Congo.
Uru rubanza ni rumwe mu manza zikurikiranywe cyane muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ubwo rwongeraga gufungurwa mu kwezi kwa Nzeri (9) gushize.
Paul Mwilambwe umupolisi wakatiwe urwo gupfa adahari mu 2011 muri uru rubanza, urukiko rwa gisirikare we ubu rwamugize umwere.
Milambwe wamaze imyaka myinshi mu buhungiro muri Senegal no mu Bubiligi yahungutse mu 2021 aza gutanga ubuhamya muri uru rubanza nyuma yo kwizezwa umutekano.
Milambwe, Kenga Kenga, na Migabo bose mbere bari barakatiwe urwo gupfa mu 2011 kubera iyicwa rya Chebeya na Bazana waburiwe irengero.
Mu Ukuboza(12) gushize mu rukiko, Milambwe yashinje uwari perezida Joseph Kabila n’uwari umukuru w’igipolisi General John Numbi ko ari bo batanze amabwiriza yo kwica Floribert Chebeya.
Joseph Kabila ntabwo yigeze agezwa mu nkiko kubyo yashinjwe mu rupfu rwa Floribert Chebeya nubwo byasabwe kenshi n’imiryango imwe itegamiye kuri leta.
Chebeya yishwe ate?
Muri Kamena (6) 2010, Chebeya bamusanze yapfuye ari mu modoka ye ku muhanda i Kinshasa, mu gihe yari yahamagajwe n’umukuru w’igipolisi Gen. John Numbi akajya kumureba ku biro bye ariko ntibabonane.
Fidèle Bazana, umushoferi wa Chebeya, yaburiwe irengero nyuma nawe byemezwa ko yishwe.
Mu rukiko Mwilambwe w’ipeti rya komiseri wungirije mu gipolisi, yavuze ko “General Numbi yari yahawe itegeko na Perezida wa Repubulika Joseph Kabila [ryo kwica Chebeya]”.
Mwilambwe, yavuze ko umunsi Chebeya yari yatumijwe guhura na Gen Numbi, ari we wamwakiriye kuri ‘reception’.
Uyu mupolisi yavuze ko nyuma y’uko abonye ibyakorewe Chebeya, General Numbi na Kabila bamusabye kubigira ibanga, bamwizeza kumurinda no kumuhungisha mu mahanga.
Mwilambwe, yabwiye urukiko ko Floribert Chebeya yishwe kubera raporo yasohowe n’ishyirahamwe ry’uburenganzira bwa muntu yari akuriye, Voix des sans Voix.
Iyo raporo yavugaga ku bwicanyi bwakorewe abayoboke b’ishyaka rya politiki rishingiye ku kwemera Bundu Dia Kongo mu 2008.
Raporo ya Voix des Sans Voix, kimwe n’iya ONU/UN yari yabanje, zashinje abapolisi boherejwe na leta kwica abasivile bagera kuri 200 mu ntara ya Kongo Central, icyo gihe yari Bas-Congo.
Ku munsi yishwe, Chebeya yoherereje ubutumwa umugore we amubwira ko ari ku cyicaro cya polisi aho agiye mu nama, ariko nyuma ntiyongeye kumwumva, nk’uko umunyamakuru wa BBC wari i Kinshasa icyo gihe yabivuze.
Chebeya yari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu izwi cyane kuva mu myaka ya 1990 iki gihugu cyikitwa Zaire.
Nyuma y’urupfu rwe n’umushoferi we, Gen Numbi yahagaritswe ku mirimo ye kubera icyo kibazo.
Mu ntangiriro za 2021 John Numbi yahunze DR Congo mbere gato y’uko urukiko rwa gisirikare rumushinja uruhare muri iyi dosiye.
Top site ,.. i will save for later !
Picture this – 3 am in the morning, I had a line of fiends stretched around the corner of my block. It was in the freezing middle of January but they had camped out all night, jumping-ready to buy like there was a sale on Jordans. If you were 16 years old, in my shoes, you’d do anything to survive, right? I got good news though; I MADE IT OUT OF THE HOOD, with nothing but a laptop and an internet connection. I’m not special or lucky in any way. If I, as a convicted felon that used to scream “Free Harlem” around my block until my throat was sore, could find a way to generate a stable, consistent, reliable income online, ANYONE can! If you’re interested in legitimate, stress-free side hustles that can bring in $3,500/week, I set up a site you can use: https://incomecommunity.com
meditation music
I am sure this article has touched all the internet users, its really really good post on building up new
webpage.
Enter the arena of champions—will you be the last one standing? Lucky Cola