Intambara y’Uburusiya muri Ukraine: habonetse gihamya igaragaza ingabo z’Uburusiya “ziba” toni ibihumbi n’ibihumbi z’ibinyampeke.Ese ibyo zibye bijyanwa he?

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Ifoto yafashwe n'icyogajuru

Iperereza rya BBC ryabonye gihamya ko abasirikare b’Uburusiya bigaruriye ibice bimwe bya Ukraine bibye toni zibarirwa mu bihumbi z’ibinyampeke hamwe n’ibindi bihingwa nk’ibihobe (tournesol/sunflower) babikura muri Ukraine.

BBC yavuganye n’abahinzi, isesengura amashusho y’icyogajuru ndetse ikurikirana amakuru y’ingendo, mu gushaka gihamya yaho ibyo binyampeke byerekejwe.

Inyandiko zigaragaza ko abategetsi bashyizweho n’Uburusiya babwiye abahinzi ko barimo gufata ibinyampeke byabo kugira ngo batume habaho icyo bise “kwihaza mu biribwa”.

Ariko amashusho yafashwe na kamera z’umutekano (CCTV) zo kuri umwe mu mirima asa nk’agaragaza abasirikare b’Uburusiya barimo gusahura.

Uburusiya buhakana buvuga ko nta bujura na bumwe bwakoze, ariko abategetsi bo muri Amerika batangaje amato (ubwato) icyenda bemeza ko yatwaye ibinyampeke byibwe n’Uburusiya abikura mu karere ka Crimea, nyuma bijyanwa mu Burusiya.

Bibaye mu gihe umuryango w’abibumbye (ONU/UN) urimo kuburira ko hashobora kwaduka inzara muri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati kubera ihungabana ku binyampeke byo muri Ukraine.

Ukraine ni kimwe mu bihugu byeza ingano nyinshi cyane ku isi.

‘Bibye ibinyampeke byacu’

Muri za kilometero zibarirwa muri za mirongo uvuye ku rugamba, umuhinzi w’Umunya-Ukraine, Dmytro, avuga ukuntu ibyo yari amaze imyaka 25 akora byatikiye mu gihe cy’amezi ane Uburusiya bumaze bwigaruriye aho atuye.

BBC yagerageje kuvugana n’abahinzi barenga 200 ubutaka bwabo ubu buri mu maboko y’Uburusiya.

Dmytro – ntiturimo gukoresha izina rye rya nyaryo mu kumurinda ko yakwihimurwaho – ni umwe muri bacyeya bemeye guhura n’itsinda rya BBC.

Ati: “[Abasirikare b’Uburusiya] Bibye ibinyampeke byacu. Bashenye aho dukorera, bashenye ibikoresho byacu”.

Ifoto yafashwe na CCTV igaragaza abasirikare n'imodoka z'Uburusiya

Avuga ko abasirikare b’Uburusiya ubu bagenzura 80% bya za hegitare (ha) zibarirwa mu bihumbi za mirongo ahinga, akabashinja kwiba ibinyampeke ku kigero cyo hejuru cyane.

Amashusho ya CCTV ya hamwe mu hakorerwa na kompanyi ye, yafashe igihe abasirikare b’Uburusiya bahageraga.

Twahishe bimwe mu bice bikikije aho hantu mu kurinda ko imyirondoro ya ba nyir’imirima imenyekana.

Nyuma yaho muri ayo mashusho, umusirikare abona ko hari kamera (camera) irimo kubafotora, akayirasaho, ariko ntayihamye.

Amakamyo yuzuye ibinyampeke yaribwe. Dmytro avuga ko amwe muri yo yari ariho ibiranga aho aherereye (cyangwa GPS).

Twashoboye gukoresha aya makuru tubona ko yerekeje mu majyepfo ku mwigimbakirwa wa Crimea, Uburusiya bwiyometseho mu mwaka wa 2014, nyuma bikagera mu Burusiya.

sources: Kanda hano usome inkuru icukumbuye mu gifaransa

13 thoughts on “Intambara y’Uburusiya muri Ukraine: habonetse gihamya igaragaza ingabo z’Uburusiya “ziba” toni ibihumbi n’ibihumbi z’ibinyampeke.Ese ibyo zibye bijyanwa he?

  1. I blog often and I truly thank you for your content.
    The article has really peaked my interest. I’m going to bookmark your blog and keep checking for new
    information about once per week. I opted in for your RSS feed too.

    Feel free to surf to my page vpn code 2024

  2. It’s the best time to make some plans for the future and it is time to
    be happy. I’ve read this post and if I could I desire
    to suggest you few interesting things or advice.
    Maybe you can write next articles referring to this article.
    I want to read more things about it!

    Feel free to visit my web-site: vpn code 2024

  3. Pingback: lottovip
  4. Pingback: sell drugs
  5. Pingback: dee88
  6. Pingback: car detaling
  7. Pingback: dultogel demo
  8. Having read this I thought it was extremely enlightening.
    I appreciate you finding the time and effort to put this information together.
    I once again find myself spending a significant amount of time
    both reading and leaving comments. But so what, it was still worthwhile!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *