FPR irongeye kandi,ngo Ibigo byinshi bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera “vuba na bwangu”

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Perezida Kagame yatangaje ko umusaruro witezwe kuri Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta ari ukuyifasha mu rugendo rwo kwegurira bimwe mu bigo byayo abikorera kandi iki gikorwa giteganyijwe vuba.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi babiri bashya muri Guverinoma; Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri.

Bombi bashyizwe mu myanya n’Umukuru w’Igihugu ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Nyakanga 2022. Ntabwo bari basanzwe muri Guverinoma. Minisiteri y’Ishoramari rya Leta yahawe Eric Rwigamba ni nshya muri Guverinoma.

Perezida Kagame yavuze ko vuba cyane hari ibigo bya leta bizegurirwa abikorera.

Ati “Icya mbere, Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta, izareba uko ibigo bya Leta bicungwa neza ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe, bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu.”

Private or Public – Traffic sign with two options – services and companies owned by state or private businessman. Socialist / Capitalist question of privatization, school system, health service

“Leta, guverinoma cyangwa inzego za leta, ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi n’ibintu bisa nk’ibyo ahubwo dufasha abikorera gucuruza kugira ngo bagere kuri byinshi. Ibyo ndibwira ko byumvikana.”

Minisiteri y’Ishoramari rya leta ishinzwe mu nshingano zayo harimo kwerekana aho Leta yashora imari, gukurikirana uko imigabane Leta yashoye mu bigo by’ubucuruzi ibyara inyungu no kugaragaza ishoramari rya Leta rikwiye kwegurirwa abikorera.

Abakurikirana ishoramari basanga iyi Minisiteri izajya yereka Leta imishinga ifitiye inyungu igihugu ariko kubera ko abikorera badafite amafaranga yo gushorwamo wenda Leta ishoremo ku buryo ninageza hagati imaze kubona urwego rw’abikorera rukomeje kugenda rwiyubaka ikajya igenda iyegurira abikorera gahoro ariko bayikoreye inyigo ari ibintu bigarara.

Ubusanzwe hari imishinga ikomeye iba inafite uruhare mu iterambere ry’igihugu ariko kubera ko abikorera baba bafite impungenge badashobora guhita bihutira gushoramo imari, bisaba ko Leta itangiza urugamba nk’urwo hanyuma imishinga ikazegurirwa abikorera hagatangira ishoramari rishya.

Uretse gukora imishinga, kugaragaza amahirwe y’ishoramari n’inyungu zihari. Hari kandi ahantu hanyuranye Leta ishora imari ariko ugasanga ntibikurikiranwa neza nk’uko abasesenguzi batandukanye mu birebana n’ubukungu bagenda babigarukaho. Iyi Minisiteri yitezweho kuba igisubizo.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibigo bya leta bigiye kwegurirwa abikorera vuba na bwangu

Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba, ubwo yarahiriraga inshingano nshya

Igitekerezo cya madamu Ariane Mukundente,umunyarwandakazi uzwi ku mbuga nkoranyambaga z’abanyarwanda, uba muri Canada

Ariane Mukundente

Mbese burya ya Minisiteri shyashya ni iyo kwegurira ibigo bya Leta abikorera(privatisation)? Ku giti cyanjye nk’umuntu ugendera kuri “ideologie de gauche”, ibi ntabwo ari ibintu byiza ku baturage. Birazwi ahantu hose ku isi cyane cyane mu bihugu bikennye, guha ibigo bya Leta abikorera bituma haba abakire bake cyane bigabira ubukungu bw’igihugu n’abakene, bakennye cyane.

Niba ibigo bya Leta bihomba, ni kuki batabiha aba “gestionnaire” babifitiye ubumenyi ku buryo bashobora kubibyaza umusaruro? Habura iki ngo umutungo w’igihugu ucungwe neza? Ni ibihe bigo bya Leta bimaze kugurishwa kugeza ubu?

Ubukungu bw’igihugu bugiye kujya mu maboko y’abantu bamwe gusa, kandi aba nibo baba banafite ubutegetsi. Ibi bintu byo guprivatiza ibigo bya Leta birambabaje. Ibi ni nko kugurisha igihugu mu maboko y’abantu bake cyane, abaturage bazahahombera. ?

Umunyarwanda Philibert Muzima ati “Kwegurira ibigo bya Leta abikorera ni ubujura bw’ingufu”

Philibert Muzima

Kwegurira ibigo bya Leta abikorera (Privatisation) mu Rwanda ni ubujura bw’ingufu. Ibigo bya leta bijya kugurishwa bibanza gukorerwa expertise ( audit) ibigabanyiriza agaciro. Ugasanga imitungo bwite(actif/asset) yapfobejwe naho amadeni/imyenda ( passif/liabilities, hagakurikiraho) yagizwe umurengera. Hagahimbwa académique fictif ngo bigaragazwe ko ikigo kiri mu gihombo gikomeye, ko kukizahura byahombya leta.

Ubwo hakurikiraho kugurisha bene ibyo bigo mu ipiganwa ritananyuze mu mucyo, kuko abazabyegurirwa baba baragenwe mbere. Ni uko leta yagiye inyagwa imitungo yayo bikayitindahaza. Le comble (ikirenze byose)ni uko kenshi iyo umutungo wa leta yagiye yegurirwa amasosiyeti bwite za Cyama (ariyo FPR). Ibi bikibutsa wa mugani ngo « déshabiller Saint Pierre pour habiller Saint Paul ». Bityo uko leta y’u Rwanda(Pierre) yambikwa ubusa igatindahazwa na privatization tout azymut, niko Cyama yo irushaho gukungahara. Urugero ni aho uzasanga imitungo ya Laiterie du Rwanda yareguriwe Inyange Industries. Ntumbaze ngo qui est l’actionnaire unique d’Inyange?

Ikibabaje kurusha ni aho ibigo byungukaga bikungukira na leta byagurishijwe. Ingero ni nyinshi, ibigo byinshi nka AIR RWANDA, BANQUE DE KIGALI, RWANDATEL, ELECTROGAZ ndetse n’ibigo byinshi by’ubuhinzi n’ubworozi birimo ibya OCIR-THÉ OCIR-CAFÉ ndetse n’ikaragiro rya Nyabisindu.

Sinzi niba ujya ukurikira les bénéfices générés par la Banque de Kigali. Uhita wibaza à qui profite la vente des actions de l’État rwandais dans cette banque!

Ibi bigo ntibyari bicyeneye kugurishwa, byari bicyeneye une bonne gestion. Aho byagiye bipfira, ndetse na n’ubu urwishe ya nka rukiyirimo, ni uko aho guhabwa abayobozi hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi en gestion, bihabwa abayobozi nk’igihembo cy’ubuyoboke muri politiki.

Njya ndeba nyamara uburyo bya let aya Quebec nka Hydro-Quebec, Lotto-Quebec cyangwa SAQ, ibigo bya let aya Ontario nka LCBO byinjiriza izo provinces akayabo ka za Miliyari z,amadolari juste en dividende annuelles, nkibaza nti iwacu byatunanije iki ko ELECTROGAZ na RWANDATEL bibyarira inyungu leta aho kuyihombya akayabo uko imyaka ishira indi igataha?

Igisubizo kiri muri ya constat ko iwacu ibigo bihabwa abayobozi hitawe ku buyoboke bwabo muri politiki kuruta ubushobozi bwabo mu miyoborere n’imicungiro y’ibigo.

Dore umuti mbona natanga.

abayobozi b’ibigo bya leta bakwiye guhembwa umushahara w’ibanze uhwanye na diplomes zabo nk’uko bigenda mu bakozi ba leta, ubundi bakagenerwa agahimbazamusyi (bonuses) ziturutse mu nyungu(benefice nets) ikigo cyinjije. Mu gihe ikigo gihora mu gihombo, nikuki umuyobozi wacuo akomeza guhembwa des millions?

Nyamara un ingenieur uyobora Rwandatel cg Electrogaz( amazina ahora ahinduka reka nivugire ayacyera) abaye ahembwa juste 250 000frw nk’umushahara w’ibanze, akazagenerwa bonus ishobora kugera no kuri 5 million bitewe n’uburyo ikigo cyunguka, benshi bakora nk’abikorera kurusha uko bakabya gucinya inkoro ngo bagumane imyanya cg bimurirwe mu yindi plus juteux bamaze guhombya aho bayoboraga.

Privatisation rero ntabwo ari umuti mwiza. Igikwiye ni gestion nziza, surtout non partisane et une rémunération basée sur le rendement.

15 thoughts on “FPR irongeye kandi,ngo Ibigo byinshi bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera “vuba na bwangu”

  1. Pingback: ragdoll kitten
  2. Pingback: Relex smile
  3. Pingback: rich89bet
  4. I loved as much as you will receive carried out right here.

    The sketch is attractive, your authored subject matter stylish.

    nonetheless, you command get got an impatience over that you wish be delivering the following.

    unwell unquestionably come further formerly again as exactly the same nearly a lot often inside case
    you shield this increase.

  5. Great beqt ! I wish too apprentice whilpe yyou
    amend yur website, how can i subscrribe ffor a blog site?
    The accouunt aikded mee a acceptable deal.
    I had been a ittle bbit acquainted of his yyour broadcast offered brigbt
    clear concept

  6. Linnk exchange iss nothhing elkse however it iss just placing the other person’s weblog lik on our
    page at appropriate place and other person will aalso ddo similaar foor you.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *