Moustache, “ubwanwa bw’igikundiro” bw’ “icyubahiro”! Nawe ni ko ububona se?

Texte de Hakizimana Maurice

Ubwanwa bwitwa “moustache”[Ubwanwa bwo hejuru y’umunwa], ikimenyetso cy’umugabo nyawe!! Ni Ubwanwa bw’igikundiro kandi bw’icyubahiro!!Bwitwa “moustache”, bukaba Ubwanwa butagira abagabo bose! Kuva kera, bwabaye ikimenyetso cy’umugabo nyawe,w’igikundiro, wiyubashye muri rubanda.

Lise Antunes Simoes, umwanditsi w’ibitabo (by’inkuru ziryoheye amatwi wo mu kinyejana cya XIX) yaranditse ati:

“ Umugabo wese w’intwari, ushoboye kwita ku rugo rwe, umuyobozi ugaragara neza uyobora ikigo gikomeye, umusirimu (bourgeois),umutegetsi w’igitinyiro,na ba nyakubahwa (aristocrates): bose bagomba [ga] gutereka ubwanwa bw’igikundiro(moustache) nk’ikimenyetso cy’urwego babarizwamo”,

Mu Bufaransa,ubwanwa bw’igikundiro (moustache) bwarangaga abami nka Henri III wabucongaga neza cyane, Louis XIII na Louis XIV.

Henri III
Louis XIII
Louis XIV

Twanavuga ko ikinyejana cya XIX, cyari ikinyejana cy’ubwanwa bw’igikundiro (moustache).

Umugabo nyamugabo yari utereka moustache neza,akayiconga, kandi akagira ubwoya ku maboko no mu gatuza!

Ese wari uzi ko mu Bufaransa,Louis-Napoléon Bonaparte, wari ku ngoma kuva 1848,yategetse ko abasirikare bakuru,ba nyakubahwa bose (aristocrates), n’abasirimu bose(bourgeois) batereka Ubwanwa bw’igikundiro kandi bw’icyubahiro (moustache) kandi bakabwitaho?

Louis-Napoléon Bonaparte

Itegeko ryo kubutereka no kubuconga neza ryari risanzweho kuva 1832.Abasirikare bakuru n’abajandarume babonwaga nk’abayobozi koko mu kazi kabo iyo babaga barateretse ubwanwa bw’igikundiro (moustache)

Hashyizweho itegeko ribuza rubanda rwa giseseka, n’abandi baturage bose bakora indi mirimo iciriritse gutunga ubwanwa bw’igikundiro kandi bwiyubashye (moustache)!

Cya gitabo kigira kiti:

“Abaturage bose,urugero nk’ababoyi, abagaragu, abahinzi bato bato, n’abandi bakora uturimo tutari mu rwego rwiyubashye, babujijwe gutereka no kurimbana ubwanwa bw’igikundiro kandi bw’icyubahiro (moustache)!Ni ubw’abo mu cyiciro kiyizi”!

Mu mwaka wa 1907 abagabo bacuruza ikawa n’utundi bigendana (bitwaga “les garçons de café” ) bakoze imyigaragambyo yo gusaba ko nabo bemererwa gutunga ubwanwa bw’igikundiro kandi bw’icyubahiro (moustache) no kuhabwa konji nk’abandi!!

Abantu biyubashye nibo bakomeje gutunga ubwanwa bw’igikundiro kandi bw’icyubahiro (moustache) no kubuconga neza!

“Tuvugishije ukuri, umugabo utagira moustache si umugabo (…) Moustache, ô la moustache ! Uri ingenzi, ni wowe karanga-bwiza k’umugabo nyawe, umugabo w’igikundiro,uhagaze bwuma (physionomie virile)”.—Byanditswe na Guy de Maupassant, mu gitabo “La Moustache”, Gil Blas, 31 juillet 1883

Ni ubwanwa bwaranze abasirikare mu ntambara ya mbere y’isi, buranga aba star b’abateramakofe (boxeurs) bamwe na bamwe bari biyubashye,kandi burimbisha abasiganwa bakomeye mu marushanwa ya mbere ya Tours de France.

“Mu bihe byo ha mbere, abategetsi bose bafite ijambo mu isi baterekaga ubwanwa bw’igikundiro kandi bw’icyubahiro bukaba bwinshi koko,twavuga nka Staline mu Burusiya, Hitler mu Budage, n’abandi …”

STALINE
HITLER

N’ubwo hamwe na hamwe byahindutse,ariko mu isi y’Abarabu ho,ubu bwanwa bw’igikundiro kandi bw’icyubahiro (moustache) buracyari ikirango cy’ubwiza bw’umugabo wiyubashye muri rubanda.

Mu Buhinde, abapolisi babuteretse kandi babuconga neza bukayaga,bongererwa umushahara(agahimbazamusyi),bakanashyirwa mu mirimo yiyubashye!

UMUSIRIKARE MU BUHINDE

Mu bategetsi bo mu bihugu by’abarabu b’abayisilamu,ubu bwanwa bw’igikundiro (moustache) ni icyita rusange(dénominateur commun) cy’abategetsi benshi bazi ibyo bakora,bashoboye(sérieux),badacika intege,badapfa guterwa ubwoba n’ibibonetse byose!

Urugero ni nka :Bachar Al-Assad wa Siriya,Émir Al-Thani wa Qatar,Recep Tayyip Erdoğan wa Turukiya,cyangwa nyakwigendera Saddam Hussein wa Irak.

Porofeseri Hakizimana Maurice,”l’homme de moustache”!

Abafite ubu bwanwa bw’igikundiro kandi bw’icyubahiro (moustache),kandi bakishimira kuburimba, mukomere bavandimwe banjye!👋👋👋👋Abasigaye namwe mukomere,mufite ibyo natwe tudafite🙄!

Nitwa Hakizimana Maurice||Kunda iyi paji yanjye ya facebook ubone inama z’ingirakamaro wunguke ubwenge umenye ikinyarwanda ngukundishe ubuzima:https://www.facebook.com/professormaurice/||

14 thoughts on “Moustache, “ubwanwa bw’igikundiro” bw’ “icyubahiro”! Nawe ni ko ububona se?

  1. Pingback: rich89bet
  2. Pingback: project mancave
  3. Pingback: seo company
  4. Pingback: web

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *