Mikhail Gorbachev: Umutegetsi wa nyuma w’Ubumwe bw’Abasoviyeti yapfuye ku myaka 91. Isi yose iramushimagiza,yaratekerezaga! Ntiyahubukaga.

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Mikhail Gorbachev, wahoze ari umutegetsi w’Ubumwe bw’Abasoviyeti watumye intambara y’ubutita irangira mu mahoro, yapfuye ku wa kabiri afite imyaka 91.Gorbachev, wafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1985, yafunguye ubwo bumwe bwari buzwi nka URSS (USSR) mu mpine, atuma bumenyekana ku isi ndetse atangiza amavugurura muri ubwo bumwe.Ariko ntiyashoboye kubuza ihirima rya buhoro buhoro ry’Ubumwe bw’Abasoviyeti, ari bwo bwavuyemo Uburusiya bwo muri iki gihe.

Ku isi hakomeje kubaho kumuha icyubahiro.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres yavuze ko “yahinduye imigendekere y’amateka”.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Guterres yanditse ati: “Mikhail Gorbachev yari umutegetsi wihariye.

“Isi itakaje umutegetsi w’indashyikirwa ku rwego rw’isi, washishikajwe n’imibanire n’amahanga, wanabaye uharanira amahoro ubutitsa”.

Ibitaro yapfiriyemo byo mu murwa mukuru Moscow w’Uburusiya, byavuze ko yari amaze igihe arwaye indwara ikaze.

Mu myaka ya vuba aha ishize, ubuzima bwe bwagiye bugira intege nkeya, akomeza kugenda ajya anava mu bitaro mu buryo bwa hato na hato.

Mu kwezi kwa gatandatu, ibitangazamakuru mpuzamahanga byatangaje ko yashyizwe mu bitaro kubera uburwayi bw’impyiko, nubwo impamvu y’urupfu rwe itatangajwe.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Gorbachev, nkuko umuvugizi we Dmitry Peskov yabibwiye ibiro ntaramakuru Interfax byo mu Burusiya, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Perezida w’Amerika Joe Biden yamwise “umutegetsi w’imbonekarimwe”, ashima Gorbachev nk’umunyapolitiki wihariye wari ufite “gutekereza akabona ko ejo hazaza hatandukanye hashoboka”, mu gihe hari hari ubushyamirane bwo mu ntambara y’ubutita.

Ronald Reagan na Mikhail Gorbachev (ibumoso) bashyira umukono ku masezerano mu 1987
Perezida w’Amerika Ronald Reagan n’umutegetsi w’Ubumwe bw’Abasoviyeti Mikhail Gorbachev (ibumoso) bashyira umukono ku masezerano yo kugabanya za misile ya ‘Intermediate-Range Nuclear Forces Treaty’, mu mwaka wa 1987

Perezida w’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen yamushimye nk'”umutegetsi wo kwizerwa kandi wubashywe”, “wafunguye inzira yatumye habaho Uburayi bwigenga”.

Yongeyeho ati: “Uyu murage ntituzawibagirwa”.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko yakundaga ubutwari n’ubunyangamugayo bwa Gorbachev, yongeraho ati:

“Mu gihe cy’ubushotoranyi bwa Putin muri Ukraine, umuhate we w’ubutitsa wo gufungura sosiyete y’Abasoviyeti uracyari intangarugero kuri twebwe twese”.

Mu mwaka wa 1985, Gorbachev yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya gikomunisti, bituma anaba umutegetsi w’igihugu.

Icyo gihe, ku myaka 54 yari afite, yari we munyamuryango muto mu myaka w’akanama k’ubutegetsi kazwi nka Politburo.

Yanabonwaga nk’amaraso mashya nyuma y’abategetsi benshi bari bakarimo bari bageze mu zabukuru.

Konstantin Chernenko, wamubanjirije ku butegetsi, yapfuye afite imyaka 73 nyuma yo kumara umwaka umwe ku butegetsi.

Mikhail Gorbachev: Umutegetsi wa nyuma w’Ubumwe bw’Abasoviyeti yapfuye ku myaka 91.Isi yose iramushimagiza,yaratekerezaga! Ntiyahubukaga.

BBC

33 thoughts on “Mikhail Gorbachev: Umutegetsi wa nyuma w’Ubumwe bw’Abasoviyeti yapfuye ku myaka 91. Isi yose iramushimagiza,yaratekerezaga! Ntiyahubukaga.

  1. It’s very easy to get lost in the ever growing collection of
    fitness nutritional supplements which can be found to prospective
    bodybuilders. From pure whey protein to muscle tissue whole
    milk, cod liver oils supplements to steroid drugs, it’s hard to understand the precise biochemistry of each and every individual substrate.
    Perplexed? Uncertainty is not merely predicted, but marketed to.
    This article will help the wayward layman understand at least a few of the standard molecules pandered for the community.

  2. The odds for the underdog, which will carry a plus sign (+), show how
    a great deal you will win if yoou bet $100 on your choice.

    My web site – 바카라사이트 [Anton]

  3. Pingback: youtube niches
  4. Pingback: bear bows
  5. Pingback: ruay
  6. Popularna zabawa, która towarzyszy ludziom od starożytności do czasów dzisiejszych. Celem gry w kości, w większości odmian (generał, poker), jest zdobycie jak największej ilości punktów. Zestaw do gry w kości zawiera niewielką liczbę elementów potrzebnych do rozgrywki, dzięki czemu jest prosty w przygotowaniu. Ponad 80 tys. graczy. W pierwszym przypadku staniesz do walki z oprychami, w której pomoże ci Zoltan. Rozpraw się z nimi, po czym podejdź do Zoltana i zacznij rozmowę – uratowany będzie nastawiony do ciebie przyjaźnie. Jeżeli mu nie pomogłeś, to krasnolud sam wygra walkę, ale będzie nastawiony negatywnie. Udobruchasz go, kiedy powiesz, że straciłeś pamięć.
    https://decide.enguera.es/profiles/dissleagami1986/activity
    Wżadnym szanującym się przybytku hazardu nie może zabraknąć słynnej ruletki. Stoły z ruletką dostępne są w kasynach online w różnych wersjach – od ruletki europejskiej i amerykańskiej po francuską, perską, rosyjską, 3D i na żywo. Warto tutaj pamiętać, że obstawianie kolorów przyniesie nam częstsze, ale mniejsze zwycięstwo. Podczas gdy za obstawianie cyfr możemy zgarnąć o wiele większe wygrane. Jednak trafienie we właściwy numer jest już o wiele trudniejsze niż trafienie w kolor. Odmiany pokera dobieranego należą prawdopodobnie do najstarszych. Wykrystalizowały się w połowie XIX wieku, w czasach Dzikiego Zachodu, kowbojów i pływających po Missisipi parowców. Pierwszą grą, która zdobyła popularność poza Texasem, była legendarna Five Card Draw. W gruncie rzeczy filozofia pokera dobieranego polega na rozdaniu uczestnikom gry określonej liczby zakrytych kart, które w trakcie partii można wymienić na lepsze.

  7. Pingback: lucabet88
  8. Pingback: socom 16
  9. Pingback: gubet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *