Kigali: Impaka zongeye hagati ya leta n’abo ishaka kwimura i Nyarutarama

Rémy RUGIRA

Imiryango imwe ituye mu duce twa Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ivuga ko itazava ku butaka bwayo mu gihe leta ibasaba kuhava bagahabwa ingurane y’inzu ariko bo bifuza ingurane y’amafaranga. 

Ni ikibazo kimaze imyaka itanu hataraboneka ubwimvikane busesuye hagati ya leta y’imiryango ibarirwa mu magana y’abo ishaka kwimura.   

Mu myaka ibiri ishize igice kimwe cy’abari batuye hano, leta yagennye ko bari batuye mu gishanga, inzu zabo zarashenywe bahimurwa ku ngufu za leta.

Abategetsi bavuga ko aba baturage barimo kwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange no gutuzwa ahadateje akaga. 

Ariko bo bavuga ko bari kwimurwa kuko ubutaka bwabo bwashimwe n’abashoramari banabubakiye, batabyumvikanye, inzu bagomba kwimurirwamo mu Busanza mu karere ka Kicukiro. 

Ubwumvikane bucye bushingiye ahanini ku gaciro gahabwa inzu zabo ugereranyije n’izo zubatswe mu Busanza aho basabwa kwimukira.  

Mu gihe imiryango igera kuri 600 imaze kwimukira muri izo nzu z’imidugudu igezweho mu Busanza, igice kinini cy’abatuye muri Kangondo na Kibiraro ntibabikozwa kandi imiryango irenga 100 yagannye mu nkiko irega leta. 

BBC yaganiriye na bamwe mu badashaka kwimuka badahawe ingurane bifuza, batifuje gutangazwa ku mpamvu bwite zabo. 

Umwe ati: “Inzu ureba aho haruguru ni iyanjye, bayibariye [leta] miliyoni 16… umugenagaciro wanjye aje yampaye [yayibariye] miliyoni 80 iryo genagaciro narisubije ku karere, ntibigeze bongera kunsubiza.” 

Undi ati: “Njyewe mfite umuvandimwe hano tuvukana, ahafite imiryango umunani, n’inzu abamo y’ibyumba bitatu na salon. Abana bafite aho baryamya nawe akagira ubwisanzure mu cyumba cye, akagira n’inzu zimwinjiriza kuko ku kwezi atabura ibihumbi nka 200 yakwinjiza kugira ngo ubuzima bwe bukomeze. 

“Uramufashe umujyanye mu Busanza mu nzu y’icyumba na salon, ntazabona aho aryamisha abana, ntazabona aho umuvandimwe naza kumusura azaryama”. 

Aba baturage bavuga ko leta itarimo kubimura kubw’inyungu rusange ahubwo ko ari ku nyungu z’umushoramari wumvikanye nayo. 

Undi ati: “Umushoramari areba Kibagabaga na Nyarutarama, yareba hano [iwacu] Kangondo na Kibiraro akabona niho honyine hasigaye ibibanza, akabona ni heza, agashaka gushoramo umutungo we ariko twebwe adupyinagaje, icyo ncyo tutari gushaka. Ntabwo twigomeka, icyo tudashaka ni uburyo bari kutwimuramo.”

Kujya gutuzwa ‘aheza’

Zimwe mu nzu abaturage barimo gusabwa kwimuka bubakiwe mu Busanza mu karere ka Kicukiro
Zimwe mu nzu abaturage barimo gusabwa kwimuka bubakiwe mu Busanza mu karere ka Kicukiro

Pudence Rubingisa ukuriye Umujyi wa Kigali yumvikanye kuri Televiziyo y’u Rwanda avuga ko muri ako gace hari ikibazo gikomeye cy’imiturire mu kajagari, ko hari abagomba kwimurwa kubw’inyungu rusange “n’abashobora kwimuka kubera ko bagomba gutuzwa heza”. 

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu Busanza huzuye inzu zigera ku 1,500 zatwaye miliyari Frw23, kandi ko abari kwimuka muri kariya gace ka Nyarutarama nabo ari imiryango igera ku 1,500. 

Abatuye hano ariko bo bavuga ko bagera ku miryango 2,000 kandi ko abagera kuri 600 bamaze kwumukira muri izi nzu zo mu Busanza, naho abandi bataremera kuhava, barimo imiryango 117 yatanze ibirego mu nkiko. 

Bamwe muri bo bagaragaje impungenge zabo z’uko leta yatangiye gukoresha ingufu mu kwimura iyi miryango mu gihe ibirego byabo bikiri mu nkiko.  

Alain Mukuralinda umuvugizi wungirije wa leta yabwiye BBC ko inzu aba bantu bubakiwe mu Busanza zitagererwanywa n’aho bari batuye kuko aho ziri hubatswe n’ibikorwa remezo nk’amashuri, ivuriro, n’imihanda.  

Ati: “Icya kabiri, imibare irahari mu mujyi wa Kigali ntabwo ari ibanga, niba hari imiryango 1,468 tukaba twari dufitemo imiryango 78 yari ituye hafi mu gishanga bivuze ngo abantu ubundi batuye mu gishanga ntanubwo bahabwa ibyangombwa by’ubutaka, tukaba dufite imiryango 467 bari batuye mu nzu iri munsi ya metero kare 10! Tukaba dufite imiryango 267 yitwa ngo irahetswe. 

“Iyo umuntu ahetswe ni ukuvuga ngo umuntu afite icyangombwa cy’umutungo, afitemo inzu yubatse arangije afata agace kamwe akagurisha umuntu umwe, akandi akagurisha undi mu kibanza cye, uwo muntu bagurishije we nta cyangombwa yabonye.  

“Bivuze ngo abo bahetswe ntibakagombye no kubona ingurane kuko nta cyangombwa bafite byemewe na leta, ariko nabo bahawe amazu.” 

Mukuralinda avuga 70% by’abatuye muri kariya gace inzu zabo “zifite agaciro kangana cyangwa kari munsi ya miliyoni 10” kandi ko leta inzu ya macye yatanze ifite agaciro ka miliyoni 11, ubu ngo bakaba bagiye kugera ku kiciro cyo gutanga iz’agaciro ka miliyoni 19.

Itegeko ryo kwimura abantu rivuga iki?

Itegeko rijyanye no kwimura abantu ku bw’inyungu rusange rivuga ko uwimurwa ahabwa “indishyi ikwiye yumvikanyweho” hagati y’uwimurwa n’umwimura. 

Iri tegeko ntirisobanura niba ari amafaranga cyangwa ikindi. Gusa rivuga ko urukiko ari rwo rukemura kutumvikana kwaba hagati y’izo mpande.

Alain Mukuralinda avuga ko mu gihe aba baturage bakomeza kuva aha hantu leta yakwifashisha itegeko rivuga ko “ariyo yonyine ishobora gutegeka kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange”. 

Ati: “Ni ukuvuga ngo…uwanze ubwo azaba yigometse, [kandi] kwigomeka bihanwa n’igitabo cy’amategeko mu Rwanda”.

Inkuru ya BBC

26 thoughts on “Kigali: Impaka zongeye hagati ya leta n’abo ishaka kwimura i Nyarutarama

  1. Pingback: blote tieten
  2. Pingback: dee88
  3. Pingback: Highbay
  4. Pingback: m1a scout
  5. Pingback: pk789
  6. Pingback: llucabet
  7. Pingback: Xem phim

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *