YOUTUBE IFITE INSHINGANO ZO KUGENZURA KO IMIRONGO YAYO IDAKORESHA IHEMBERA RWANGO.UBUGIZI BWA NABI BUSHYIGIKIWE NA LETA Y’U RWANDA BUGOMBA GUHAGARIKWA

Maître Valentin Akayezu

Bumwe mu buryo Leta ya Kigali yabonye ngo bukwiye gukoreshwa mu gucecekesha abatavuga rumwe nayo, harimo gushyiraho imirongo ya YouTube n’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi (Rushyashya, My250TV n’ibindi), intego akaba ari:

Gukoresha iyacarubozo rishingiye ku mitekerereze (torture psychologique) ku miryango y’abo Leta ifata nk’abanzi bayo. Ibyo bikorwa bishorwamo abiyise abanyamakuru, bakajya ku babyeyi n’abavandimwe babo Leta yaciriyeho iteka ry’urupfu, ubundi bakabahata kuvuga ibibi ku bana/abavandimwe babo ndetse no kwitandukanya nabo dore ko uwo ari umuco wadukanywe na FPR wo gucamo ibice imiryango ikoresheje iterabwabo;

Gukoresha ibitangazamakuru bibiba urwango rushingiye ku miterere bwite y’umuntu wibasiwe, ivangura rifatiye ku mitekerereze bwite ku bya politiki, ivangura rishingiye ku bwoko bwe no ku nkomoko ye(abenshi bapfobywa kuko bavutse ari Abahutu, hagakomeza gushimangirwa ya ngengabitekerezo kirimbuzi FPR yubutse ko buri Muhutu wese avuka ari mubi, keretse gusa uwemeye kuyiramya akishyiraho ibyaha by’ubwicanyi, uwo niwe wemererwa ibyenda gusa n’uburenganzira bwo kubaho. Sibyo gusa kuko rya vangura FPR ikorera abanyarwanda bayinenga, igera naho ipfobya Abarokotse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi inatoteza imiryango yabo iri mu gihugu).

Ikintu giteye isoni, ni uko uretse kuba Leta ya FPR ikoresha inzego z’igihugu zagombye kuba zirengera ku buryo bumwe Abanyarwanda, ahubwo inarengaho igashinga ibinyamakuru bifite mu nshingano zabyo kwamamaza urwango rufatiye ku byo navuze hejuru.

Tubanze twibutse ko mu nyandiko twigeze gutambutsa mu bihe byashize, twerekanye uburyo umuco wo gupfobya Abanyarwanda ushingiye kandi ukoreshwa mu mvugo bwite za Paul Kagame.

PAUL KAGAME INTORE IZIRUSHA GUTUKANA

Uyu mugabo yagiye arangwa n’ibitutsi n’izindi mvungo nyandagazi, umuntu urangwa n’uburere adashobora gutinyuka gukoresha.

Indi nkuru wasoma: “Numbonera aho perezida Habyarima Juvenal yatukanye ndakugurira icupa rya champagne”.Mumfashe tuhashake

Siwe wenyine, kuko umugore we Nyiramongi Jeannette aherutse kumvikana ahamagarira urubyiruko guhaguruka rukajya ku mbuga nkoranyambaga kurwanya abo yise abanzi b’ubutegetsi bw’umugabo we.

Ntibyagurukiye aho kuko Ministri w’urubyiruko nawe aherutse kumvikana abwira urubyiruko guhaguruka rukajya “gutwika” ku mbuga nkoranyambaga Abanzi b’u Rwanda. Abo bose kandi baza bunganira imvugo za Jenerali Kabarebe n’abandi badasiba kwerekana ko urubyiruko rw’u Rwanda ari imbaraga zo gukoresha mu bikorwa by’iterabwabo, urwango n’urugomo birangajwe imbere na Leta.

Indi nkur wasoma :IBITUTSI,ITERABWOBA,NO GUHUNGETA ABANYARWANDA NI ZIMWE MU NTWARO FPR IKORESHA KUVA 1990 KUGEZA UBU.

Kugaragaza uburyo ubutegetsi bushishikariza urubyiruko kwishora mu bugizi bwa nabi bwitwikiriye izina ryo gukunda igihugu, ni ugufasha abantu kubona neza uburyo imiyoboro nka za GasukuMedia TV, Rushyashya, My250Tv n’ibindi ishorwamo amafaranga na Leta ariko mu rwego rwo kubiba inabi, aho gushakira igihugu ineza.

Indi nkuru wasoma: Leta y’u Rwanda yakoze urutonde rw’imbuga nkoranyambaga zigomba gukumirwa,ndetse igeze kure mu gusaba Google, YouTube, Facebook na Twitter kuzifunga burundu!

Mu mahame YouTube igenderaho, harimo kurwanya ibikorwa byose byo gukwirakwiza impuha(misinformation), gukwiza ibitekerezo by’urwango (hate speech), kutinjira mu buzima bw’abandi( pretection of private life) n’ibindi.

Abari gukorwaho ibyo bikorwa by’iteshagaciro rifatiye ku mimerere yabo, ubwoko bwabo, ibitekerezo byabo, no kwinjirirwa mu buzima, YouTube igomba kubimenyeshwa igafatira ingamba iyo miyoboro kuko, itabizi, YouTube yamaze guhindurwa n’Abanyarwanda bamwe urubuga bifashisha basakaza urwango n’ ‘iteshagaciro rishingiye ku bwoko.

YouTube niyerekwa ibyo byose, ntigire icyo ibikoraho, izaba ifashe responsabilité légale (igiyeho icyasha mu rwego rw’amategeko) kuko mu nshingano zayo harimo kurinda hate speech (imvugo z’urwango)and misinformation (gutangaza ibinyoma biyobya).

Ikindi, nakwibutsa ko ibi byaha bifite caractère transnational/cross-border character (ibyaha byambukiranya imipaka) kuko bamwe ibikorwa babikorera mu Rwanda, ibindi bakabikorera mu bindi bihugu. Ibi bivuze ko Leta ya Kigali n’ubwo izakomeza guhembera ibi bikorwa, ariko izindi nzego z’ibihugu zo ikibazo zagifata neza mu maboko.

Ikindi hari imiryango myinshi ya sosiyete civile yiyemeje guhangana nibyo kubiba urwango rushingiye ku bitekerezo (hate speech), bityo abantu bakwiye kuyifashisha kuri iki kibazo.

Igihe rero kirageze ngo abantu batangire gukorana n’inzego za polisi zibegereye, bayisaba gukorana n’izindi nzego za polisi mu bindi bihigu, kugira ngo ubu bugizi bwa nabi Leta y’U Rwanda ikorera Abanyarwanda yiyemeje kurimbura, bibashe guhagarikwa.

Ku riportinga Vidéo imwe nta cyo biba byunguye cyane, kuko umugizi wa nabi ntibimubuza gukomeza kwidegembya.

27 thoughts on “YOUTUBE IFITE INSHINGANO ZO KUGENZURA KO IMIRONGO YAYO IDAKORESHA IHEMBERA RWANGO.UBUGIZI BWA NABI BUSHYIGIKIWE NA LETA Y’U RWANDA BUGOMBA GUHAGARIKWA

  1. Pingback: play b52club
  2. Hi, Neatt post. Theree is a problem togetfher with youyr web sijte iin web explorer, mmay tes this?
    IE nonetheless iis the markeplace leaderr andd a hge portion off peoplpe will leave ouut your great
    writig ddue too this problem.

  3. Thank you ffor another informatgive blog. The place ese could I am gtting tat kind of iinfo written inn suchh a perfect way?
    I haave a undertakinng that I am just noow ruinning on, and
    I hzve beren onn the look oout forr such information.

  4. Pingback: swan168
  5. Pingback: chat rooms
  6. Pingback: Tor Links
  7. Pingback: pgslot168

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *