Amayeri mashya ya Kagame yo kureba uko yakongera guhabwa inkunga z’amahanga ngo abone uko yongera kuzuza imitiba ishyaka rye rihunikamo; binyuze mu gikampani cya Crystal Ventures Ltd

David Himbara

Text by  David Himbara

Jenerali w’i Rwanda bwana Paul Kagame ni umunyabutiriganya mubi cyane – dore nanone uyu muhanga wacu karahabutaka agiye kongera gushakisha uko yarya ku gatubutse kava mu mfashanyo z’amahanga ubundi yongere mu mitiba ye .Kagame yongeye yariye, yavumbuye ibiraka bishyushye– kujya kurwana ahari intambara hose muri Afurika dore ko nayo itavamo intambara . Ubu noneho Kagame aherutse kubona ikiraka gishya muri Benin.

Ku itariki 23 Nyakanga 2022, umugaba mukuru w’ingabo za Benin, Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguodi yari i Rwanda mu butumwa bw’akazi bwihutirwa. General Gbaguodi yavugiye mu Rwanda ko “ yaje yatumwe na Prezida wa Republika ya Benin, nyakubahwa Patrice Talon ngo avugane na bagenzi be b’i Rwanda ku bibazo by’umutekano utifashe neza .”

Ejo bundi aha tariki 9 nzeri, 2022, byagiye hanze  ko guverinoma ya Benin iri gupanga n’iy’ u Rwanda uko rwaboherereza abasirikare b’inzobere bagera kuri 700 kubafasha guhashya umutwe w’ibyihebe byo mu idini ya Islam bimereye nabi Benin.

Icyo kiraka gishyushye Kagame agiye kuryamo inoti zishyushye muri Benin kije nyuma y’ikindi kiraka arimo muri Mozambique aho yohereje umutwe w’ingabo ze zigera ku 1,000-kujya kurwanira mu ntara yitwa Cabo Delgado,gucungira umutekano umushinga w’Abafaransa ucukura yo gaz y’ikampani y’abaherwe b’abazungu yitwa TotalEnergies abo bamennye akayabo gasaga miliyaridi $20 z’amadolari mu gucukura gaz karemano yaho. Ibyo kandi byaje nyuma y’uko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wongeye kuzuka nyuma y’igihe kirekire wari warapfuye, aho wazukiye mu mwaka wa 2021 inkunga Ubufaransa bwahaga u Rwanda yari zeru none ubu ikaba igeze “ku noti hafi miliyoni €500 z’amayero” batangiye guha u Rwanda kuva 2021 kuzageza muri 2023.

Hagati aho,hari amaraporo y’ibanga yagiye hanze avuga ko imitiba Kagame ahishamo amafaranga binyuze mu gikampani cy’ishyaka rya FPR Inkotanyi cyitwa Crystal Ventures Ltd, iri kongera kuzura kandi ko ihagaze neza cyane kuva “aho asinyiye cya kiraka cyo muri Mozambique cyo kurindira abazungu ibirombe bacukuramo gaz.” Agashami ka Crystal Ventures Ltd’s kitwa NDP,gashinzwe imirimo y’ubwubatsi kahise nako gahabwa ikiraka n’abo bazungu bo muriTotalEnergies-mu mushinga barimo aho Mozambike, ubu nibo bashinzwe imirimo yo gusukura ku ishansiye no gukora imirimo yo kubaka ifasha uwo mushinga kugenda neza.

Mbere yo kohereza abana b’u Rwanda kurwana muri Mozambique, Kagame yari yagiranye andi masezerano nk’ayo ya gisirikare n’igihugu cya Repubulika ya Santarafurika.Ubusanzwe u Rwannda nk’igihugu rwari rusanzwe rufite abasirikare mu ngabo z’Umuryango w’abibumbye zikorera muri Santarafurika,ingabo zitwa MINUSCA kuva mu mwaka wa 2014. Ariko bigeze  tariki ya 20 ukuboza, 2020, Kagame apangana indi dilu yo ku ruhande na leta ya Santarafurika nuko yohereza izindi ngabo zidafite aho zihuriye n’iziriyo mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA.

Zikimara kugerayo, Kagame yahise yoherezayo cya gikampani cyitirirwa ishyaka riri ku butegetsi cya Crystal Ventures Ltd ngo gikorereyo ubucuruzi bunyuranye kandi gihabwe na Leta ya Santarafurika indi mirimo irimo agatubutse. Nk’urugero, amwe mu masezerano y’ubwumvikane basinyanye(MOU) avuga ko minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi izakorerayo,nuko Crystal Venture Ltd ya Kagame igashyira mu mitiba yayo, nk’uko ikinyamakuru cy’ishyaka rya FPR cyitwa The New Times ubwacyo kibisobanura, aho cyanditse kigira kiti:

“Repubulika ya Santarafurika yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 70,500,bugiye gukoreshwa na kampani yacu ya Crystal Ventures, ari nayo iha umusaruro uruganda rwacu rw’ Inyange, hamwe n’izindi nganda zo mu gihugu.”

Nk’uko tudahwema kubisubiramo kenshi, ubwenge bw’abantu nibwo bwahinduye iyi si. Ariko iyo ubwo bwenge bubaye ubucakura bugamije inyungu bwite zishingiye ku mururumba gusa,ingaruka zivamo zandika amateka ababaje kandi ashaririye ku bemera kuba ibikoresho kandi iteka birangira nabi. Umunyagitugu w’i Rwanda rero nawe ntiyatanzwe – akoresha umwanya afite agakoresho imbaraga z’igihugu mu kwigwizaho umutungo we ubwe. Kagame ni umugome w’umutindi kubi akaba n’incakura ikoresha amaboko y’igihugu mu kwishyira imbere no kwigwizaho umutungo yuzuza imitiba ye amafranga avuye mu maraso amenekera mu ntambara z’urudaca ,ariko amenye rwose ko amaherezo ye azaba mabi cyane.

27 thoughts on “Amayeri mashya ya Kagame yo kureba uko yakongera guhabwa inkunga z’amahanga ngo abone uko yongera kuzuza imitiba ishyaka rye rihunikamo; binyuze mu gikampani cya Crystal Ventures Ltd

  1. Pingback: 220
  2. Pingback: more
  3. Pingback: 220.lv
  4. Pingback: bonanza178
  5. Pingback: weed for sale usa
  6. Pingback: bonanza178
  7. Pingback: EvolutionGaming
  8. Pingback: USA Gun Shops
  9. Pingback: stapelstein
  10. Pingback: post
  11. Pingback: Junk search engine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *