Kubera iki mu birango bya za farumasi (pharmacie) hazamo INZOKA! Wigeze ubyibazaho? Ese IMITI ifitanye sano ki n’INZOKA?

Profeseri Hakizimana Maurice

INZOKA ishushanya GUKIRA (guérison).Uti gute rero? Ndabigusobanurira mu magambo make, yumvikana,ariko biransaba kujya mu Mateka!

Icya mbere: kera cyane (mu bihe twita antiquité), abakurambere ba Muntu bemeraga ko Inzoka ifite aho ihuriye n’amagara yacu(la santé) no gukira indwara zose(la guérison).

Mwese muzi(nako mushobora kuba muzi?) ko Inzoka zigira ubuzima bwinshi.

Iyo ishaje,ihita ibivamo,IKIYUBURURA. Ibyo byerekana ko zifite ubuzima budashira,ko zihorana itoto muri zo,ko zo n’ubuzima,ari twibanire!

Icya kabiri, Inzoka ishushanya ubwenge bw’abavuzi!

(Mpise nibuka na Yesu avuga ati “Mugire ubwenge nk’inzoka”)!

Kugira ngo uyifate ari nzima,usarure ubumara bwayo neza,bisaba ko uyirusha ubwenge cyangwa ubucakura! Mbibutse ko ubumara bw’inzoka(venin),ari UMUTI uvura indwara nyinshi n’ubwo ari n’UBUROZI!

Hagati aho ndifuza kugusobanurira ko muri farumasi ari mu iduka ricuruza imiti

Imiti ni n’uburozi! Ubwo rero muri Farumasi ni mu iduka ricuruza UBUROZI bwica bukanakiza. Iyo bugukijije bwitwa UMUTI.

Imiti ni n’IBIYOBYABWENGE! Abazi icyongereza mwebwe ntibibagora cyane. Ijambo DRUGS (mu bwinshi) ni IMITI rikanaba IBIYOBYABWENGE/,IBIYAYURAMUTWE! (Drugs/Drogues)!

Nta kindi kimenyetso cyakusanya ubusobanuro nyabwo bwa ziriya nzu kitari INZOKA: zigira ubumara bwica bukanakiza! (UBUROZI=IMITI=IBIYOBYABWENGE).

Icya gatatu: Iriya nzoka iba yizengurukije ku nkongoro cyangwa igikombe,(yitwa coupe de Hygie: [I]manakazi y’uburumbuke n’amagara mazima y’Abagiriki ba kera),ni iyo mu bwoko bw’izitwa couleuvre, inzoka zitari ingome cyane.

Iriya nzoka ni iyo kukwibutsa ko UFITE UBURENGANZIRA BUSESUYE BWO KWEMERA UMUTI/UBUROZI BAGUHAYE CYANGWA KUBYANGA! Ni iyo kukwibutsa kandi ko nuyifata nabi izakwinogonorera!

Iyi nzoka yatangiye kuba Ikirango cya za Farumasi kuva mu mwaka wa 1222.

Hari icyo nibagiwe?

Oh,reka mvuge no ku musaraba w’icyatsi kibisi!!

Kuva 1942,nibwo iki kimenyetso cyongerewe mu birango bya za farumasi,nk’uko umusaraba utukura uranga abakora ibikorwa byo gutabara imbabare(mu mwaka wa 1864 umusaraba utukura uranga umuryango utabara imbabare,croix rouge).

Uyu musaraba witwa uwa kigereki wa Galien, ufite impande zingana nkaho ari ikimenyetso cyo guteranya,ntaho uhuriye n’umwe wo mu Kiliziya!

Kuva kera,bumva ko umusaraba ushushanya impuhwe n’imbabazi umurwayi aba yiteze ku muvuzi wese n’icyizere cyo gukira afataba imiti.

Kubera iki se byose biba ari icyatsi kibisi?

Kubera ko ibara ry’icyatsi kibisi rihagarariye ubuzima n’isooko(inkomoko) y’imiti hafi ya yose (burya nayo ni imiti rwatsi,iva mu bimera), iyo nzoka,uwo musaraba hamwe n’iyo nkongoro bigomba kuba mu ibara ry’icyatsi kibisi(vert foncé).

Ngaho mugire igicamunsi cyiza mwese!!

Nitwa Hakizimana Maurice||Kunda iyi paji yanjye ya facebook ubone inama z’ingirakamaro wunguke ubwenge umenye ikinyarwanda ngukundishe ubuzima:https://www.facebook.com/professormaurice/||

19 thoughts on “Kubera iki mu birango bya za farumasi (pharmacie) hazamo INZOKA! Wigeze ubyibazaho? Ese IMITI ifitanye sano ki n’INZOKA?

  1. Hello there! This article couldn’t be written any better!
    Going through this post reminds me of my previous roommate!
    He continually kept preaching about this. I will forward this information to him.
    Fairly certain he’ll have a great read. Thanks for sharing!

    My site – vpn coupon code 2024

  2. Pingback: upg168
  3. Pingback: โคมไฟ

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *