Ingabo za Kenya zambariye urugamba zageze ku Butaka bwa Kongo guhasha umutwe w’iterabwoba wa M23

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Imirwano hagati y’ingabo za kongo, FARDC, n’abarwanyi b’umutwe wa M23 uyirwanya yakomeje kuri uyu umunsi wa gatandatu mu duce dutandukanye twa teritware ya Rutshuru mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya kongo.

Iyo mirwano yatangiye mu gitondo cya kare cy’uno wa gatandatu yakaze cyane mu duce twa Rumangabo, Gisigari ndetse na Kiwanja muri teritware ya Rutshuru. Bamwe mu baturiye utwo turere batari barahunze imirwano bagumye mu mazu yabo abandi berekeza muri Nyiragongo, akarere gahana umupaka na Rutshuru.

Ubuyobozi bwa sosiyete sivile muri Rutshuru bwatangaje yuko intambara igenda ifata indi ntera kuko ubu umutwe wa M23 urimo guhatira abasore bari hagati y’imyaka 15 na 30 kwiyunga nabo mu kurwanya leta ya Kongo aho bivugwa ko uwanze gushira mu bikorwa iryo tegeko arimo kwicwa.

Hagati aho, mugihe imirwano irimo kuba ingabo za Kenya zirenga magana munani zasesekaye mu mujyi wa Goma ku wa gatandatu aho zije mu gufasha FARDC guhasha M23 ku butaka bwa Kongo.

Izi ngabo zakiriwe n’umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Liyetona Jenerari Constant Ndima Kongba aho yasabye abaturage kwishyira hamwe birinda uwo ari we wese wabasha kubatandukanya kuko yongeyeho ko abaturage ari bo jisho rya leta muri ino minsi intambara ikomeje.

Tubibutse y’uko kuva imirwano yatangira hagati y’ingabo za kongo n’abarwanyi ba M23 abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje kwibasirwa n’urugomo haba ku bakongomani bamwe na bamwe ndetse n’abashinzwe umutekano babashinja gukorana na M23.

Mw’itangazo ryashizwe ahagaragara na ministeri y’itangazamakuru ryasomwe na Patrick Muyaya umuvugizi wa guvernoma ya kongo, ryagaragaje ko mu minsi iri imbere ururimi rw’ikinyarwanda rushobora kuzashyirwa muri zimwe zikoreshwa mu buyozi hose muri republika iharanira demokarasi ya kongo, n’ubwo bitavuzweho rumwe na bamwe mu banyagihugu.

source:VOA

30 thoughts on “Ingabo za Kenya zambariye urugamba zageze ku Butaka bwa Kongo guhasha umutwe w’iterabwoba wa M23

  1. For others, this may imply betting as soon as the odds are released. Others may want to wait for public moneyline to come in before placing their golf bet the night before the golf event. This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply. Rahm and Smith are one shot clear of Erik van Rooyen, and two ahead of Justin Thomas and Tony Finau. Rahm has put on a ball striking clinic through three rounds, and if not for a COVID induced withdrawal after 54 holes at the Memorial, he would be starting down his third consecutive win on American Soil. July 31, 2023 — 01:09 pm EDT Rahm is +800 at DraftKings, as he returns from his second bout with COVID-19. He withdrew from the Olympics due to a positive test and hasn’t played since, but he’s back in his usual spot on top of the oddsboard.
    https://globalseoarticles.com/why-its-better-to-tick-off-your-mother-than-google-and-what-to-do-if-google-bans-you/
    Terms and Conditions The PGA Tour heads to Detroit for the 2023 Rocket Mortgage Classic. The 7,370-yard Par 72 produces scores of 20-under par or better including last year’s record-setting score by Tony Finau (-26). The Rocket Mortgage Classic drew a stronger field for the 2023 event with 14 of the top 50 players in the world rankings. The Donald Ross design at Detroit Golf Club will come down to putting on Poa and making birdies in bunches. Here are three of our best bets for this week’s tournament.  Kyle Busch leads all active drivers with six career victories at Richmond, the most recent coming in 2018. A 14th-place finish at the short track this past spring snapped a run of 10 straight top-10 results at Richmond for Busch, who’s finished back in the pack in his last two starts this season.

  2. Pingback: pilsakmens
  3. Pingback: Apple gift card
  4. Pingback: Saphir Thailand
  5. Pingback: juvelook
  6. Pingback: 꽁나라
  7. Pingback: Bilad Rafidain
  8. Pingback: pgslot
  9. Pingback: jebjeed888

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *