Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yamaganye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine,igitero kimaze umwaka wuzuye

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Inkomoko y’iyi nkuru

  • Umwanditsi,George Wright
  • Ikinyamakuru tuyikesha:BBC News
  • Itariki: 24 Ukwa kabiri 2023, 03:56 GMT

Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yateraniye i New York ku wa kane yatoye ku bwiganze ishyigikira umwanzuro wamagana igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyatangiye mu mwaka umwe ushize.Iyo nteko ya ONU yasabye ko Uburusiya bukura ingabo zabwo muri Ukraine kandi imirwano igahagarara.

Uyu mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, mu gihe 32 birimo u Burundi,Uganda, Ubushinwa, Ubuhinde, Iran n’Afurika y’Epfo byifashe, naho ibindi bihugu birindwi – birimo n’Uburusiya uwabwo – birawamagana.U Rwanda rwashyigikiye uwo mwanzuro wo kwamagana igitero cy’Uburiya muri Ukarine.

Ahandi, i Vienne muri Autriche, umubare munini w’abahagarariye ibihugu byabo bavuye mu cyumba cy’inama ubwo uhagarariye Uburusiya yagezaga ijambo ku nama y’inteko ishingamategeko y’umuryango w’umutekano w’Uburayi.

Uko gusohoka mu nama y’umuryango w’umutekano n’ubufatanye i Burayi (OSCE) ndetse n’amatora yo muri ONU byabaye ejo ubwo haburaga umunsi umwe ngo habe hashize umwaka umwe Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine.

Umwanzuro wa ONU wasabye ko amahoro agaruka mu gihe cya vuba cyane gishoboka.

Uwo mwanzuro wongeye gushimangira ubufasha ku busugire bwa Ukraine no kutavogerwa kwayo, wamagana ibivugwa n’Uburusiya ibyo ari byo byose ku bice bimwe bya Ukraine bwigaruriye.

Mu kwezi kwa cyenda mu 2022, abadepite batoreye mu murwa mukuru Moscow w’Uburusiya bemeza ko Uburusiya, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bwiyomekaho uturere tune twa Ukraine, ari two Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia tutibagiwe na Crimea biyometeho muri 2014.

ONU yanasabye ko “Uburusiya aka kanya, mu buryo bwuzuye kandi nta mananiza buvana abasirikare babwo bose ku butaka bwa Ukraine buri mu mipaka yayo yemewe ku rwego mpuzamahanga”, inasaba ko imirwano ihagarara.

Iyi ngamba kuyikurikiza si itegeko ariko ifite icyo ivuze kinini mu rwego rwa politiki. Nubwo uwo mwanzuro wemejwe na byinshi mu bihugu, hari bimwe bikomeye byagaragaye muri 32 byifashe.

Ubushinwa, Ubuhinde, Iran n’Afurika y’Epfo ni bimwe muri ibyo byifashe muri uko gutora.

Ibihugu byatoye byamagana uwo mwanzuro ni birindwi ari byo Uburusiya, Belarus (Biélorussie), Koreya ya Ruguru, Eritrea, Mali, Nicaragua na Syria.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yavuze ko ayo matora yo muri ONU “yagaragaje neza ko Uburusiya bugomba gusoza ubushotoranyi bwabwo bunyuranyije n’amategeko. Ubusugire bw’ubutaka bwa Ukraine bugomba gusubizwaho”.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati:

“Umwaka umwe nyuma yuko Uburusiya bugabye igitero gisesuye cyabwo ugushyigikirwa kwa Ukraine ku rwego mpuzamahanga kuracyakomeye”.

Ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri mu 2022, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yohereje muri Ukraine abasirikare bagera ku 200,000, mu gitero cya mbere kinini cyane kibayeho i Burayi kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira.

Intambara yakurikiye icyo gitero imaze kwicirwamo abaturage b’abasivile nibura 7,199 naho abandi babarirwa mu bihumbi barakomereka, nkuko bikubiye mu igereranya rya ONU, mu gihe byibazwa ko umubare nyawo ushobora kuba uruta uwo cyane.

14 thoughts on “Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yamaganye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine,igitero kimaze umwaka wuzuye

  1. If you are new to Yebo Casino and don’t yet have an account, then you will need to register a new account before you can deposit money and start playing at the casino. Thankfully, the registration process is easy and only takes a minute to complete. Follow the steps below to complete the registration process at Yebo Casino and start a new account. Perhaps you have been aware that, whenever you go inside any casino,… From the second criticism, Yebo casino blamed players for being the whip hand or manipulative users at this gaming site and other casino platforms by Real Time Gaming. Yebo casino refuses to present evidence as this influential forum requested. Therefore, the plight is yet to be decided. © 2023 Casino-Bonus.Club Yebo casino is an online casino that offers a wide range of casino games to players from all over the world. The casino is powered by Realtime Gaming software, which means that it offers high-quality graphics and sound. Additionally, Yebo casino offers a variety of bonuses and promotions to its players.
    https://felixaywt417417.shotblogs.com/beste-online-gokkasten-nederland-zonder-account-33742560
    The Vegas Casino Online $100 no deposit bonus codes for 2023 present an exciting opportunity for players to kickstart their gaming journey without the need to make a deposit. By understanding how these codes work, how to obtain and redeem them, and how to maximize their benefits, players can make the most of this promotional offer. Remember to always read and comply with the terms and conditions associated with the bonus codes to ensure a smooth and enjoyable gaming experience. So, take advantage of these codes, explore the thrilling games at Vegas Casino Online, and may luck be on your side! Casino games: NewVegas casino offers card games, slots, progressive slots, several versions of roulette, video poker and even scratch cards and Live Dealer games.

  2. Pingback: ไก่ตัน
  3. PokerStrategy is a free to access poker school and community, as well as a comparison site for online poker operators, tools and education.  Here at PokerStars, we offer free tables where you can develop your skills and try out new poker formats. At our free tables, all that is at stake is play money, and you can always get more chips when you run out. Thousands of players try out our play money tournaments and cash games every day. They offer a great way to learn the game and refine your strategy. A relatively new entrant in the poker league, today Ignition Poker is one of the most popular cardrooms that accept US residents. Part of the PaiWangLuo Network, Ignition was created in 2016 with the purchase of the Bovada Poker room. A staple room for US grinders, they host the highest traffic with bigger cash games.
    https://shanewotv753451.activoblog.com/28947202/online-casino-beste-einzahlungsbonus
    Please read our Privacy Policy to understand how we use and store your personal data. Students of institutions as diverse as the University of Texas, Kansas State, Michigan State, UCLA, and Yale have produced either male or female pinup calendars in imitation of the original, which is believed to have featured men at Arizona State. ATLANTA — Two brothers are facing charges after eight people were injured Saturday night when shots rang out at a Decatur strip club on East Ponce de Leon Avenue, according to DeKalb County Police. ATLANTA — Two brothers are facing charges after eight people were injured Saturday night when shots rang out at a Decatur strip club on East Ponce de Leon Avenue, according to DeKalb County Police. Our skate leashes are ESSENTIAL for every roller skater! So functional!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *