Intambara y’Uburusiya muri Ukraine : Wa mutwe wa Wagner urwanira Vladimir Poutine i Bakhmout uri mu mazi abira kandi warakariye Putin n’abayobozi b’ingabo ze

Ange Eric Hatangimana

Noblesse Dusabe

Des militaires de la société militaire privée russe Wagner Group exécutent une mission de combat dans le cadre de l'opération militaire russe en Ukraine, dans la République populaire de Louhansk.

Muri make:

  • Umutwe wa Wagner ukora nk’abasirikare b’abacancuro ba Putin bari ku rugamba imbere aho basa nk’abarusha ingabo z’igihugu imbaraga, bamaze iminsi basakuza bavuza iya bahanda ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru bavuga ko barambiwe akajagari kari mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu zianabafasha kurwana uko bikwiriye.
  • Ikigo Institute for the Study of War kivuga koshefu wa Wagner, komanda Evguéni Prigojine,ari gucisha bugufi cyane shefu we w’ikirenga bwana Vladimir Poutine kandi ko biteje akaga. 
  • Carole Grimaud, washinze ikigo CREER gifite icyicaro i Genève, akaba ari umuhanga muri Observatoire géostratégique de Genève na Michel Goya, wahoze ari colonel mu ngabo zirwanira mu mazi, akaba umuhanga mu Mateka n’umuhanga mu gushushanya intambara,bombi batekereza ko ntacyo shefu wa Wagner yakora kuri Shebuja Putine kuko atabasha kumwambura ubutegetsi muri coup d’Etat.

Umutwe w’abacancuro ba Wagner  nibo basigaye barahariwe urugamba muri Ukraine. Shefu wawo, Evguéni Prigojine, anenga cyane akajagari kari mu gisirikare cy’Uburusiya kuva mu bushorishori ndetse ananenga cyane minisitiri w’Ingabo z’Uburusiya bwana Sergueï Choïgou.

Ikigo Institute for the Study of War, cyiga intambara gifite icyicaro muri Amerika kivuga ko ibi bishobora kuba imbarutso yo guhirima kwa Vladimir Poutine.

Icyo kigo kigira kiti « Evguéni Prigojine arimo kugwiza ingufu z’umurengera kandi ari kubaka igisirikare kibangikanye n’igisirikare cya Leta y’Uburusiya ibintu bishobora kuzageza Uburusiya bwa Poutine mu manga, kuko kugeza ubu mu itangazamakuru hose mu Buruiya no mu isi bisa nk’aho uyu mu shefu wa Wagner ari we uyoboye urugamba.Niwe wumvwa cyane kurusha inzego z’Uburusiya no kurusha Poutine ubwe muri iyi minsi ».

Ikinyamakuru  Washington Post cyashyize hanze raporo igaragaza ko « uyu mugabo afite ijambo rihindura ibintu cyane muri iki gihe intambara y’Uburusiya muri Ukraine igenda bigru ntege ». Cyongeraho ko « Uyu mugabo wa Wagner ari we uhanzwe amaso n’amatwi n’itangazamakuru kurusha leta ku byerekeye intambara y’Uburusiya muri Ukraine ».

Evguéni Prigojine ariko « ngo nta ntego afite yo guhirika ubutegetsi bwa Putine kuko ari bwo atezeho ko bumuha intwaro zose akeneye ku rugamba bitaba ibyo akaruta akiruka » nk’uko Michel Goya,umuhanga mu gushushanya intambara abivuga.

Ese ubundi WAGNER ni iki?

Ni umutwe w’abacancuro washingiwe mu ntara ya Donbass mu mwaka wa 2014, uhabwa akazina ka Groupe Wagner.

Uwo mutwe ariko ntubaho byemewe n’amategeko,ntaho wanditse nta tegeko teka riwushyiraho nta mahame yanditse awugenga. Impamvu nta wo wanditse, ni uko ubusanzwe mu mategeko y’Uburusiya imitwe yitwara gisirikare yose ibujijwe. Ubwo rero uyu mutwe nawo ntiwemewe n’amategeko y’Uburusiya.

Nyamara,ni igisirikare mu kindi ndetse kiri kurusha imbaraga igisirikare cya Leta. Moscou ihakana igaramye ko uwo mutwe utabaho,n’ubwo n’umwana ukirii ku ibere mu Burusiya awuzi neza.

Ni inyeshyamba za Leta cyangwa se za Putine ku giti cye yohereza kumurwanirira aho we yananiwe hose,nko mu bihugu byo hanze y’Uburusiya . Aba  bacancuro  tubabona ku rugamba muri Libiya,  Syria ubu bageze muri Afurika nko muri Mali, ndetse no mu Karere Kanini cyane  ka Sahel, no muri Ukraine aho barwana ahananiranye hose.

Uyu mu shefu wa bo yavuze bwa mbere ko ari we komanda mukuru w’uyu mutwe  tariki ya 26 nzeri umwaka ushize(2022). None ngo barabeshya uyu mutwe ntubaho? Nta mubeshyi nka Putine uravuka.

Ariko rero ngo n’uwanga urukwavu ntiyahakana ko ruzi kwiruka.Igihe ingabo za Leta ya Putine zatsindwaga uruhenu mu turere twinshi aho zasubijwe inyuma cyane n’ingabo za Ukraine, nko muri Kherson, aba bacancuro bo bariye umwanda bakomeje urugamba kandi bongera gusunika ingabo za Ukraine,urugero ni nk’aha bari kurwanira muri  Bakhmout aho urugamba rumeze nabi cyane ku mpande zombi.

Michel Goya wa muhanga mu by’intambara agira ati « Aba wagner ni zo ngabo z’Uburusiya zifite disipuline kurusha iza Leta kandi zizi kwihambira ».Yongeraho ati « Wagner ni bo kamara kandi bwana Evguéni Prigojine shefu wazo arabigendera ». Ubu ni we mugabo No 1 uvuga rikijyana mu Burusiya ku bihereranye n’iyi ntambara.

Intambara imaze kugorana cyane aho abajenerali batagira ingano b’Uburusiya biciwe ku rugama, uyu mu shefu wa Wagner niwe watanze izina ry’ugomba kuba umugaba mushya w’ingabo igikurankota Sergueï Sourovikine kandi yahise ashyirwaho ako kanya, maze azana uburyo bushya bwo kurwana asenya ibikorwa remezo byose bitanga ingufu z’amashanyarazi na gaz muri Ukraine mu mezi y’imbeho ,maze aninjiza ku ngufu  abagabo benshi mu gisirikare mu kwezi kwa 9/2022 abisabwe na Evguéni Prigojine ».

Niba Vladimir Poutine yumvira buhumyi ibyo uyu mukuru wa Wagner amubwiye byose ako kanya, ni uko amwemera cyane kandi amutinya. Uyu mu shefu wa Wagner nawe arabizi ko Vladimir Poutine amwumvira cyane kandi niwe muntu wa mbere utamutinya muri kiriya gihugu.

Ari gusuzugura yeruye ingabo za Leta y’Uburusiya,avuga ko ntacyo zimaze

Ubu rero, Evguéni Prigojine amaze gukabya cyane kuvugira hejuru ko izi ngabo za Leta ya Poutine ari baringa, ndetse aherutse kwikoma yeruye minisitiri w’ingabo bwana Sergueï Choïgou. Ndetse ngo yaba yaranabwiye Poutine ko iyi ntambara batazayitsinda nikomeza kumara igihe kirekire nk’uko ikinyamakuru Washington Post cyaba cyarabibwiwe n’umwe mu begereye bwana Poutine.

Uyu mu shefu wa Wagner yaranarengereye asuzugura ingabo za Poutine « ashyira hanze videwo y’ingabo nshya zinjiye mu gisirikare zinenga ubushobozi buke bw’ubuyobozi bw’ingabo  ».« Evguéni Prigojine anenga imirwanire y’ingabo za leta ahi avuga ko abasirikare be b’abacancuri bazirusha kurwana », nk’uko bivugwa n’umunyamatekla w’intambara.

Wagner nta rugamba iratsinda na rumwe kandi ntacyo yatwara Poutine

N’ubwo bwose hari abavuga ko uyu mugabo wa Wagner ari ikibazo kuri Poutine,siko abandi bhanga babibona. Nta bushobozi burenze ubwio ahabwa afite. Nta ngufu za politike yewe nta z’iz’igisirikare afite.Ni igikoresho gusa. Ikindi kandi «uyu mugabo ni umwe mu bagize agatsiko gato cyane ka Vladimir Poutine basangira byose ». Imbaraga zose afite ni iza gisirikare nabwo mu biraka ahawe na Poutine. «Rwose nta mbaraga afite zo guhirika ubutegetsi», nk’uko bivugwa na Michel Goya. Ikindi kandi,Wagner ntaho iratsinda urugamba.Ese izatsinda urwo muri Ukraine? Ese uru rugamba Poutine yatangije muri Ukraine Uburusiya buzarutsinda? Ese byagenda gute Ukraine yigaranzuye Uburusiya ikabwambura buri cm2 yose bwiyometseho? Ese yaba ari yo maherezo ya Poutine? Ese ninde wasimbura bwana Poutine aramutse akuwe ku butegetsi? Ese ni uyu mugabo Evguéni Prigojine uyibora umutwe w’abacancuro Leta ikoresha kandi ikavuga ko utabaho? Iyi ntambara izaduhishurira byinshi uko izagenda irangira. Icyo tuzi cyo ni uko ingabo z’Uburusiya zatangiye gucika intege kuko ubusanzwe Wagner yitabazwa ahio ingabo za Leta zananiwe.Ese Wagner itarigera itsinda urugamba na rimwe niyo izageza Uburusiya ku ntsinzi ya burundu?

Ijisho ribera kurora.

45 thoughts on “Intambara y’Uburusiya muri Ukraine : Wa mutwe wa Wagner urwanira Vladimir Poutine i Bakhmout uri mu mazi abira kandi warakariye Putin n’abayobozi b’ingabo ze

  1. жануарлар туралы, жануарлар туралы эссе ағылшынша
    жеті ата не үшін керек, жеті ата деген не бала қағаз жұтып қойса, бала шаш жутып койса қорқыт күйінің шығу тарихы, қорқыт күйінің тарихы

  2. jmsolution спрей розовый, jm solution glow luminous flower sun spray отзывы отбасы құндылығын насихаттаудың ұлт болашағына әсері эссе, отбасы ұлт
    байлығы как найти купленные билеты на поезд, казахстан темир жолы расписание кайрат нуртас
    женился второй раз, новая жена кайрата
    нуртаса

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *