Ukraine yishe abakomanda 35 b’Abarusiya icyarimwe ku mwigimbakirwa wa Sevastopol ho muri Crimea, isenya ityo ubwirinzi bw’Uburusiya burwanira mu mazi

Ange Eric Hatangimana

Noblesse Dusabe

Ukraine ivuga ko igitero cya misile cyo ku wa gatanu ku biro bikuru by’amato y’intambara y’Uburusiya mu nyanja y’umukara ku mwigimbakirwa wa Crimea cyari cyabariwe guhurirana n’inama y’abategetsi b’igisirikare kirwanira mu mazi.

Mu itangazo rigufi, igisirikare cya Ukraine cyavuze ko icyo gitero cyateje impfu ndetse ko hari n’abakomeretse, ariko nta yandi makuru arenzeho cyatanze.Ku wa gatanu, Uburusiya bwemeye ko umukomanda umwe yabuze nyuma y’icyo gitero.

Ayo mato y’intambara, ari mu mujyi uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) wa Sevastopol, abonwa nk’akomeye cyane y’Uburusiya.

Umusirikare wa Ukraine yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko icyo gitero cyo ku wa gatanu cyakozwe hifashishijwe misile zo mu bwoko bwa Storm Shadow, zitangwa n’Ubwongereza n’Ubufaransa.

Itangazo ry’igisirikare cya Ukraine ryo ku wa gatandatu ryashimangiye ko icyo gitero “cyishe kinakomeretsa abigaruriye [ubutaka bwa Ukraine] babarirwa muri za mirongo, barimo n’ubuyobozi bwo hejuru bw’amato y’intambara”.

Umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine, Kyrylo Budanov, yavuze ko abasirikare bakuru (ba komanda) babiri b’Uburusiya bakomerekeye bikomeye muri icyo gitero cya misile.

Hagati aho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yavuze ko ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’isi “urebye birimo kurwana na twe, bikoresheje amaboko n’imibiri y’Abanya-Ukraine.”

Yabivuze ubwo yavuganaga n’abanyamakuru nyuma yo kugeza ijambo ku nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) i New York, aho yamaganye uburengerazuba avuga ko ari “ubwami nyabwo bw’ibinyoma” budashobora kuganira n’igice kindi cy’isi.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022, bituma amahanga amwamagana. Kuva mu 2014, Uburusiya bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea buwukuye kuri Ukraine.

Agace ka Sevastopol kongeye kugabwaho igitero ku wa gatandatu. Guverineri washyizweho n’Uburusiya w’uwo mujyi, Mikhail Razvozhaev, yavuze ko ibisigazwa bya misile yahanuwe n’ubwirinzi bw’ikirere byaguye hafi y’inzira.

Yabwiye abaturage ko yategetse ko hakorwa igenzura ry’ahantu ho kwikinga ibisasu nyuma yuko habayeho kwinuba ko bigoye kwinjira aho hantu cyangwa hakaba hatameze neza.

Yanditse ku rubuga rwa Telegram ati: “Dusabye dukomeje buri muntu wese: mureke guteza umutima uhagaze no gushimisha abanzi bacu mukoresheje ibi – guteza umutima uhagaze ni yo ntego yabo y’ibanze.”

Igihe ibisasu bya misire byaterwaga ku biro bikuru by’amato y’intambara y’Uburusiya mu nyanja y’umukara ku mwigimbakirwa wa Crimea

Kuva mu bihe bya vuba aha bishize, abasirikare ba Ukraine bakomeje kugaba ibitero hafi buri munsi ku basirikare b’Uburusiya bari muri Crimea.

Mu cyumweru gishize, igisirikare cya Ukraine kirwanira mu mazi cyavuze ko cyashenye ubwirinzi bw’ikirere bwa misile bwo mu bwoko bwa S-400 bw’Uburusiya burinda Crimea, kivuga ko ibyo byagabanyije ubushobozi bw’Uburusiya bwo kwirinda ibindi bitero.

Ku munsi wa mbere yaho, ubwato bunini bw’Uburusiya butwara abasirikare n’ibikoresho hamwe n’ubwato bugendera munsi y’inyanja, bwombi bwangirikiye mu gitero Ukraine yavuze ko na cyo cyakoreshejwe misile zo mu bwoko bwa Storm Shadow.

Ibyo bitero kuri Crimea bifite icyo bivuze gikomeye ku bijyanye n’ubutumwa bitanga hamwe no mu rwego rw’amayeri y’urugamba.

Amato y’intambara y’Uburusiya yo mu nyanja y’umukara ni urubuga Uburusiya buheraho bugaba ibitero kuri Ukraine, ndetse ayo mato ni n’ikimenyetso gikomeye cy’uko igisirikare cy’Uburusiya kimaze imyaka amagana muri ako karere.

Ayo mato yari ari muri Crimea bijyanye n’amasezerano yo kuhakodesha, na mbere yuko mu 2014 Uburusiya bwiyomekaho uwo mwigimbakirwa.

13 thoughts on “Ukraine yishe abakomanda 35 b’Abarusiya icyarimwe ku mwigimbakirwa wa Sevastopol ho muri Crimea, isenya ityo ubwirinzi bw’Uburusiya burwanira mu mazi

  1. priligy price Besides, wave I amplitude was significantly decreased, and this implies a decrease in the firing of electrical impulses from the cochlea to the brain for interpretation of sound and ultimately leading to hearing loss Fig 2B

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *