Rémy Rugira
Madame Victoire Ingabire Umuhoza niwe munyapolitike uri imbere mubazi neza ibyo barimo mu Rwanda hose haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Victoire Ingabire Umuhoza, yavutse tariki 3 ukwakira 1968 mu Rwanda. Ni umugore ukora politike yo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda. Ntashobora kuregwa kugira uruhare muri jenoside yo mu Rwanda kuko igihe yabaga yari i burayi mu Buholandi akagaruka mu gihugu mu kwa mbere umwaka wa 2010 aje kugerageza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ibintu bitamuhiriye na gato ariko bitanamutunguye.
Icyo gihe yari yoherejwe n’ishyaka rya FDU Inkingi(Forces démocratiques unifiées) rikorera hanze y’u Rwanda. Muri iki gihe abarizwa mu ishyaka Dalfa Umulinzi yashingiye mu Rwanda ariko naryo ubutegetsi bw’igitugu bwanze kuryandika.
Nk’uko bisanzwe mu Rwanda ruyobowe na FPR inkotanyi ishyaka ritinya demukarasi cyane, babonye abaturage banyotewe demukrasi bashobora kuzamutora,perezida Kagame yahisemo gufunga uyu mubyeyi amukatishiriza imyaka 15 y’akamamo amuhamya ibyaha bihimbano yise « kugambanira igihugu binyuze mu gukorana n’imitwe y’iterabwoba hagamijwe gutera intambara,gupfobya jenoside yo muri 1994 no gukwiza ibihuha byagumura abaturage bigatera urugomo ».
Bigeze muri Nzeri 2018, Paul Kagame yakinnye ikinamico ryo kuvuga ko amuhaye imbabazi ariko bitewe n’igitutu cy’amahanga.
Mu buzima bwite
Victoire Ingabire Umuhoza arubatse akaba umubyeyi w’abana batatu.Yize Amategeko y’Ubucuruzi n’Icungamutungo (droit commercial et comptabilité),ni uko aminuza mu Icungamutungo n’Iby’Amasosiyete( économie commerciale et gestion des entreprises) muri kaminuza ya Pays-Bas. Yari afite akazi keza cyane aho yari afite isosiyete ye bwite mpuzamahanga ishinzwe guhuza za serivise z’ubukungu z’ibihugu 25 zo mu Burayi,Aziya na Afurika kugeza ubwo yiyemezaga guhagarika byose akaza mu Rwanda kuhimika demukarasi itamena amaraso.
Victoire Ingabire Umuhoza muri 2011
Ubuhanga muri Politike
Amenya igihe cyo kuvuga,akamenya aho avugira,azi abo abwira,itangazamakuru mpuzamahanga riramuzi,ntarihamagara ahubwo ryo ubwaryo riramwishakira, ku bibazo by’u Rwanda atanga umuti n’ingingo zifatika z’uko byakemurwa, ntashaka inyungu ze bwite ahubwo yemeye kwitanga no kwigomwa,abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bose nta n’umwe uvuyemo bamuhaye contacts Kandi abagezaho imishinga(feuilles de route) zarokora igihugu haba imbere no mu bubanyi n’amahanga!
Iyo avuga aba yateguye,kandi disikuru ze ntizirangwamo umujinya,ishavu,kwihorera no gutanya Abanyarwanda n’amoko yose!
Nta byubahiro ashaka muri rubanda,ntawe ahanganye nawe mu batavuga rumwe na FPR,Kandi ntaterana amagambo! Ikindi Kandi ntavuga ashaka twa viyuzi !
Nabonye amahanga amwita Mandela wo mu Rwanda!
Yafunzwe n’umunyagitugu utinya amatora nya matora kubi, ariko nta nzika nta nzigo! Ntiyifuza impinduka zizanywe n’intambara, keretse izindi nzira zose zanze burundu (niho bigana, malheureusement).
Uyu ni uwa 1 agakurikirwa na Maître Bernard Ntaganda nzavugaho ubutaha! Aba babiri nibo nkingi za mwamba z’impinduka izanywe na demukarasi iharanirwa!
music for stress relief
Hi i am kavin, its my first time to commenting anyplace, when i
read this paragraph i thought i could also make
comment due to this good article.
Cool blog! Is your theme custom made or did you download it from somewhere?
A theme like yours with a few simple tweeks would really make my
blog jump out. Please let me know where you got your design.
Appreciate it