Uko mbona Padiri Thomas Nahimana na Prof Charles Kambanda

Byanditswe na Emma Ruti

Padiri Thomas NAHIMANA akimara gutangaza ko nawe yakiriwe na perezida Felix Antoine Tshisekedi, natangajwe no kumva Abanyarwanda benshi bavuga ko bashaka ifoto ya Nahimana ari kumwe na Tshisekedi. Sinari nzi ko Abanyarwanda bakunda amafoto kurusha Politike. Ni uburenganzira bwabo.

Kugira ngo abashaka ifoto baticwa n’agahinda, reka mbe mbahaye iyi foto (ishusho) ya politike ya Thomas NAHIMANA na Charles KAMBANDA/ Eugene Gasana / INEZA, Ifoto yabo bombi baduha mu gusubiza Ibibazo bikomeye bya politike y’ u Rwanda rw’ iki gihe.

Nabasabye bombi gusubiza ibi bibazo 3.

🔴(1) Kumenya neza ikibazo u Rwanda rufite

🔴(2) Uko icyo kibazo cyakemuka

🔴(3) umurongo mushya wa politique babona u Rwanda rugomba kuyoborerwamo.

Pr Charles Kambanda na Padiri Thomas Nahimana

Dore ifoto yabo bombi mu bisubizo Batanga kuri ibyo bibazo

(1) Kumenya neza ikibazo u Rwanda rufite

🔺️Gasana/ Kambanda/Ineza: Ikibazo cy’ u Rwanda ni Kagame

🔺️ Padiri Thomas Nahimana/ Grex: Ikibazo cy’ u Rwanda ni Kagame n’ ubutegetsi bubi bwa FPR

(2) Uko ikibazo cyakemuka

🔺️ Gasana/ Kambanda/Ineza: Gushingira impinduramatwara/impinduramitegekere kuba “partners” ( ba mpatsibihugu).Bakaduhindurira umutegetsi ( gukuraho Kagame) ariko tudatakaje ubutegetsi n’imitegekere (FPR na politike yayo bikagumaho).

🔺️ Padiri Thomas Nahimana/ Grex.: Gushingira impinduramatwara/impinduramitegekere Kuri RUBANDA . Rubanda kwishakamo imbaraga n’ ubushobozi zo guhindura Umutegetsi/Ubutegetsi /n’Imitegegekere. Umwanya w’inshuti ni ukudushyigikira bibaye ngombwa.Hakenewe:

– Umuyobozi mushya

– Guverinoma nshya

– Ubuyobozi bushya.

– Igisirikare gishya

– Abacamanza bashya

– Imitegekere mishya ishingiye ku nyungu za Rubanda.

(3) umurongo mushya wa politike

🔺️ Gasana/ Kambanda/ineza: Gusigasira ibyagezweho ( ibyubatswe na FPR mu butegetsi n’imitegekere, mu gisirikare, mu mibereho y’ abaturage, mu butabera, mu mibanire hagati y’ amoko atuye u Rwanda).

UBUTABERA: Buragoye/ Ntibwashoboka.

Kurenzaho /justice transitionnelle(ubutabera bwo kuziba icyuho gusa/modèle Sud africain(imbabzi rusange ku banyabyaha bose nko muri Afurika y’Epfo).

🔺️ Padiri Thomas Nahimana/ Grex: Umurongo wa Politike ishingiye Ku KURI , UBUTABERA no KURESHYA kw’ abanyagihugu.

UBUTABERA BWA RUBANDA: Urukiko rwa RUBANDA rugomba gutanga UBUTABERA kuri buri munyarwanda ubukeneye cyane cyane ku cyaha cyo kwijandika mu kumena amaraso y’ Abanyarwanda, Ubutabera busubiza Ibi bibazo. :

– Abanjye bapfuye bishwe na nde?

– Bahambwe hehe?

– Ese nemerewe kubibuka?

– Impfubyi n’ abapfakazi basize bitaweho bate?

– Imitungo y’abishwe/abameneshejwe banjye irihe?

Ubutabera Burashoboka: ni ugukomereza aho TPIR (Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda) yagereje ikora. Igice kimwe cy’ Abanyarwanda cyahawe ubutabera ,hasigaye ikindi gice.

Kwambika bamwe ikiziriko cya jenoside,ugapfukirana ubutabera/ kurenzaho/ justice transitionnelle/ kudahana byiyongereye kuri Amnisty yatanzwe na ONU ku bateje imvururu zakurikiye Kamarampaka , byafatwa nko guha intebe umuco wo kudahanwa no gukingira ikibaba igice kimwe cy’ Abanyarwanda.

Pr Charles Kambanda

Padiri Thomas Nahimana

Indi nkuru bisa: Icyo Dr Gasana Anastase avuga ku rubuga”Ineza” rwa Amb. Eugene Gasana ruvugirwa na Dr Charles Kambanda no ku cyiswe guha Imbabazi rusange Inkotanyi

URUBUGA RUHARANIRA INEZA Y’ABANYARWANDA

GREX bivuga Gouvernemenr Rwandais en Exil(Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro)

BANYARWANDA, ubuzima ni urutonde rw’ amahitamo y’ umuntu. Murasabwa kwihitiramo mugakora igikwiye mugatinyuka mugashyigikira/mukubaka une opposition qui soit une alternative crédible au FPR et véritablement représentative (impuzamashyaka ihagarariwe by’ukuri itavuga rumwe na FPR ishobora kuyisimbura ku butegetsi kandi ikemerwa na benshi).

Ngiyo ifoto mbona y’abamaze kugera mu kibuga cya Politike.

NB: Iyi si interview, ni ifoto ya gafotozi mu bya politike.

16 thoughts on “Uko mbona Padiri Thomas Nahimana na Prof Charles Kambanda

  1. Thanks for some other fantastic article. The place else could anybody get that kind of info in such an ideal means of writing? I’ve a presentation subsequent week, and I’m at the look for such info.

  2. I’m not that much of a online reader to be honest but
    your sites really nice, keep it up! I’ll go ahead and bookmark your website
    to come back down the road. Cheers

  3. It’s truly a great and useful piece of info.
    I am glad that you shared this useful information with us.
    Please keep us informed like this. Thank you for sharing.

  4. We’re a group of volunteers and opening a new scheme in our community.
    Your website offered us with helpful info to work on. You’ve performed an impressive task and our entire neighborhood might be thankful to you.

  5. I think this is one of the most important information for me.

    And i’m glad reading your article. But wanna remark on few general things, The website style is perfect,
    the articles is really nice : D. Good job, cheers

  6. First off I want to say awesome blog! I had a quick question which I’d like to ask
    if you do not mind. I was curious to find out how you center yourself and clear your head prior to writing.
    I have had difficulty clearing my mind in getting my thoughts out there.

    I do enjoy writing however it just seems like the first 10 to 15 minutes are lost
    just trying to figure out how to begin. Any ideas or hints?
    Thanks!

  7. It’s thrilling to see how Mantle’s 3D technology can open up design possibilities that
    were previously too expensive to consider.

    The capability to produce intricate tooling
    designs with Mantle 3D could bring about higher-performing products,
    as the tools themselves are optimized for their specific applications.

    In industries where profits are tight, the economic benefits provided by Mantle
    3D could make a significant difference.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *