Ubwato bw’igitangaza bw’intambara bw’Uburusiya bwashwanyagujwe n’ingabo zirwanira mu mazi za Ukraine (Reba videwo)

Ange Eric Hatangimana

Yannick Izabayo

Amato y’intambara y’Uburusiya nayo arashya. Nyuma yo gutwika ubwato bukaze cyane bwitwa Moskva, muri mata 2022, nyuma andi mato yagiye ashwanyaguzwa. Uyu munsi turababwira ubwato bw’igitangaza bw’intambara bw’Uburusiya bwashwanyagujwe n’ingabo zirwanira mu mazi za Ukraine. Ni ubwato 11770 bwashwanyagurijwe hamwe na sisitemi zabwo ebyiri yo kuburinda kuraswa (missiles sol-air de type Tor), nk’uko ingabo zirwanira mu mazi za Ukraine zabitangaje.Uburusiya bwahisemo kuryumaho.

Serna ni ubwato bw’igitangaza muri bumwe bwihuta cyane igisirikare cy’Uburusiya cyari kibitseho,bufite ubushobozi bwo kwikorera toni 45. Ni burebure kuko bureshya na metero 26, bukabaho imbunda ya mitarayezi ya calibre 7,62 mm hamwe n’indi mbunda yohereza ibikompura( lance-missiles) bwo mu bwoko bwa Igla.

One thought on “Ubwato bw’igitangaza bw’intambara bw’Uburusiya bwashwanyagujwe n’ingabo zirwanira mu mazi za Ukraine (Reba videwo)

  1. Very nice post. I just stumbled upon your blog and wished to say that I’ve truly enjoyed surfing around your blog posts.
    In any case I will be subscribing to your feed and I hope you write again soon!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *