VOLODYMYR ZELENSKY ATI “AMATORA YA PEREZIDA YARI ATEGANYIJWE MU KWA 3/2024 ARASUBITSWE”

Ange Eric Hatangimana

Yannick Izabayo

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze yemeza ko nta matora akibaye.Yagize ati : “Amatora ya perezida yari ateganyijwe muri Werurwe 2024 ntakibaye kuko igihugu kiri mu ntambara yeruye ”.

Ikinyamakuru cyo muri Ukraine cyitwa The New Voice of Ukraine kibutsa ko manda y’imyaka itanu perezida Zelensky yari yaratorewe izarangira mu kwa 3/2024. Ariko kubera intambara y’Uburusiya mu gihugu cya Ukraine, birigaragaza ko manda ya mbere ya perezida uriho izongerwa igihe kitazwi kugeza igihe intambara izarangirira. Amategeko avuga ko nta matora abaho igihe igihugu kikigendera ku mategeko y’intambara. Ibyo kandi ni ko bimeze ku matora y’abagize inteko ishinga amategeko,nayo yagombye kuba yarabaye mu kwakira 2023 kurangiye.

« Niba tukigendera ku mategeko y’intambara, nta matora agomba kuba. Itegeko nshinga ryacu ribuzanya gukoresha amatora igihe cyose igihugu kikigendera ku mategeko y’intambara. Intambara nirangira,amategako y’intambara agakurwaho,icyo gihe tuzategura amatora. » Perezida Zelensky– Washington Post

Ruslan Stefanchuk, ni umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Ukraine, nawe yavuze ko nta matora y’abadepite ashoboka ubu.

« Amategeko ya Ukraine avuga yeruye ko bidashoboka gutegura amatora igihe igihugu kikigendera mu mategeko y’intambara . Bihuje n’inyurabwenge »Ruslan Stefanchuk– Ukrainska Pravda 23
Yakomeje agira ati : « Amatora aramutse abaye mu ntambara, byasenya leta, kandi nibyo umwanzi ashaka. Niyo mpamvu mvuga ko umwanzuro wo gusubika amatora uhuje n’ubwenge. Intambara ikimara kurangira mu gihugu,ako kanya hazaba gahunda yo gutegura amatora kuko amategeko y’intambara azaba akuweho ».

One thought on “VOLODYMYR ZELENSKY ATI “AMATORA YA PEREZIDA YARI ATEGANYIJWE MU KWA 3/2024 ARASUBITSWE”

  1. These are truly wonderful ideas in on the topic of blogging.
    You have touched some pleasant things here. Any way keep up wrinting.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *