Ingabo za MONUSCO zasinye: « Umutwe wose w’inyeshyamba uzagerageza kutwitambika tuzawuha isomo »! Operasiyo yiswe « Springbok» yatangiye akazi!

Ange Eric Hatangimana

Noblesse Dusabe

Ingabo za MONUSCO zivanze n’iza Leta ya RD Kongo muri operasiyo batangije yiswe SPRINGBOK.Ibyo bisirikare byombi byiyemeje gukumira umutwe w’inyeshyamba za M23 ushaka gufata umugi wa Goma n’uwa Sake.

MONUSCO yatangiye akazi gashya muri iyo operasiyo « SPRINGBOK».

Umukuru w’ingabo za MONUSCO Général de Corps d’Armée Otávio Rodrigues de Miranda Filho kuri uyu wa mbere tariki 6 ugushyingo 2023 yagize ati « umutwe wose w’inyeshyamba uzagerageza kutwitambika tuzawuha isomo »! Ngo biteguye kurinda abaturage b’umugi wa Goma.Ntugomba kwigarurirwa n’izo nyeshyamba. Basinye bararahira barirenga.

Ayo magambo yo guhumuriza abaturage ba Goma uyu mu General yayavugiye ku birindiro bishya bya Operasiyo SPRINGBOK biri i Sake, ku birometero 30 uvuye i Goma,muri teritwari ya Masisi aho bagomba kurindira cyane umutekano.

Général de Corps d’Armée Otávio Rodrigues de Miranda Filho

Operasiyo « Springbok » yatangiye: ibi birindiro biri i Kimoka, ku birometero 2 uvuye i Sake,ku ihuriro Kilolirwe-Kitshanga.

Général de Corps d’Armée Otávio Rodrigues de Miranda Filho yagize ati « Umuryango w’Abibumbye waduhaye inshingano zo kurinda abaturage ba Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo. Ingabo zacu zoherejwe kuri uru rugamba,hano, bavuye mu bigo byabo basanzwemo, kuko biteguye no gupfa, ariko bakarinda abenegihugu. Umutwe wose w’inyeshyamba uzagerageza kutwitambika tuzawuha isomo. Ni ngombwa ko mwese mumenya ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO zasabwe gufatanya n’ingabo z’igihugu,FARDC. Kuva ubu,aho FARDC izadukenera hose, tuzajyayo kubaha umusaada ufatika, tuzakorana na FARDC, tuzatera inkunga zose zishoboka FARDC nta kindi … »

2 thoughts on “Ingabo za MONUSCO zasinye: « Umutwe wose w’inyeshyamba uzagerageza kutwitambika tuzawuha isomo »! Operasiyo yiswe « Springbok» yatangiye akazi!

  1. Hello very nice site!! Guy .. Excellent .. Wonderful .. I will bookmark your
    blog and take the feeds also? I’m glad to find numerous helpful info right here in the publish, we need
    work out extra strategies in this regard, thank you for sharing.
    . . . . .

  2. naturally like your web site but you need to check the spelling on quite a few of your posts.
    Several of them are rife with spelling issues and I to find it very troublesome to
    tell the truth then again I will surely come again again.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *