Amb.Uwibajije Sylvestre yasabye Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda gusaba Leta guca umubano na M23,Amb.Olivier Nduhungirehe amusubiza amuhungeta. Dore uko byari byifashe n’ibitekerezo by’ingenzi byahatangiwe n’abanyarwanda banyuranye.

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Guhungeta,gutera ubwoba,kuyobya uburari, kwikoma utanze igitekerezo kinyuranye n’icyo ushaka kumva,ubufana budatekereza,no gukangishwa urupfu ni bimwe mu bimaze kugaragara ku bakozi ba Leta y’u Rwanda ruyobowe ku isonga na FPR Inkotanyi. Birababaje kuba abanyarwanda badashobora kuganira mu bwubahane kabone n’ubwo baba babona ibintu mu buryo bunyuranye. Umwe mu bantu barambukirwa ku mbuga nkoranyambaga,ni Nyakubahwa Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya The Netherlands cyitwa nanone Ubuholandi.Uyu munyakubahwa ntatinya no gukoresha imvugo zitarimo ka dipolomasiya n’ubwo ari umu dipolomate. Hano turarebera hamwe ibyo yasubije Mzee Ambasaderi Uwibajije Sylvestre .Ikiganiro cyabaye ejo tariki kuwa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023 ku rukuta rwa Mzee Ambasaderi Uwibajije Sylvestre .

Igitekerezo cya Ambasaderi Uwibajije Sylvestre cyuje ubwenge na diplomasiya:arahamagarira inteko ishinga amategeko gusa Leta y’u Rwanda guca umubano n’umutwe wa M23 uhungabanya RD Kongo no kugarura umubano n’imigenderanire na RD Kongo.

Mzee Ambasaderi Uwibajije Sylvestre

“Parlement (inteko ishinga amategeko) y’u Rwanda ibahe ? Ko idakoma? Birakwiye ko isaba Leta guca umubano na M23 iregwa gufasha! Ingaruka z’uyu mubano zishobora kugusha igihugu mu kaga. Ikwiye bidatinze gusaba Leta kuvugurura umubano wayo na Congo ikayifasha gukemura ikibazo cy’intambara na M23. Ejo abanyarwanda n’abanyecongo bakibera mu rujya n’uruza, buri muntu atura aho ashatse kandi akora mu gihugu kimuha amahirwe. Byaba byiza CEPGL (wa muryango w’ubuhahirane w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari) ibyukijwe!! Ibisubizo biri muri diplomatie(ububanyi n’amahanga) ntibiri mu ntambara yo gatsindwa. Uretse urupfu n’amarira no gukiza ibisambo bya Rusarurira mu nduru nta kindi imaze!”

Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yari amuciyemo kabiri,ndetse amutegeko gusiba icyo gitekerezo cye vuba na bwangu

Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe

Uwibajije Sylvestre, Ahubwo jye nakubaza nti “wowe uba hehe”? Ni gute ushinja guverinoma y’u Rwanda ibinyoma bikwirakwizwa na Leta ya Tshisekedi, bigamije gukora diversion par rapport à un déficit de gouvernance qui a fait de la RDC un État failli malgré ses ressources naturelles?(kuyobya uburari ku buswa bwa RD Kongo itazi kuyobora igihugu n’ubwo yibitseho umutungo kamere utagira ingano) Aho kwibasira igihugu cyawe:
1) Ni kuki utamagana ubufatanye bwa Tshisekedi n’abajenosideri ba FDLR, abamercenaires (abacancuro) b’abazungu, tutibagiwe n’izi nterahamwe nshya za Wazalendo? Ntabwo uyobewe ko ibyo binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ndetse na résolutions za Conseil de sécurité?(Imyanzuro y’Akanama Gashinzwe Amahoro ku Isi). Mbese ubundi ni kuki uvuga M23 ukibagirwa indi mitwe yitwaje intwaro 200 yugarije uburasirazuba bwa Congo?
2) Ni kuki utamagama amagambo y’urukozasoni ya Tshisekedi, aho yavuze ku mugaragaro ko agiye gushyigikira abarwanya Leta y’u Rwanda kugira ngo bahirike Leta y’u Rwanda, ndetse yarangiza agahura n’abayobozi b’imitwe ya opposition i Kinshasa, i New York n’i Bruxelles? Ibyo uyobewe ko binyuranyije na Charte des Nations unies?

3) Ni kuki utamagana imvugo racistes et xénophobes(z’ivangura bwoko) zibasira Abatutsi b’abanyekongo ndetse n’abanyarwanda, imvugo zinashyirwa mu bikorwa kugeza n’aho umu officier w’umu FARDC aba lynché en public (yicirwa mu ruhame) ngo kuki ari umututsi? Igihe village(umuhana) y’aba Congolais Tutsi yatwikwaga i Nturo, wari he ko utabyamaganye? Igihe vidéo y’abana bo muri primaire muri Congo, igaragaza uko bigishwa kwanga u Rwanda na Uganda, wari he ko utabyamaganye?
4) Ni kuki utamagana Tshisekedi ubunza u Rwanda mu nama mpuzamahanga zose, sans peur de se ridiculiser (nta bwoba bwo kwisuzuguza) yarangiza akavuga ko yiteguye kubaka urukuta hagati ya Congo n’u Rwanda, mu gihe ibindi bihugu byose bya Afurika birimo bikuraho visa ku banyafurika?
None ntukoze ibyo byose, maze uti Parlement(Inteko ishinga amategeko) y’u Rwanda nisabe guverinoma y’u Rwanda guca umubano na M23? Koko???
Il faut te ressaisir Sylvestre, et je suis sérieux!”

(Ugomba gusiba aya amagambo yawe Sylvesti,kandi sinkina)

Icyo abanyarwanda bavuga kuri aya magambo ya Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yo gutera ubwoba no guhungeta mu ruhame mugenzi we,n’icyo bavuga ku kuba u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23 uhungabanya RD Kongo

Birumvikana ko nyirubwite ari we wamusubije ku ikubitiro,kandi abikorana ubwenge n’ubushishozi bimuranga nk’inararibonye muri dipolomasi. Dore igisubizo yamuhaye,nta nabi nta mujinya

Uwibajije Sylvestre

  • Olivier Jean Patrick Nduhungirehe Nyakubahwa Ambassadeur, inama naguha ni ukwirinda gutekereza ko utari kumwe nawe mu bitekerezo akurwanya! C’est juste un avis contraire!(Ni igitekerezo kinyuranye n’icyawe gusa). Iyaba nari député, sinatinya gusaba biriya nanditse kuko biri mu nyungu z’igihugu. Tutarangaje abantu, turaziranye bihagije, tuzabiganiraho twitonze Inbox(mu gikari). Ariko ibyo nanditse nabisobanurira uwo ari wese!”

Bwana Innocent Biruka

Innocent Biruka

  • Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, sérieux vous osez dire? (uti ntukina? koko se?) Mais quel culot! (Mbega iterabwoba! Mbega ubuhubutsi) Eh bien (Ndakwibutsa neza ko) Gatabazi, Lizinde, Sendashonga, Karegeya, Kanyarengwe et(na) Rwigema Gisa étaient bien plus sérieux que vous, mon gars(batakinaga nabo,ndetse kukurusha shahu we) ! Mais alors, quelle a été leur récompense, pauvre Judas? (none se; wa mugambanyi we, amaherezo yabo yabaye ayahe?)”

Emmanuel Nzabakirana Jr Mwiseneza

  • Olivier Jean Patrick Nduhungirehe vous voulez donc venir ici instaurer une certaine censure (ubu mbese muje hano guhungeta abantu no kubabuza kuvuga ibyo batekereza) et dicter aux gens honnêtement plus politiques que vous ce qu’ils doivent dire et ne pas dire? (gushyira igitugu ku bantu banabarusha politike mubategeka ibyo bagombye kuvuga no kutavuga) Ressaisissez-vous, vous-même même être ambassadeur aux Pays-Bas ne fait pas de vous le « guide suprême » des internautes, quand bien même ils seraient vos amis”(siba ibyo wanditse ari wowe, kuba ambasadei mu Buholandi ntibikugira umutegetsi w’ikirenga w’abakoresha interineti, kabone n’iyo baba ari incuti zawe).

Iki gitekerezo cya Dr Emmanuel Nzabakirana Jr Mwiseneza ariko cyakorogoshoye Amb.Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ku buryo atihanganye.Yahise amukocora bya gishumba agira ati:

  • Emmanuel Nzabakirana Jr Mwiseneza, Mon message s’adressait à (si wowe nabwiraga nasubizagaUwibajije Sylvestre, qui est toujours membre d’un parti politique agréé au Rwanda (kuko we nibura aracyari umurwanashyaka w’ishyaka ryemewe mu Rwanda) et même membre du gouvernement (rinafite umwanya muri guverinoma), et non au Vice-président de l’une des composantes du groupe armé P-4 opérant à l’est de la RDC (si nka we visi perezida w’umwe mu mitwe yitwaje intwaro yiyise P4 ikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa RD kongo)”.

Ariko igihe Dr Emmanuel Nzabakirana Jr Mwiseneza yamubazaga izina ry’uwo mutwe abereye visi perezida ,Ambasadderi yaruciye ararumira.

Mukundente Ariane

Uwibajije Sylvestre les faucons qui valorisent les armes sont au commande chez nous (Erega za Sakabaka zikundira intambara nizo ziri ku butegetsi iwacu), les colombes parmi eux n’ont aucun mot à dire (Inuma z’amahoro zibarimo nta jambo zifite). Wowe uratekereza avec une tête des années 2000( ibitekerezo byo mu myaka ya 2000) , abandi(les durs et purs/intakoreka zinangiye) baratekereza avec une tête des annés 1700-1800 (ibitekerezo byabo noi ibyo mu myaka ya 1700-1800), du temps de la conquête (muri bya bihe by’intambara zo kwiyomekaho ibihugu). Uwakubwira vocabulaires(amagambo) ziriho zikoreshwa, c’est du délire (biteye ikimwaro)! Ikibazo n’uko nta équivalent (we umeze nka) ya Rwabugiri(urugero) mbona imbere ayoboye ingabo bagiye gutera i Bushi n’i Bunyabungo”.

Marie Ange

Olivier Jean Patrick Nduhungirehe Uko kulimanganya kwawe niko kugiye kukurangiza. Ngirango n’ umwana wavutse uyu munsi yabona ko ubeshya. Kandi mu gihe gito Dieu va te confondre! (Imana igiye kugucangacanga)”

Mihigo Comrade 

  • Olivier Jean Patrick Nduhungirehe Pourquoi doit-il se ressaisir alors qu’il n’a dit que la vérité?! (kuki umutegeka gusiba igitekerezo cye kandi avuga ukuri) Ahubwo nazamure volume n’ab’inyuma bumve. Kwibaza impamvu Parlement (inteko ishinga amategeko) nta cyo ikora/ibaza ku bibazo bikomeye cyane byugarije Igihugu ni cyo umuziza? C’est vraiment honteux vos intimidations -là. (Iryo terabwoba ryawe riteye isoni). Et donc,(mbese) ubu ujyiye na we kumushyira sur tes fameuses listes(kuri za lisiti zawe twese tuzi) z’imisaraba itukura? Nice try (wagerageje) kabisa nk’uko ukunze kubivuga”.

Zephanie Semahoro

  • “Ariko Uwibajije Sylvestre ; urabariza amenyo ku inkoko uyireba umunwa?Ese ubundi ni ubwambere ubonye abana b’uRwanda bicirwa ubusa? Parlement(Inteko ishinga amategeko) uvuga ko ikorera iKigali, wigeze wumva ishishikajwe n’abasenyerwa bakirukanwa nta ngurane ihwanye n’ibyabo? Umuntu bakamuva munze ye y’ibyumba byinshi n’isambu, bakamujyana mu nzu y’utwumba hamwe n’abandi basangiye étage ! Aho bamujyanye ni mu bukode, ni mu nzu ye ayifitiye titre de propriété (icyemezo cya nyir’umutungo), bizagenda bite? Ntabwo niriwe mvuga iby’inzara kuko nabivuze kenshi, ntabwo wakuraho Banque Rwandaise de Développement (Banki itsura amajyambere), BNR (Banki nkuru y’igihugu) igaha inguzanyo banques commerciales(za banki z’ubucuruzi) kuri taux de (ku nyungu za) 5 ou 6%, ukazemerera guha abaturage inguzanyo kuri 20% maze ukumva ko uba udasura inzara n’ubukene mu gihugu ; ntiwaba uzi ubukene bw’abaturage ufite maze ukemerera inzego z’ibanze kubavomamo imisanzu itabarika ku buryo bunarenze amikoro y’abo maze ukumva icyo gihugu gifite Parlement (Inteko ishinga amategeko) ikora akazi kayo! Ese uwabaza iyo Parlement statut (samategeko) n’imicungire ya RwandAir, KCC, Hôtels zibona subventions (inkunga) za Leta, impamvu nta Cours Constitutionnelle et des Comtes (nta nkiko zijejwe Itegeko Nshinga n’Izindi Nzego) ziba i Rwanda, iriya Parlement (Nteko) wumva ikora yabikubwira? Mbere yo kubaza bene kiriya kibazo Parlement iri mu Rwanda, uzabanze witegereze urebeko ingurube yarebye hejuru. Nubibona, uzamenyeko igihe cyawe cyo kubaza cyageze. Jyewe narumiwe!”

Louis Rugambage

  • “Ariko se murinda mubaza aho Parlement (iyo Nteko ishinga amategeko) iba, uwayambuye ubutegetsi akabukubakubira mu biganza bye we aba he ? Kagame akora iki uretse urugomo no kuryanisha abantu ? Iyo urebye inzara, ubushomeri, imitima ihagaze y’abaturage, intambara z’urudaca aduhozamo, abanzi b’isi yose yaduhahiye … koko wambwira uriya mugabo wigize perezida akorera iki igihugu ? Ubu ntihabura umbwira ngo yubatse Komvenshoni cg yohereje ibyogajuru mu birere ??‍♂️

McDowell Kalisa

“Parliament in Rwanda it’s bunch of stupid brain washed sakasaka.(Inteko ishinga mategeko y’u Rwanda ni agatsiko k’ibicucu Sakasaka kogejwe ubwonko )

Mu gusoza ariko, twabonye igitekerezo (niba ariko twacyita) cy’umuntu umwe rukumbi witwa Sakindi Eugene usa nk’aho avuga rumwe na Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe. Icyakora twashatsemo icyo yavuze ku ngingo yaganirwagaho turaheba. Yifatiye ku gahanga Ambasaderi Uwibajije Sylvestre amugerearanya na Dr Mukwege (sinzi aho yamukuye) hamwe na Ministre Muyaya. Yabwiye Nduhungirehe ati:

Sakindi Eugene

  • Amb Nduhungirehe Ko mbona ibitekerezo bya Sylvestre bigutunguye!!!!! Hahaaaaa Muyaya buriya akubwiye ko ikifuzo cye ari uko amaraso yongera kumeneka byagutangaza!!!!!Ibitekerezo umuhaye ubifate nk’ubihaye Mukwege!!!!!

Wowe se urabyumva ute? U Rwanda rugumye rurwane na RD Kongo rwiyise M23 cyangwa ruce umubano nayo ahubwo trushake uko rwatsura umubano n’igihugu cya RD Kongo? Ese nawe ubona Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ari baringa cyane cyane iyo bigeze ku bibazo byugarije u Rwanda? Ese ubona iyi Nteko hari icyo ifashaho Leta? Hari na rimwe ibaza Perezida wa Repubulika na Guverinoma iti uri mu biki? Musigeho? Ubona bahemberwa akazi bakora koko?

17 thoughts on “Amb.Uwibajije Sylvestre yasabye Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda gusaba Leta guca umubano na M23,Amb.Olivier Nduhungirehe amusubiza amuhungeta. Dore uko byari byifashe n’ibitekerezo by’ingenzi byahatangiwe n’abanyarwanda banyuranye.

  1. Aliko rwose Izi nda zabarenze mwagize igitekerezo cyiza mukazividura amazi atararenga ingombe. Ese Nduhungirehe uwo yumvise ibyo pasteur Mpyisi bigasubirwamo na Kabarebe ejobundi bavuze ? Abarusha iki? Urètre ubwenge buke bxokutumva abandi ngo nibo vazi ubwenge gusa. Nu Amara burakajya bxahehe.

  2. Noneho numvise kmpamvu police mumuhanda irimo kwigiriza nkana ku bantu ibaca amande atabaho ni uburyo bwo kubona amafr ajya muri Congo mutubarize iyo parlement kuva ryari amategeko ahindurwa abantu ntubabimenyeshwe?!Ni gute umuntu yandikirwa sans permis ayifite?

  3. Urakoze cyane Ambassadeur Sylvestre Uwibajije gukebura biriya bifobagane . Malheureusement ils sont têtus comme un âne ?‍♂️ Ijambo bazi ni UGUSAHURIRAMUNDURU , KWICA, KWIBA, GUSENYA,… Nta raisonnement bafite yatuma bakeburwa nibura ngo barekeraho kwicisha abana b’Urwanda ! Gusa burya ” Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe ” , “Rira bien qui rira le dernier ” ni igihe gito ayo basekeshaga agahindukamo amarira ?‍♂️?

  4. Thanks for your post made here. One thing I would really like to say is most professional job areas consider the Bachelors Degree like thejust like the entry level requirement for an online diploma. Although Associate Diplomas are a great way to get started, completing your own Bachelors reveals many doorways to various professions, there are numerous internet Bachelor Course Programs available via institutions like The University of Phoenix, Intercontinental University Online and Kaplan. Another issue is that many brick and mortar institutions provide Online variants of their degree programs but usually for a significantly higher cost than the institutions that specialize in online course plans.

  5. Nice read, I just passed this onto a friend who was doing some research on that. And he actually bought me lunch as I found it for him smile Thus let me rephrase that: Thank you for lunch!

  6. Thank you for the auspicious writeup. It if truth be told used to be a enjoyment account it. Look complicated to more added agreeable from you! However, how can we communicate?

  7. I have observed that service fees for online degree authorities tend to be a terrific value. For example a full College Degree in Communication from The University of Phoenix Online consists of 60 credits from $515/credit or $30,900. Also American Intercontinental University Online comes with a Bachelors of Business Administration with a overall education course requirement of 180 units and a worth of $30,560. Online learning has made getting the degree far less difficult because you can easily earn your current degree in the comfort of your abode and when you finish working. Thanks for other tips I have really learned through your web-site.

  8. wonderful points altogether, you just gained a new reader. What would you recommend in regards to your post that you made some days ago? Any positive?

  9. Ndibaza ko abantu batumvise sens y’imvugo ya ambassador Olivier en vers son ami partenaire du parti politique PSD iyo un membre d’un parti politique k’urwego nk’urwa ambassador Sylvestre akoze cyangwa atanze igitekerezo gishobora kugira impact double imwe personnel indi politique murwego rwe n’ishyaka rye kandi iryo shyaka Ambassador Olivier aririmo nk’umwe mu abayobozi donc il a droit de recadrer son partenaire
    Et ça c’est normal et politique rien de personnel.
    Gutanga igitekerezo ni uburenganzira ariko uvuga bitewe n’uwo uriwe kuko n’ababyakira bareba uwo uriwe ..

  10. The way you put together the information on your posts is commendable. I would highly recommend this site. You might also want to check my page Webemail24 for some noteworthy inputs about Coupon Codes.

  11. You’ve written terrific content on this topic, which goes to show how knowledgable you are on this subject. I happen to cover about Website Traffic on my personal blog ArticleHome and would appreciate some feedback. Thank you and keep posting good stuff!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *