Faustin Twagiramungu uzwiho gushakira u Rwanda demukarasi isesuye izira uburiganya yatabarutse ku myaka 78 y’amavuko:Umva icyo azibukirwaho

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Faustin Twagiramungu umunyepolitiki mu maraso no mu musokoro,umunyarwanda wo mu bwoko bw’ Abahutu, akagira kandi  ubwenegihugu bw’Ububiligi, yavutse tariki 14 Kanama 1945 muri perefegitura (intara) ya Cyangugu (mu Burengerazuba) yapfuye none tariki ya 2 Ukuboza 2023 i Buruseli mu Bubiligi. Uyu mugabo  yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu kwezi kwa Nyakanga 1994 kugeza muri Kanama 1995 avaho yeguye kuko atari agishoboye kwihanganira amabi yakorwaga na FPR Inkotanyi.

Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda Yitabye Imana (inkuru ya VOA)


Umuhisi Faustin Twagiramungu
Nyakwigendera Faustin Twagiramungu

Bwana Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’intebe muri Leta ya mbere ya FPR Inkotanyi mu Rwanda muri 1994 yitabye Imana i Buruseli mu Bubiligi afite imyaka 78.

Nk’uko umuryango we wabitangarije Ijwi ry’Amerika, Nyakwigendera Faustin Twagiramungu yabyutse ari muzima, ariko akumva ananinwe. Yaruhutse akikijwe n’umuryango we. Faustin Twagiramungu yabaye Minisitiri w’intebe wa mbere muri Leta ya FPR Inkotanyi yashyizweho muri 1994.

Jean Baptiste Nkuliyingoma bari kumwe muri iyo Leta ari Minisitiri w’itangazamakuru, aravuga ko Twagiramungu yaranzwe no kugira ubutwari.

Faustin Tagiramungu yagize uruhare rukomeye mu biganiro by’amahoro byaje kugera ku masezerano ya Arusha.

Noble Marara wari umusirikare w’Inkotanyi icyo gihe, yibuka Twagiramungu nk’umuntu waranzwe no guhuza abanyarwanda.

Umunyamakuru Ally Yusufu Mugenzi wamwakiriye mu kiganiro Imvo n’Imvano kenshi kuri BBC aramwibuka nk’umunyakuri.

Faustin Twagiramungu wavukiye muri Komini Gishoma, mu cyahoze ari Prefegitura ya Cyangugu yabaye mu babyukije ishyaka MDR muri 1991, arariyobora kugeza avuye mu Rwanda muri 1995.

Atabarutse yayoboraga ishyaka ryitwa Rwandan Dream Initiative ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera mu buhungiro.

Ku bindi byaranze Faustin Twagiramungu,kanda hano ubyumve mu majwi,mu nkuru ya Vensute Nshimiyimana.

Bamwe mu bari bagize ubutegetsi bwa Leta mbere ya FPR Inkotanyi Faustin Twagiramungu yari abereye Minisitiri w’Intebe

Faustin Twagiramungu alias Inama Rukokoma

Louis Rugambage

???????? ?? ?????? ?’??????? ??????? ???????????? ?.?.?. ????????

Nakumenye imiryango yacu iri mu mazi abira, ababyeyi barirukanwe ku mirimo, barafungwa, bicwa urubozo, bamwe bagwa mu munyururu, duhabwa akato, duhutazwa mu ngo zacu no mu mihanda …

Uba uwa mbere waranguruye ijwi ubwira Ikinani n’akazu ke uti “rwana n’abo urwana nabo, abo ufunze kandi utoteza si ibyitso, abo wikoma si inzoka si n’abagome, ni inzirakarengane z’Abanyarwanda uhora uko bavutse”.

Wongeyeho uti “Kinani ca akenge kuko abo uhonyora urabajugunya mu minwe y’abagutera utabizi”, usubizaho uti “kandi gira bwangu ujye mu mishyikirana nabo ugihagaze kuko nutinda uzajya kubinginga upfukamye”. Byose bwarakeneye biraba.

Ibyo igice kimwe cy’Abahutu cyarabikwangiye uhindurwa umwe muri twe, umugambanyi, inyangarwanda, icyitso, inyenzi … ntibumvaga ukuntu umukwe wa Kayibanda ka PARMEHUTU, uyu twakuze tubwirwa ko Kinani yatwamuruyeho araye ari butumare yahagarara ku Batutsi. Nyuma bakumariye umuryango, bawuziza ukuri n’ubutwari bwawe.

N’ubu utashye witwa umwanzi w’igihugu, ubyitwa na bamwe wamaraniye ngo batahe nk’abana b’u Rwanda. Ni wowe ubwawe waciye ko Inkotanyi zitwa Inyenzi n’andi mazina mbere yo kujya mu mishyikirano, bahinduka Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutaha iwabo.

Mu masaziro yawe wishwe n’agahinda k’ibibi wakorewe n’Abanyarwanda watangiye byose ngo bisanzure, bituma wari usigaye ucikwa ugateshuka ku ijambo ariko sinarota ngucira urubanza. Bakwange cyangwa bagukunde, ugiye utagambaniye urwakwibarutse, utashye kigabo kandi wemye.

??????? ???????? ????? ???????????? ??????

Ruhukira mu mahoro Faustini Twagiramungu

Jean Claude NKUBITO

Uyu munsi ku itariki ya 02 Ukuboza 2023 ni ho Faustini Twagirmungu yitabye Imana ku myaka 78. Si umuntu ubonetse wese si n’intamenyekana, ni umuntu wabaye ministre w’intebe w’u Rwanda aba n’umukandida ku buperezida muri 2003.

Nabonye Faustini Twagiramungu bwa mbere ku itariki ya 01 Nyakanga 1993 ku kibuga cyari imbere y’ibiro bya Komini Gafunzo mvukamo ubwo hari habereye mitingi y’ishyaka MDR yayoboraga muri icyo gihe. N’amatsiko menshi najyiye kureba no kumva ndi kumwe n’aba professeurs twakoranaga kuko icyo gihe nari umu fratri ariko narafashe ikiruhuko cy’umwaka muzima njya kuba nigisha i Shangi.

Uwo munsi watumye mpora nibuka uyu mugabo nari maze igihe numva kuri radio dore ko Télé vision yari iriho ariko zifite bake.

Mu gihe rero yafataga ijambo, yari umugabo uhamye ushinguye kandi ufite ijwi rigera kure, yatunguye bamwe mu ntagondwa z’abasaza babaye muri PARMEHUTU bari baje baturutse i Nyamirundi na Kagano yewe na Shangi dore ko bamwe bari bakiri mu mitungo bambuye abatutsi bari barahunze hagati ya 1959 na 1968. Yahamagawe kuvuga na Nyakwigendera Serubyogo Zakariya, umucuruzi w’i Giheke wayoboraga MDR muri Cyangugu wishwe muri génocide muri 1994 mu b’ikubitiro, afatirwa micro na Emmanuel Mvunabandi wo mu i Gabiro bitaga Muvoma na we wayoboraga MDR muri Gafunzo yose na we wishwe mu gicuku indege ya Habyarimana yarashwemo. Abo bombi bishwe bari abahutu babiciye kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho bwicaga icyo gihe.

Twagiramungu rero afashe ijambo yatangiye yakirwa n’amashyi menshi kugeza ubwo ageze aho asobanurira abo baturage Demokarasi MDR iharanira. Yabanje kubabwira interuro nafashe mu mutwe kugeza ubu

  • ” Banyagafunzo, MDR iharanira demokarasi muri repubulika. Demokarasi rero ni ubutegetsi bubereye bose kandi bwumvikanyweho ku bwiganze bw’amajwi, bidashingiye ku moko n’uturere nk’uko babibamenyereje. Uwumva yaje muri mitingi y’ishyaka rizarya inka rigatwika rigasenya ahaguruke atahe ndabimusabye”.

Amashyi yabaye nk’agabanutse. Yarongeye ati

  • “Ndabamenyesha ko MDR PARMEHUTU mwabayemo mukayimenya atari yo tugaruye. Tuzanye MDR ivuguruye, ifungurira buri munyarwanda amarembo, irwanya akarengane kandi izatanga umutekano w’abantu n’ibyabo kuri bose nta kuvangura”.

Amaze kuvuga ayo magambo, habayeho kujujura mu bantu barenze 3000 bari aho babyigana, abasaza bari bahari barimo n’uwari warigeze kuba Bourgmestre wa gafunzo barikubura bahita bataha. Uwo musaza naje kumubona bukeye mu misa nibuka uburyo yaraye yivumbuye n’ubu ndacyabitekereza. twagiramungu ntiyarekeye aho. Yarabarebye bagenda ati

  • ” Ndorera da, ati do, ngaho nimundebere namwe. Ati bavuze kurya inka no gusenya barikubura barataha, abo basaza basaziye mu ngeso mbi nta wubakeneye mu ishaka rya Repubulika na démocratie, demokarasi ariko kandi démocratie”.

Amashyi arongera arzavuga, birakomeza, asobanura iby’amasezerano y’Arusha, uruhare rwa MDR muri guverinoma yari iriho n’ibindi.

Byanteye gukurikirana uyu mugabo mu mvugo ze buri munsi kugeza ejo uyu munsi yitahiye, nshima cyane ko yangaga akarengane kandi akagatunga urutoki atajenjetse.

Ku muntu urengeje imyaka 50, wabaga mu Rwanda, sinaba mutunguye mvuze ko Twagiramungu yasubije abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi ijambo hagati ya 1991 na 1994 nyuma y’uko inkotanyi ziteye bose bagahindurwa ruvumwa bakitwa ibyitso bakanabifungirwa. Yaratinyutse ati “abo bantu bo mu Nkotanyi muvuga ni abantu nkamwe kandi ni abavandimwe”.

Ari mu banyarwanda bake batumye imishyikirano ya Arusha iba ku buryo hari n’igihe bamubwiye ngo u Rwanda ruve mu mishyikirano kuko Inkotanyi zisatira Byumba aravuga ngo “n’ubwo Byumba yafatwa imishyikirano yakomeza kuko ari yo izarangiza intambara burundu“. Byamuviriyemo kuregwa ko ngo yatanze Byumba!

Twagiramungu rero yakunze kunyuranya cyane na bamwe mu bumvaga bazarwana kugeza ku wa nyuma, ababwira ko intambara atari umuti atari n’igisubizo haba ku bayitangiye haba no ku batewe.

Na hano mu Bubiligi bose bamuzi nk’umusaza wabonekaga mu birori yatumiwemo, akavugira abantu amagambo mu bukwe atavanguye, yagiraga incuti mu banyarwanda bose atavanguye n’ubwo rimwe na rimwe hari ubwo yahohoterwaga mu mvugo n’intagondwa zo mu moko yose dore ko hose zibamo.

Abana bakiri bato rero bazi Twagiramungu wiyamamaje muri 2003 ahatana na Paul Kagame, bigatuma bamufata nk’umwanzi w’Igihugu kubera iyo mpamvu ku buryo hari n’abatabura kumwita umwicanyi kuko ataba mu Rwanda gusa. Nyamara ariko utazi Twagiramungu ni we wamurega icyaha cy’amaraso kuko yasuzuguraga abicanyi cyane, akabarwanya dore ko atabauraga no kubishongoraho.

Umuntu witabye Imana rero uyu munsi ni umuntu ufite amateka mu Gihugu, ku bwanjye nakwifuza ko ashyingurwa mu Rwanda kuko yararukundaga. Nkababazwa n’uko aguye mu buhungiro kandi yaraharaniye ko impunzi zose zitaha nta yisigaye kuva muri 1991. Nasoza nihanganisha abamukundaga n’abo mu muryango we, Nyakwigendera aruhukire mu mahoro.

Imana irinde kandi ikomeze ifashe abanyarwanda

Jean Claude Nkubito

02 Ukuboza 2023

UMWUKA URAHEZE ARIKO IZINA RYO NI RIZIMA MU BIHE BYOSE BY’AMATEKA Y’U RWANDA Y’UBU N’AYAHISE

Maître Valentin Akayezu

Twagiramungu Faustin, amazina y’umugabo ukomeye, utarangwa n’ingingimira mu kunenga kenshi ibyo yagizemo uruhare mu kubaka.

Twagiramungu Faustin, umunyapolitiki wuvugishije benshi amagambo, kugera ubwo Kagame abuze ibyo amunenga agatangira kubeshya ko yamuguriye imyambaro!!

Twagiramungu Faustin, umunyapolitiki witangiye kurwanya ubutegetsi bwa Nyakwigendera Juvenali Habyarimana ku kiguzi icyo aricyo cyose, harimo no guhara ubusugire bw’igihugu!!

Twagiramungu Faustin, umunyepolitiki wabaye umusingi ntanyeganyega watumye urugamba FPR Inkotanyi yari yarashoje ku Rwanda mu 1990 rubasha kumvikana ku rwego rwa politiki. Aha ndibutsa ko ubwo inkotanyi zinjiraga Kagitumba kuwa 01 Ukwakira 1990, imyumvire ya politiki (icyo nakwita narrative politique sur les causes de la lutte armée du FPR) yari yiganje ni uko FPR Inkotanyi yari ije gukomeza aho Lunari yari yananiriwe. Ibyo byabaye impamvu yatumye kumvikanisha ibyo FPR irwanira bigorana mu mitekerereze ya benshi mu Banyarwanda.

Ubwo amashyaka afunguriwe imiryango mu 1991, Twagiramungu Faustin yahise aboneka nk’umunyapolitiki utarangwa na busa no korohera Habyarimana n’imitegekere ye.

Niwe munyepolitiki w’Umuhutu wumvikanishije ko Inkotanyi ari abavandimwe bagomba gutaha. Niwe wumvikanishe ko nta kibazo kigomba kugaragara ku kuba hari ibice by’u Rwanda byigaruriwe n’inkotanyi kuko ababifashe ari abanyarwanda mu bandi!!

Ku muntu uzi neza ko umwuka wa politiki wari umeze icyo gihe, ntawashidikanya ko Faustin Twagiramungu ariwe muyoboro utari uzibye, inkotanyi zifashishije mu gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu Rwanda.

Nta Faustin Twagiramungu, nta ntsinzi ya FPR Inkotanyi nk’uko yagaragaye yari kubaho!!

Twagiramungu Faustin, umunyapolitiki wagaragaye mu maso y’ibihugu by’amahanga, itangazamakuru mpuzamahanga n’abandi nk’ “Umuhutu” ushyira mu gaciro, utarangwa n’irondakoko, icyo bitaga muri politiki y’icyo gihe “Hutu modéré”!!

Twagiramungu Faustin, waharaniye impinduka za politiki mu mitegekere y’u Rwanda, agasa n’ufitiye icyizere gikomeye FPR Inkotanyi ko ibyo zavugaga muri manifesto yazo zibyemera koko, ntiyatinze kubona ko yibeshye amayira!!

Twagiramungu Faustin, ntazibagirana ku ijambo yavugiye kuri Radio Rwanda aherekeza mu mpera za 1995 ubwo yari Ministiri w’Intebe muri Leta ya FPR Inkotanyi, ubwo yatangazaga mu magambo ye agira ati “shiku n’ikiboko” byagarutse mu Rwanda.

Ku bato batabizi, shiku n’ikiboko ni uburyo ingoma nyiginya ntutsi ndetse n’abakoloni bakoresheje mu gukandamiza rubanda, bikaza gusa nk’ibicitse muri za 1956 ubwo Rudahigwa, ku gitutu cy’impinduka zagaragaraga hirya no hino mu mahanga ndetse no ku majwi y’Abahutu yari atangiye kuzamuka agaragaza ko impinduka zirebana n’uburyo rubanda nyamwinshi yari itsikamiwe ari ngombwa.

Twagiramungu Faustin, icyo gihe yumvikanye mu ijwi rikakaye ko FPR Inkotanyi igaruye imikorere yaherukaga mbere ya 1959 yo kubohera abantu amaboko mu mugongo(akandoyi), gukubitira abantu mu mihanda, kurigisa no kwica!! Icyo gihe Kagame wari uvuye mu rugendo muri Amerika, yumvikanye ameze nk’uwariwe n’amavubi mu mutwe, abaza ngo uwavuze ibyo “ni igiki, ashinzwe iki?”!!

Twagiramungu Faustin, umunyepolitiki utabarutse yari amaze kwemeza ko “yibeshye ku nkotanyi ko atari abavandimwe, ahubwo zitwara nk’abavantara” kuko nta mu nyarwanda muzima “kanuni” wahemukira undi munyarwanda ku rwego inkotanyi zibikoraho.

Twagiramungu Faustin, umunyapolitiki watakaje mu kwa 04/1994 igice kinini cy’abagize umuryango we, n’imitungo ye igasenywa, byose kubera ibitekerezo bye byagaragaye bibogamiye kuri FPR Inkotanyi, kuva aho aciriye ukubiri n’Inkotanyi, yari yariyemeje kuvuga amateka y’igihugu nk’uyazi wayabayemo, akavuguruza atarya umunwa ibinyoma FPR Inkotanyi yujuje mu cyo Kigali yita amateka mashya y’u Rwanda.

Igihe niki Kagame na Leta ye basobanurire Abanyarwanda n’isi yose uburyo ABATUTSI 596.386 dushingiye kw’ibarura rya USAID ryo 1991 harokotse 300.000 ku NZIBUTSO 71 zo mu Rwanda ! Nuko muri zo ngo hakaba harashyinguwe mo 1.685.784! Nonese Abahutu + Abatwa bapfuye babaye Abatutsi?Faustin Twagiramungu

Twagiramungu kandi yumvikanye mu bihe bye byanyuma byo gutandukana na FPR Inkotanyi, agaragaza imikoreshereze ua FPR y’ikinyoma ku bwicanyi bwibasiye Abatutsi! Ibyo abatihanganira indi myumvire ku birebana n’ amateka FPR yanditse no kuri jenoside yabaye mu 1994, bamwita umuhezanguni w’umuhutu.

Nyamara urebye icyo nakwita “a political journey from a pretentious moderate hutu to an alleged extremist hutu in the life of Twagiramungu Faustin” (urugendo rwa politike rwo gukura Twagiramungu Faustin ku rwego rw’ umuhutu utari intagondwa na mba azwiho bakamugeza ku rwego ruhimbano rw’uluhutu w’intagondwa) bihishura ibinyoma, kutihanganirana no guhimba biranga imyandikire y’amateka y’u Rwanda aho usanga utegeka ashaka gukoresha amateka yiyandikiye nk’intwaro yo gusenya no kwikiza abamubangamiye mu mitegekere ye.

Twagiramungu Faustin, impirimbanyi ya politiki, itabarutse itabonye u Rwanda rwuje kwishyira no kwizana, u Rwanda aho kuvuga icyo umuntu atekereza atari umuziro, u Rwanda aho gukora umurimo ukonogeye kandi ufitiye ubushobozi biba uburenganzira ngiro, u Rwanda aho bene rwo babana mu bwubahane buzira agasuzuguro gafatiye ku nkomoko.

Twagiramungu Faustin ruhuka mu mahoro. Usize izina rinini kandi rigari. Ntirizibagirana no mu bihe bizaza.

INAMA RUKOKOMA

Baziri Wenzi 

Twagiramungu Faustin ruhukira mumahoro. Namenye ibikorwa bye binyuze kuri mukuru wanjye wari umunyapolitike 1992 nyuma y’uko amashyaka menshi yari amaze kwemerwa mu Rwanda. Mukuru wanjye yamwitaga “Rukokoma” biturutse ku ijambo yagarukagaho mu mbwirwaruhame ze aho yahoraga avuga ko ishyaka yari ayoboye MDR ngo rishakaga “Rukokoma” n’amatora adafifitse.

Twagiramungu yabaye umunyapolitike ukomeye mu Rwanda, yanabaye Minisitiri w’Intebe mu bihe bikomeye nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi, yanabaye umukandida aho yataniraga kuyobora u Rwanda n’ubwo bitamuhiriye ngo atsinde amatora.

Njyewe ku giti cyanjye nzahora nkwibuka kuko wari umuntu wakundaga u Rwanda n’abanyarwanda ntavangura, waharaniye ineza y’abanyarwanda ku kiguzi kiremereye: muri Genocide, abawe barishwe bitewe nuko utari ushyigikiye abicanyi icyo gihe.

Uguye ishyanga kubera ko udashyikiye ubutegetsi bw’agahotoro, butemera ubwisanzure bwa buri wese cyane cyane abatavuga rumwe nabwo, abenshi barishwe abandi baburiwe irengero, ndetse abandi bari mu nzu z’imbohe. Nzi neza ko upfanye agahinda!!

Nzakwibuka na none kubera natotejwe kubera wowe kandi ntarigeze mbonana nawe imbona nkubone, aho ubwo wiyamazaga kuyobora igihugu mu mwaka was 2003 nashyizwe ku rutonde rw’abari bagushyikiye, icyo gihe biswe abanzi b’igihugu kandi bigisha amacakubiri. Ibyo bihe sinzabyibagirwa kuko nibonaga nk’ugomba kwicwa, abenshi bari kuri urwo rutonde hasigaye mbarwa. Sinigeze mba umuyoboke w’ishyaka ryawe, sinigeze nganira nawe ariko nahoraga mbyifuza none dore urigendeye.

Twagiramungu agiye urubyiruko rwo mu Rwanda muri rusange rutakuzi neza, bitewe na “propagande” zikwizwa n’abahezanguni b’impande zose.

Bamwe bakuzi nk’uwatanze Byumba, ubwo Inkotanyi zashakaga kuyigarurira kandi zari mu masezerano na Leta y’u Rwanda yayoborwaga na nyakwigendera Habyarimana, wowe wavuze ko inkotanyi zari abanyarwanda ko naho bayifata bitaburizamo imishyikirano y’amahoro yaberaga Arusha muri Tanzaniya.

Abandi bavuga ko wari umuhutu wokamwe n’amacakubiri kandi ko wapfobyaga Genocide yakorerwe abatusi, ibi byatutse ku kuba waranze gukomeza gukorana na FPR, nyuma yo gukorana nayo ariko ukagaragaza ko ihohotera abaturage kandi ko ibyo yarwaniye ataribyo yakoraga.

Imana ikwakire mu bayo kandi ikomeze abawe n’abanyarwanda bagukundaga.

Faustin Twagiramungu mu 2017

Faustin Twagiramungu mu kiganiro na BBC mu Bubiligi mu 2017

Twifatanyije n’umuryango we n’incuti ze mu kababaro kandi turabihanganishije.Abanyarwanda mwese mubuze umugabo witangiye demukarasi idafifitse kandi utararyaga iminwa imbere y’abanyagitugu babiri bategetse u Rwanda.


11 thoughts on “Faustin Twagiramungu uzwiho gushakira u Rwanda demukarasi isesuye izira uburiganya yatabarutse ku myaka 78 y’amavuko:Umva icyo azibukirwaho

  1. Turi mu kigandaro cy’umugabo w’indashyikirwa umaze kwitaba Imana. Nyakwigendera Faustin TWAGIRAMUNGU namumenye ubwo politiki ishingiye ku mashyaka menshi yari itangiye mu Rwanda. Icyo gihe byari mu myaka ya za 91-92. Ishyaka rya MDR ryari rimaze imyaka irenga icumi ubutegetsi bwa MRND buriciye mu gihugu, Faustin Twagiramungu ni bwo yahise atangaza ko ashaka kurigarura mu mitwe y’abanyarwanda. MDR Twagiramungu yavugaga si ishyaka MDR-Parmehutu ryari ryarashinzwe na sebukwe Président Grégoire Kayibanda. Faustin Twagiramungu yavugaga ko iyo MDR nshya yari ishingiye kandi yubakiye ku mahame yo guhuza no kunga abanyarwanda bari bamaze imyaka bakandamijwe na politiki y’ubutegetsi bwa MRND, politiki yari ishingiye ku irondakoko n’irondakarere.

    Kuva namenya uyu mugabo, namubonye mo umugabo udahinduka ku ijambo, bitandukanye na bagenzi be b’abanyapolitiki bo mu gihe cye. Nagiye menya abanyapolitiki batandukanye bagiye bahinduka mu magambo, bitewe n’ibihe barimo. Urugero ni bagenzi be babanye muri MDR bagiye bahindura indimi bitewe n’uko ikirere cya politiki cyagendaga gihinduka.

    Faustin TWAGIRAMUNGU azibukirwaho kuba umunyapolitiki waranzwe no kwemeza ko abanyarwanda nta kibazo cy’amoko bafitanye, ko n’ayo moko y’abahutu, abatwa n’abatutsi atabaho, ko habaho gusa amoko ya gihanga: abazigaba, abanyakarama, abasinga, abungura n’andi moko abanyarwanda b’ingeri zose bahuriraho. Nguwo Nyakwigendera Faustin TWAGIRAMUNGU twibuka uyu munsi.

    Uyu mugabo watabarutse uyu munsi kandi nemeza ko ajyanye agahinda kubera ko politiki yo kunga ubumwe hagati y’abanyarwanda yigendeye atayigezeho. Sinatinya no kwemeza ko kubona uzamusimbura, watera ikirenge mu cye, bigoye ko azaboneka mu banyapolitiki b’uyu munsi. Cyeretse wenda abazavuka nyuma.

    Faustin TWAGIRAMUNGU ni we munyapolitiki namenye warwaniye guca akarengane mu gihugu, haba ku butegetsi bwa MRND no ku bwa FPR buriho uyu munsi. Ubwo yari minisitiri w’intebe muri ubu butegetsi, yatinyutse kwamagana ingoyi ubwo butegetsi bwari bwongeye kwadukana mu gihugu, ibintu bagenzi be bari kumwe muri guverinoma batinyaga kuvuga, kubera gutinya imijugujugu y’abari bamaze kwifatira ubutegetsi. Nguwo nyakwigendera Faustin TWAGIRAMUNGU ndimo kuvuga ibigwi uyu munsi.

    Mu banyarwanda banyotewe impinduka mu gihugu, abanyarwanda bataheranywe n’amoko baturuka mo, nemeza ko na bo bari mu kigandaro turimo uyu munsi cyo kwibuka nyakwigendera Faustin TWAGIRAMUNGU. Sinanashidikanya ko bamwe mu bayobozi b’ubutegetsi bwa FPR na bo bari mu kigandaro (n’ubwo byaba rwihishwa) cyo kwibuka umugabo waharaniye ko abanyarwanda baba bamwe, bahurira ku bunyarwanda, bakibagirwa ibibazo by’amoko barimo, none akaba atabarutse atabigezeho.

    Imana imwakire mu bayo.

  2. Even though I am a regular blogger, I have to tell that I absolutely appreciate reading your blogs. The article has aroused my interest in reading more about it. Your blog is going to be added to my bookmarks, and I will return to it in the future to look for new stuff.

  3. Can I simply just say what a relief to find an individual
    who really knows what they’re talking about on the net. You definitely know how to bring an issue to light and make it important.

    More people ought to read this and understand this side
    of the story. I was surprised you aren’t more popular
    given that you definitely have the gift.

  4. Whoa! This blog looks exactly like my old one! It’s on a
    entirely different subject but it has pretty much the same
    page layout and design. Excellent choice of colors!

  5. This is very fascinating, You’re an overly professional blogger.
    I have joined your rss feed and stay up for seeking extra of your excellent post.
    Also, I have shared your site in my social networks

  6. Hi there I am so glad I found your weblog, I really found you
    by error, while I was researching on Aol for
    something else, Nonetheless I am here now
    and would just like to say thanks for a fantastic post and a all round entertaining blog (I also love
    the theme/design), I don’t have time to browse it all at the minute but I have saved it and
    also included your RSS feeds, so when I have time
    I will be back to read a great deal more, Please do keep up the
    fantastic work.

  7. Hi there, I discovered your web site via Google whilst looking for a related topic, your
    website got here up, it appears to be like good.

    I have bookmarked it in my google bookmarks.
    Hello there, simply become alert to your weblog through Google, and
    located that it is really informative. I am gonna be careful for brussels.

    I’ll be grateful should you continue this in future.
    A lot of folks shall be benefited from your writing.
    Cheers!

  8. Thank you for every other magnificent post. Where else may just anybody get that kind of info in such an ideal means
    of writing? I have a presentation next week, and I’m at the look for such information.

  9. Remarkable issues here. I’m very happy to see your article.
    Thank you a lot and I am taking a look forward to touch you.
    Will you please drop me a mail?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *