Ka gakungu ka Kagame n’Abanyamerika b’Ibikomerezwa karashize burundu

Inyandiko ya David Himbara yashyizwe mu Kinyarwanda na Afriquela1ère

Umuntu waremye Jenerali Paul Kagame,bagakungika,akamugira igitangaza muri Amerika akanamwamamaza mu isi hose ni uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika bwana Bill Clinton. Uyu mugabo yahagaze kuri Kagame ubundi amwamamaza mu isi yose amwita umuyobozi(leader) w’umunyafurika udasanzwe,w’igitangaza, ngo ukunda demukarasi kandi ushyira imbere iterambere ritagira umupaka.

Nyuma yaho, u Rwanda rwatangiye gusukwamo inkunga nyinshi cyane zigenewe Afurika; inkunga za Amerika n’Imiryango Amerika inyuzamo inkunga zayo, aha turavuga nka IDA (Association internationale de développement) ikorera muri Banki y’Isi.

Agakungu katangiye gushira ubwo Joe Biden yabaga perezida muri 2021. Kuva ubwo Kagame abonwa nka ruharwa idakwiriye kwegera aho bavugira demukarasi,ikintu Biden yashyize imbere muri porogaramu ze zo gutera inkunga ibihugu biri kwimika demukarasi isesuye izira uburiganya. Nyuma yaho, Leta zunze ubumwe za Amerika zakase inkunga zahaga u Rwanda mo kabiri (50 %) ,ni mu gihe na wa Muryango wa IDA nawo wagabanyije inkunga wahaga u Rwanda ku kigero cya 33,5 %. Ng’uko uko ka gakungu ka Kagame n’Abanyamerika b’Ibikomerezwa kashyizweho akadomo.

Aho byavuye: World Bank, “Rwanda: Commitments by Fiscal Year,” https://www.worldbank.org/en/country/rwanda/overview (top); USAID Data Services, “U.S. Foreign Assistance By Country,” https://www.foreignassistance.gov/cd/rwanda/2019/disbursements/0

Inama karundura ya perezida Joe Biden kuri demukarasi yabaye muri 2021 niyo yaciye agakungu ka Kagame na Leta zunze ubumwe za Amerika bwa mbere

Agakungu gatangira gucika muri 2021, Kagame ntiyatumiwe  mu nama karundura ya perezida Joe Biden kuri demukarasi,inama yari igamije kurwanya abanyagitugu nka Paul Kagame. Nk’uko perezida Biden ubwe yabwivugiye atangiza iyo nama, ”demukarasi ntiyizana. Tugomba kuyiharanira, kuyirwanirira, kuyiha intebe,kuyikomeza no guhora tuyisigasira”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, ntiyageze mu Rwanda igihe yasuraga ibihugu byinshi bya Afurika bifite demukarasi barebera hamwe aho demukarasi igeze.

Hakurikiyeho umuyobozi w’Ikigo cya Amerika gitanga inkunga USAID, madamu Samantha Power, we utarariye iminwa atunga urutoki u Rwanda aruvuze mu izina avuga ko ari igihugu gifite ubutegetsi bw’igitugu, igihugu utabonamo na mba inzego zikora zigenga, utabonamo ubutegetsi bugendera ku mategeko, demukarasi, n’uburengenzira bw’ikiremwa muntu .

 Nk’uko yabivuze,mu magambo ye, u Rwanda ntirugira «urubuga rwa politike aho umuntu anenga ibitagenda neza nta bwoba, aho amashyaka menshi yemererwa gukora no guhatana muri politike, ni igihugu utasangamo akantu na gato karanga amahame y’ukwishyira ukizana muri demukarasi nk’uko izwi.

Bigeze mu kwa gatanu 2023, Power yaciye agakungu azamura ijwi  abwira abategetsi bo mu nzego zo hejuru muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubwira Kagame gukura ingabo ze ku butaka bwa RD Kongo. Power yagize ati « U Rwanda rugomba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RD Kongo kandi rugomba guhagarika burundu gutera inkunga M23».

Agakungu karashize– nta muntu n’umwe w’igikomerezwa Kagame asigaranye mu bushorishori bw’Ubutegetsi bw’i Washington, DC

Agakungu gacika muri 2023

Umuryango IDA wa Banki y’Isi, ukaba ari wo unyuzwamo akayabo k’inkunga Leta zunze ubumwe za Amerika zigenera u Rwanda , watangiye kwipakurura no kwitaza u Rwanda buhoro buhoro. Inkunga zanyuzwaga muri IDA zikisuka mu Rwanda zavuye kuri miliyoni 707 z’amadolari muri 2022 zigezwa kuri miliyoni 470 muri 2023, ni ukuvuga ko bakupye miliyoni 237 z’amadolari ahwanye na 33,52 %.

Leta zunze ubumwe za Amerika nizo zisuka amafaranga menshi cyane mu kigega cya IDA,aho yo ubwayo imena miliyari 56,2 z’amadolari, nta shiti akaba ari zo zategetse ko IDA ikupa kuyo yahaga u Rwanda. Hagati aho, hagati ya 2019 na 2023, guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ari nayo ya mbere ku isi mu bihugu bitera inkunga u Rwanda, yo ku giti cyayo yakase inkunga yaruhaga,ivanaho miliyoni 108 z’amadolari, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’ayo,cyangwa 50 %.

Uku guca agakungu hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Kagame kwatewe ahanini n’ukuva mu kibuga cya politike kwa perezida Bill Clinton n’amashumi ye yari agisigayemo. Aka gakungu tuvuga kavutse igihe Clinton yavugaga iby’abo yise abayobozi « b’amaraso mashya » bo muri Afurika bari kwimika demukarasi isesuye izira uburiganya banimika ubuhahirane bwambukiranya imipaka.

Clinton niwe watangaje mu isi yose ku mugaragaro ko Kagame ari intangarugero muri Afurika yose ndetse ngo no mu isi yose yewe, umugabo udasanzwe ngo wayoboye u Rwanda «akaruhindura nka paradizo mu kanya gato,ibintu bitigeze bibaho mu isi yose ». Abandi bategetsi bo mu bushorishori bwo kwa Clinton bahise bafata Kagame bakamwamamaza kakahava harimo uwitwa Susan Rice wari wungirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Clinton ushinzwe Afurika,n’undi mugabo w’umusenateri wavugaga rikijyana muri Amerika bwana Jim Inhofe.

Clinton na Inhofe barashaje,bashyirwa mu za bukuru aho nta jambo na rimwe bakigira muri politike. Susan Rice we yakuwe ku mwanya w’umujyanama muri politike y’imbere mu gihugu ya perezida Joe Biden. Nta muntu n’umwe w’igikomerezwa Kagame asigaranye mu bushorishori bw’Ubutegetsi bw’i Washington, DC

Ijisho ribera kurora!

13 thoughts on “Ka gakungu ka Kagame n’Abanyamerika b’Ibikomerezwa karashize burundu

  1. I am really enjoying the theme/design of your blog.

    Do you ever run into any internet browser compatibility problems?
    A few of my blog audience have complained about my website not operating
    correctly in Explorer but looks great in Safari. Do you have any ideas to help fix this
    issue?

  2. Hey there! Quick question that’s totally off topic.
    Do you know how to make your site mobile friendly? My blog looks
    weird when browsing from my iphone. I’m trying to find a template or plugin that might be able to
    resolve this issue. If you have any recommendations,
    please share. Cheers!

  3. I was suggested this blog by my cousin. I’m not sure whether this post is written by him as no one else know such
    detailed about my trouble. You are wonderful!
    Thanks!

  4. An outstanding share! I have just forwarded this onto a coworker who
    had been conducting a little homework on this.
    And he actually ordered me dinner due to the fact that I stumbled
    upon it for him… lol. So allow me to reword this….
    Thanks for the meal!! But yeah, thanks for spending the time to discuss this issue
    here on your web site.

  5. You are so cool! I don’t suppose I’ve truly read through anything like
    this before. So good to find someone with some original thoughts on this topic.
    Seriously.. thank you for starting this up. This web site is something
    that is required on the internet, someone with
    a bit of originality!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *