U Rwanda rwa Kagame rufite Abaganga batanga imiti (Pharmaciens) 79 gusa mu gihugu cyose ariko ari gupigana ku isoko ry’ubukerarugendo mu isi mu by’ubuvuzi, isoko rya miliyari 105 z’amadolari

Inyandiko yo mu cyongereza ya David Himbara yashyizwe mu kinyarwanda na Afriquela1ère

Jenerali Paul Kagame abona mu buvuzi imali ishyushye. Nawe ajya mu bandi akirata iterambere mu by’ubuvuzi mu Rwanda, erega agatinyuka akavuga ko urwego rw’ubuzima mu gihugu cye ari intangarugero, akanenga ibindi bihugu ngo bidashyira imbere ubuvuzi bw’abaturage babyo.

Bwana Kagame avuga ko ubwishingizi bw’ubuzima bushoboka mu bihugu byose,uko byaba bikennye kose. Avuga ko we yabigezeho,kandi ko yishimira cyane aho urwego rw’ubuzima mu Rwanda rwe rugeze, ku buryo guverinoma ye yiteguye gupiganirwa isoko ry’ubukerarugendo mu isi mu by’ubuvuzi, isoko rya miliyari 105 z’amadolari.

Imibare yizewe iva mu Kigo cy’Igihugu cy’u Rwanda cy’Ibarurishamibare iteye isoni n’ikimwaro. U Rwanda rufite Abaganga 1 614 gusa, Abaforomo 11 083, Abaganga b’amenyo 286 mu gihugu cy’abaturage miliyoni 13. Biteye agahinda. Igiteye ubwoba kurushaho ariko,ni umubare w’Abaganga batanga imiti (aba pharmaciens) – u Rwanda rwose rufite 79 gusa, kandi umubare wabo urushaho kugabanuka.

Murakaza neza mu Rwanda, igihugu cy’ibitangaza!

Jenerali Paul Kagame avuga ashimitse nta soni na nke ko kuri we,ubuvuzi ari bwo buza imbere; ko bugomba kuza mu byihutirwa haba mu Rwanda ndetse no mu isi yose.

Dufashe nk’urugero hano mu ijambo yavugiye mu Nama Ngarukamwaka ya 71 y’Isi yose ku Buzima yavuze ko « ubuvuzi ari Imali ishyushye izana iterambere mu bihugu ». Yakomeje avuga ngo «ubwishingizi bw’ubuzima burashoboka mu bihugu byose,uko byaba bikennye kose» yongeraho ko u Rwanda rwabigezeho.

Ikigo Rwanda Development Board/Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) nacyo cyemeza isi yose ko u Rwanda « ruzwi nk’intangarugero mu isi yose mu kugeza Abanyarwanda ku buvuzi bwuzuye kandi bw’indakemwa». RDB yongeraho ko u Rwanda « rufite sisiteme y’inzego z’ubwishingizi bw’ubuzima zikora neza cyane,ziyoborwa na Leta ».

Ibyo rero ngo nibyo bituma u Rwanda rwiyumvayumva ku buryo rwapiganirwa isoko ry’ubukerarugendo mu isi mu by’ubuvuzi, isoko rya miliyari 105 z’amadolari rigomba kugeza muri miliyari 274 mu mwaka wa 2027. Clare Akamanzi wari umuyobozi wa RDB icyo gihe,yavuze ko nta gushidikanya ko u Rwanda ruzahagararira ubukerarugendo bw’ubuvuzi mu isi, kuko igihugu cyatangiye ndetse gukurura ba mukerarugendo baza ari benshi cyane mu Karere. Yongera ho kandi ko« abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse imihanda yose mu bihugu duturanye baza kwivuriza iwacu »,ibyo bikazanira igihugu akayabo.

Aha niho ubonera ubwirasi n’ubwiyemezi busa nk’inzozi.Ubuvuzi mu Rwanda buteye agahinda cyane, busa nk’ubutariho,ndetse iyo ufashe akanya ugasoma imibare itangwa na leta ubwayo, urugero nko muri Raporo nyamwaka 2022 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare wifata ku munwa. Iyo mibare ivuguruza cyane ubwibone bw’Ubutegetsi bwa Bwana Kagame .

Ku baturage miliyoni 13 b’u Rwanda, igihugu cyose gifite Abaganga 1 614 gusa, Abaforomo 11 083, Abaganga b’amenyo 286. Igiteye ubwoba kurushaho ariko,ni umubare w’Abaganga batanga imiti (aba Pharmaciens) – muri 2019 bari 100 (mu gihugu cyose),muri 2020 baba 91 none kuva 2021 ni 79 gusa.

Jenerali Paul Kagame ni umuti w’amenyo, ndetse agomba kuzandikwa mu basazi barwaye ibisazi by’ubwibone isi yagize – ararenze, binyuranye n’uko ba Mpatsibihugu bo mu Burengerazuba bw’Isi bamusingizaga. Vijayraj Kamat we avuga uko bene uyu mutegetsi aba ari urwenya rwigendera, umutegetsi wiha urw’amenyo ku manywa y’ihangu,agira ati :

« Ese muzi uko umutegetsi wiha urw’amenyo amera? Ni wa wundi wumva iteka ko ibyo avuga ari ukuri kutavuguruzwa ? Ahamagara abantu akabicaza, akababwira ibya mva he na njya he, akabereka icyerekezo kimeze nk’inzozi, n’ingamba z’iburyo,ibumoso, no hagati,akabereka ko byose abishoboye ijana ku ijana. Buri wese akibaza ibibazo uruhuri kuri buri kantu kose yavuze, ariko we akumva ko ntawe ukwiriye kwibaza ikibazo na kimwe mu byo yavuze».

Ese uyu muntu Kagame wacu aba mu yihe si? Azi ibyo aba avuga se? Yewe,ni akumiro. Ijisho ribera kurora.

20 thoughts on “U Rwanda rwa Kagame rufite Abaganga batanga imiti (Pharmaciens) 79 gusa mu gihugu cyose ariko ari gupigana ku isoko ry’ubukerarugendo mu isi mu by’ubuvuzi, isoko rya miliyari 105 z’amadolari

  1. Woah! I’m really digging the template/theme of this website.
    It’s simple, yet effective. A lot of times it’s
    hard to get that “perfect balance” between superb usability and visual appeal.
    I must say you have done a very good job with this.
    Also, the blog loads extremely quick for me on Internet explorer.
    Exceptional Blog!

    Look into my web-site: vpn special coupon code 2024

  2. Fantastic goods from you, man. I’ve understand your stuff previous to and you are just extremely magnificent.
    I really like what you’ve acquired here, certainly like what
    you’re saying and the way in which you say it.
    You make it enjoyable and you still care for to keep it sensible.
    I can’t wait to read much more from you. This is really a wonderful website.

    Feel free to surf to my web-site; eharmony special coupon code 2024

  3. из чего состоит метеорит в челябинске, челябинский метеорит кратер если снится парень среды
    на четверг к чему снится целоваться с мальчиком
    если
    к чему снится худой мужчина на какой руке
    нужно носить красную нить от сглаза и на удачу и порчи

  4. дата во сне сонник к чему
    снится что за тобой гонятся с ножом приметы про голубей форум, к чему прилетают два голубя на балкон
    гадать онлайн карты таро на бизнес онлайн молитвы на красную
    горку на здоровье

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *