UMWAKA WA 2023 USIZE MU GIHOMBO GIKOMEYE POLITIKI GASHOZANTAMBARA Y’IKINYOMA NDONDABWOKO YA FPR INKOTANYI: UMUVUNO WA AFC WABA SE ICYANZU NZIBACYUHO?

Yanditswe na Maître Valentin Akayezu

Ubwo mu kwezi kwa 4/2022, RDF/M23 yashozaga intambara yari yarasubitse mu 2012, benshi twakomeje kuvuga ko ari icyuka kiraho kigamije kuba icyambu FPR na Kagame bambukiraho bajya gusahura umutungo kamere wa Kongo mu bidafitiye na gato inyungu imbaga y’Abanyarwanda.

Ntako FPR itagize ngo icuruze iyo ntambara mu mwambaro w’ikinyoma yamenyereye. Impamvu yagiye yubakiraho ni izi zikurikira:

1)Itsembabatutsi rikorwa n’Abategetsi ba Kongo

Iki kinyoma cyashowemo akayabo k’amafaranga atagira ingano hagurwa abavugizi bacyo, inzego mpuzamahanga zifatirwamo ibyemezo ziregerwa ngo harebwe ko icyo kinyoma cyahabwa ishingiro, ariko byose birangira FPR isaruyemo igihombo. Nta raporo mpuzamahanga, nta matangazo y’ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga yigeze agaragaza ko hari ubwicanyi bushingiye ku kurimbura Abatutsi bubera muri Kongo. Mu yandi magambo, ikinyoma cyatangiriye mu mutwe wa FPR kirangirira mu bwonko bwayo nta gishyigikira.

2) Urwango rwibasiye abavuga ikinyarwanda

Bumwe mu buryo FPR yakoresheje mu ntambara yarwanye n’ubutegetsi bwa Habyarimana, harimo gukwirakwiza ibikorwa bituma haba urwikekwe rukomeye hagati y’Abanyarwanda. Ibyo byanyuze mu banyamakuru bakoreshaga ubuhezanguni burengeje urugero nka Ngeze Hassani watangiye akorera ikinyamakuru Kanguka cyashinzwe n’umukada wa FPR Kajeguhakwa Valens, hanyuma Ngeze akaza gukomezanya umurongo ukarishye muri Kangura!! Harimo ibikorwa byo kwica abanyapolitiki batandukanye hagamijwe kuryanisha Abanyarwanda n’ibindi!! Ayo mayeri FPR yarayihiriye, ariyo mpamvu mu 2015 yibwiye ko yayakoresha mu Burundi ndetse aranageragezwa mu ntambara ya RDF/M23 yatangiye umwaka ushize muri DRC.

Nyamara ubutamenya bukomeye bwa FPR bushingiye kumva ko Abavuga ikinyarwanda muri Congo baba bagizwe n’Abatutsi gusa bangana na 1/100 by’abatuye Kivu zombi. Nyamara hari andi moko yo muri Kongo arimo Abahutu b’Abakongomani nabo bavuga ikinyarwanda ariko bahozwa ku munigo wa FPR. Ubwo butamenya bwa FPR nibwo bwatumye urwitwazo rw’urwango rukorerwa abavuga ikinyarwanda rupfubira mu ntangiriro!!

3)Gukangisha ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo

“La misère de l’autre est toujours un avantage pour des intérêts stratégiques du FPR”

Uwakwibaza impamvu impunzi z’Abanyekongo zigiye kumara imyaka 30 mu nkambi mu Rwanda, maze agahita abona uburyo FPR yashatse kugurisha akababaro kazo muri izi ntambara za RDF/M23, ntiyatinda kubona ko kwangirwa gutaha bishingiye mu nyungu zo kuburabuza akarere hagamijwe kuzigira igisobanuro cy’intambara z’ubusahuzi zungukira Kagame n’agatsiko ka bake bari muri FPR.

Nyamara FPR niyo ubwayo iba yiyangirije umwambaro w’ikinyoma iba yadodeye amahanga. Mu mwaka wa 2016 izo mpunzi zashotse imihanda zisaba uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyazo, maze FPR izisubirisha urufaya rw’amasasu (real bullets) ndetse abari bayoboye iyo myigaragambyo nka ba madamu Maombi, babitse mu magereza y’u Rwanda.

Ntihashize agahe gato mu ntangiriro za 2023 FPR iragenda igukusanyiriza za mpunzi yarashe kubera gusaba gutaha iwabo, maze izimanikisha ibyapa bisaba amahanga kuzifasha gutaha iwabo. Kuva Kiziba, Gihembe, Kigeme, Mahama imihanda iruzura, mu gihugu nyamara kwigarangambya bihanishwa urupfu bitangombereye kwemezwa n’inkiko!!

Ibi rero ubwabyo, bikaba nta rwego mpuzamahanga na rumwe byari kurangaza ngo hemezwe ko impunzi z’Abanyekongo zisaba gutaha ku bwende bwazo, ahubwo hashakishwaga uburyo intambara ya RDF/M23 yabonerwa ko ifite impamvu yo kurwanwa, ariko byose byarangiye bihombeye FPR, ya majwi yo gusaba gutaha, nta wamenya uko yacecetse!!

4) FDLR n’umutekano w’u Rwanda

N’ubwo habayeho intambara ya AFDL, intambara ya RCD Goma, Intambara ya CNDP, Intambara za RDF/M23, izo zose ngo zigamije kurwanya abajenosideri bihishe muri FDLR bagamije kurimbura inyoko “Tutsi”, higambwe kenshi ko iyo FDLR bayirangije nta kibazo igiteje u Rwanda.

Ibyo byiyongereye ku bufatanye bw’ingabo za RDF-FARDC mu byiswe “joint operations”, aha twavuga nka Umoja wetu, Kimya 1 na Kimya 2 kongeraho iyaherukaga mu 2019 aho RDF yinjiye mu myambaro ya FRDC, hagamijwe kurwanywa FDLR. Muri opération iheruka ya 2019, yanaguyemo General Mudacumura wari ukuriye FDLR, hagafatirwamo abarwanyi bo mu yindi mitwe nka Majoro Mudarika, ndetse na benshi mu mutwe wa FLN, Vincent Karega, wari Ambassadeur wa Kigali muri RDCongo yatangaje ubwe ko FDLR yarangiye, yishimira ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Nyamara iyo FDLR yarangiye nk’uko Karega yabyemeje, iyo FDRL idashobora kumara iminota itanu ku butaka bw’u Rwanda nk’uko Generali Kabarebe yabyemeje, ihita igira imbaraga zidasanzwe iyo FPR yamaze kwiyemeza kuvogera ubusugire bwa Congo mu ntambara z’ubusahuzi zitagize icyo zimariye Abanyarwanda!! Nyamara icyo kinyoma nacyo kimaze gushiramo urwunyunyu rwacyo mu myumvire y’umuryango mpuzamahanga ku buryo FPR iyo ikivuga, isigara imeze nk’iyizengurukaho gusa!!!

5)Kugaruza ubutaka bwahoze ari ubw’ u Rwanda

Nibyo koko, ntawutazi ko intambara FPR na Museveni batangije kuri Zaïre/Congo guhera mu 1996 zari zishorewe inyuma n’ibihugu by’amahanga bikomeye byazihaga umugisha!! Mu ntambara ya vuba ya RDF/M23, FPR yibwiye ko ibyabaye kuri Ethiopia muri 90 ubwo Bill Clinton yemereraga abakozi be Izayasi Afwerki na Meles Zenawi ko nibahirika ubutegetsi bwa Colonel Mengistu Hailé Mariam wari mu kuboko kwa Abasoviyeti, Ethiopiya izahita icikamo kabiri maze hakabaho igihugu cya Eritereya!! FPR yongera kandi kwibwira ko ibyabaye kuri Sudani ubwo yacikagamo ibice nyuma y’uko Omar Bachir, wari wishyize mu mutego wo kwakira no guhisha Ossama Ben Laden i Khartoum, byamubereye impamvu yo gushyirwaho igitutu n’Abanyamerika, maze ashyirwa yemeye ko Sudani icirwamo ibice bibiri.

Ariko se niba ibyabaye kuri Ethiopie na Sudani byari bishingiye ahanini ko isi yari imaze kugera ku murongo w’imitegekere y’uruhande rumwe (pôle unilatérale dominée par les Etats Unies), ariko ubu hakaba haragarutse “power balance” kubera izamuka mu mbaraga z’ubukungu na gisirikari ry’Ubushinwa ndetse no kugarukana uburemere bukaze k’Uburusiya mu miyoborere ya politiki mpuzamahanga, abayobora FPR inzozi zo gucamo ibice Kongo, bagashinga Repubulika yigenga ya Kivu itegekerwa mu Rwanda, babona atari inzozi za cyana koko!!?

Ikindi ibyabaye ku ishingwa rya Eritereya na Sudani y’Epfo, byashingiye kuri refendumu maze abatigrenya biganje muri Eritereya batora ko habaho igihugu cyabo kigenga, Abasudani y’Epfo bari barahejwe n’Abarabu, batora ko habaho igihugu cyabo kigenga!! Mu gihe abiyumva muri FPR mu batuye muri Kivu zombi batarenga 1/100 kandi andi moko yose akaba azira urunuka FPR inkotanyi kubera umuvu w’amaraso yabatembeshejemo, ninde wabura kwemeza ko imishyirirweho y’igihugu kigenga cya Kivu, irangirira mitekerereze mishukano ya FPR.

Aha akaba ari naho hagaragarira ko abari basanzwe bashyigikira intambara z’amaraso za FPR, babigendamo biguruntege kuko ni umushinga udafite amerekezo uretse imigambi y’ubusazi gusa!!!!

Izi mpamvu eshanu dusesenguye zigaragaza imipfubire y’ibyo FPR Inkotanyi yakomeje kugaragaza nk’ingazi yuririraho yerekeza kudurumbanya RDCongo, nizo mbona ko zabaye intandaro yo kuzana umuvuno mushya w’ikiswe Alliance du Fleuve Congo-AFC.

Byumvikane ko impamvu twavuze hejuru, FPR yamaze kubona neza ko zamaze kuba igihwereye, zikaba zitayiha uruhengekerezo mu gusobanura intambara mburampamvu yashoje kuri Kongo. Ikindi aho ibintu biganisha ni uko FPR yamaze kubona ko yagaragaye nk’umujura ufatiwe mu cyuho, aho ibintu biganisha ikaba ishobora kwerekeza mu gutuma u Rwanda rufatirwa ibihano mpuzamahanga!!

Ikindi kuba Perezida Felix Tchisekedi atarariye umunwa mu kugaragaza umwanzi wateye Kongo ko ari Kagame na RDF, bikiyongeraho ko umwaka n’igice birangiye, izo ngabo za Kagame zakekwagaho gutinyika, nta kintu kigaragara zigaragaza ku mirongo y’urugamba, ibyo bikaba bigaragara nk’intandaro yo guta igitinyiro Kagame yari yarihesheje binyuze mu kubiba urugomo mu karere kose, FPR isanga hakwiye umuvuno mushyashya.

Mu kubikora, FPR yiyegereje imitwe yo muri Ituri, ahavugwa ubwicanyi bwa Abahema n’Abalendu bakorerwa n’Abandandi, yiyegereza igice cya bamwe mu Banyamurenge bibumbiye mu kiswe Twirwaneho mu by’ukuri akaba ari umutwe washinzwe na FPR ubwayo, ubundi yiyegereza Corneille Nanga, utanafite “constituency” nini muri Congo ahubwo akaba umugabo abanyekongo benshi banga cyane, dore ko yari azwiho kuba imashini ya Kabila akoreramo amarorerwa muri komisiyo y’amatora. Havugwa kandi ko ngo FPR yiyegereje abandi banyapolitiki bagera kuri 243 b’abakongomani, abo bose bakaba bagenda bagurwa ngo baheke ikinyoma cya FPR inkotanyi.

Muri uko gupfunda imitwe hose, FPR ishaka kwerekana ko intambara noneho yinjiyemo Abanyekongo benshi bagaragaza ibibazo bitandukanye, bityo kuko RDF/M23 imaze igihe isaba imishyikirano na Leta ya Perezida Fatchi ariko bikaba byarananiranye, FPR iribwira ko gukoresha abanyapolitiki baguzwe bavuye mu bice bitandukanye bya Kongo, bishobora kuyibera uburyo bwo guteza akajagari ka politiki muri Kongo bikaba byatuma Leta ijya ku gitutu cyo kwemera ibiganiro hagati y’abanyekongo noneho FPR ikaba ibonye icyanzu yongera kwinjiriramo ngo icengere mu nzego zitandukanye za Kongo.

Kwita RDF/M23 izina rishya rya Alliance du Fleuve Congo ni ukugira ngo noneho n’Abanyekongo bo mu burengerazuba bibone muri icyo kintu, aho kumva ko haje ibintu bifite isura ishorewe na Kigali.

Ni amayeri yo gushaka kujijisha, ariko nubundi ubwonko bwa AFC ni FPR inkotanyi. Nkaba ntashidikanya ko nabyo bizayirangiriraho nk’umuyaga uhuha ugahitana ubusa.

19 thoughts on “UMWAKA WA 2023 USIZE MU GIHOMBO GIKOMEYE POLITIKI GASHOZANTAMBARA Y’IKINYOMA NDONDABWOKO YA FPR INKOTANYI: UMUVUNO WA AFC WABA SE ICYANZU NZIBACYUHO?

  1. Thanks for any other informative web site. The place else may
    I am getting that kind of information written in such
    a perfect means? I’ve a mission that I’m just now operating on, and I’ve been on the
    glance out for such info.

  2. Having read this I believed it was very enlightening.
    I appreciate you taking the time and effort to put this information together.

    I once again find myself personally spending way too
    much time both reading and commenting. But so what, it was still worth it!

  3. Excellent blog you have got here.. It’s hard to find excellent writing like yours these days.
    I seriously appreciate people like you! Take care!!

  4. Hiya very cool site!! Guy .. Beautiful .. Wonderful ..
    I will bookmark your site and take the feeds
    additionally? I am satisfied to seek out numerous helpful information right here in the
    publish, we’d like develop extra strategies in this regard, thanks for sharing.

    . . . . .

  5. Hi there! I know this is kinda off topic however I’d figured I’d ask.
    Would you be interested in trading links or maybe guest
    authoring a blog post or vice-versa? My blog covers a
    lot of the same subjects as yours and I believe
    we could greatly benefit from each other. If you might be
    interested feel free to send me an e-mail. I look forward to hearing from
    you! Terrific blog by the way!

  6. Hello there, I found your blog via Google even as looking for a comparable matter, your website came
    up, it looks good. I have bookmarked it in my google bookmarks.

    Hello there, simply was alert to your weblog
    through Google, and located that it is really informative.
    I’m gonna watch out for brussels. I’ll be grateful when you proceed this in future.
    Many other people shall be benefited out of your writing.
    Cheers!

  7. With havin so much content do you ever run into any issues
    of plagorism or copyright violation? My website has a lot of completely
    unique content I’ve either created myself or outsourced but it seems a lot of it is popping it up all over the web without my authorization.
    Do you know any methods to help protect against content
    from being stolen? I’d really appreciate it.

    Here is my page vpn special coupon code 2024

  8. The the next occasion I read a weblog, I hope so it doesnt disappoint me about this one Come on, man, I know it was my substitute for read, but When i thought youd have something intriguing to express All I hear is really a few whining about something that you could fix if you werent too busy interested in attention

  9. Hmmm itt seems like your website ate myy irst cokment (it was extremely long) so I guess I’ll jst
    summ it up what I submutted annd say, I’m thorougly enjoying you blog.
    I tooo amm ann aspiring blog blogger butt I’m still
    new too everything. Do you have aany tips for newwbie blog writers?
    I’d certainly appreciaate it.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *