Kagame ageze mu bibazo bikomeye kurusha ikindi gihe cyose: ikibazo cy’inzara,ikibazo cyo guhagarikirwa no kugabanyirizwa inkunga n’amadeni y’amahanga,n’ikibazo cyo gushyirwa mu kato ka politike

Inkuru yo mu cyongereza ya David Himbara  yashyizwe mu Kinyarwanda na Afriquela1ère  

Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibarurishamibare,Ikigega cy’Isi, Banki y’Isi na guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika byose bihuriza hamwe mu kwemeza akaga Jenerali Paul Kagame agezemo. Mu bibazo bimwugarije harimo ikibazo cy’inzara (igabanuka ry’ibiribwa mu gihugu),ikibazo cyo guhagarikirwa cyangwa kugabanyirizwa inkunga n’amadeni y’amahanga,n’ikibazo cyo gushyirwa mu kato ka politike,ibyo ni ibibazo bimugoye kandi bikeneye umuti byihutirwa. Kagame ageze mu y’abagabo, nta kindi gihe yigeze ahura n’uruhuri rw’ibibazo by’isobe nk’ibi.

Ubu se wari uzi ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda ubwacyo cyananiwe guhisha ko habayeho itumbagira rigeze kuri 53 % ry’ibiciro by’ibiribwa bibisi bikenerwa buri munsi? Iki kibazo kirakomeye cyane,sibyo? Ariko ba uretse gato,hari ikindi kigoye kurushaho ! Ikigega cy’Imali mu isi (FMI)  cyavuze ko ishoramali mu Rwanda rigendesha akaguru kamwe nako gacumbagira. Hanyuma nk’aho ibyo bidahagije, amahanga agabanya inkunga yahaga u Rwanda, anakuraho cyangwa agabanya cyane amadeni yaruhaga, ni ko kuzamba mubona.

Banki y’Isi nayo iba yahateye amatako iba ifashe u Rwanda irushyira ku rutonde rw’ibihugu 10 mu isi mu bihugu birimo inzara nyinshi itewe n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko. Ntibyagarukiye aho ! Banki y’Isi yanasohoye raporo ivuga ko u Rwanda ruhimbahimba (rutekinika) imibare rutumbagiza imibare y’abashoramari b’abanyamahanga mu gihugu n’ibyo bahakorera. Hanyuma,guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika isohora raporo ishinja diviziyo ya 3 y’ingabo z’u Rwanda gutera igihugu cya RD Kongo yoherezayo abasirikare bo gufasha no gutera inkunga umutwe wa M23 mu mwaka wa 2022. Hari ibibazo uruhuri,sibyo?

Abaturage bari hejuru ya 50 % mu Rwanda babayeho mu butindi nyakujya, ni ukuvuga mu nsi y’umurongo w’ubukene mpuzamahanga, aho bene uwo mukene atungwa n’amadolari 2,15 gusa ku munsi.

Ese wumvise ko ibiciro by’ibiribwa bibisi ku masoko yo mu Rwanda byatumbagiye bikagera kuri 53% ? Ibi bivuze iki? Bivuze ko Abanyarwanda bari kwicwa n’inzara ku rwego ruhanitse. Wamenye se ko banki y’isi iherutse gushyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 10 bikennye cyane kurusha ibindi mu isi yose? Biteye ubwoba kumva ko abaturage bari hejuru ya 50 % mu Rwanda babayeho mu butindi nyakujya, ni ukuvuga mu nsi y’umurongo w’ubukene mpuzamahanga, aho bene uwo mukene atungwa n’amadolari 2,15 gusa ku munsi.

Ntimuzacikwe,iyi nkuru tuzayigarukaho birambuye.

David Himbara

Éducateur, auteur et consultant en développement socio-économique et gouvernance. Chercheur affilié au New College, Université de Toronto, Canada.

16 thoughts on “Kagame ageze mu bibazo bikomeye kurusha ikindi gihe cyose: ikibazo cy’inzara,ikibazo cyo guhagarikirwa no kugabanyirizwa inkunga n’amadeni y’amahanga,n’ikibazo cyo gushyirwa mu kato ka politike

  1. I loved as much as you will receive carried out right here The sketch is attractive your authored material stylish nonetheless you command get got an impatience over that you wish be delivering the following unwell unquestionably come more formerly again since exactly the same nearly a lot often inside case you shield this hike

  2. I have been browsing online more than three hours today yet I never found any interesting article like yours It is pretty worth enough for me In my view if all website owners and bloggers made good content as you did the internet will be a lot more useful than ever before

  3. I have been browsing online more than three hours today yet I never found any interesting article like yours It is pretty worth enough for me In my view if all website owners and bloggers made good content as you did the internet will be a lot more useful than ever before

  4. Hi my family member I want to say that this post is awesome nice written and come with approximately all significant infos I would like to peer extra posts like this

  5. I loved as much as youll receive carried out right here The sketch is attractive your authored material stylish nonetheless you command get bought an nervousness over that you wish be delivering the following unwell unquestionably come more formerly again as exactly the same nearly a lot often inside case you shield this hike

  6. I loved even more than you will get done right here. The picture is nice, and your writing is stylish, but you seem to be rushing through it, and I think you should give it again soon. I’ll probably do that again and again if you protect this walk.

  7. I loved you better than you would ever be able to express here. The picture is beautiful, and your wording is elegant; nonetheless, you read it in a short amount of time. I believe that you ought to give it another shot in the near future. If you make sure that this trek is safe, I will most likely try to do that again and again.

  8. Hey! This is my first comment here so I just wanted to
    give a quick shout out and say I really enjoy reading through your articles.
    Can you recommend any other blogs/websites/forums that
    go over the same subjects? Thanks a ton!

    Feel free to surf to my homepage: vpn special coupon

  9. Have you ever considered about including a little bit more than just
    your articles? I mean, what you say is fundamental and all.
    However think of if you added some great photos or video clips to give your posts more, “pop”!
    Your content is excellent but with images and video clips, this blog could
    certainly be one of the greatest in its niche.
    Amazing blog!

    Also visit my homepage … eharmony special coupon code 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *