Kagame na Raporo ya FMI yo mu kwezi k’Ukuboza 2023 ku Rwanda– Himbara arasobanura ukuntu iyo raporo igaragaza uko ubukungu bw’igihugu bwifashe nabi cyane

Inkuru yo mu cyongereza ya David Himbara  yashyizwe mu Kinyarwanda na Afriquela1ère  

Ibaruwa yavuye mu Rwanda

Murunganwa twita Himbara, uherutse kuvuga ko raporo iherutse y’Ikigega cy’Imali mu isi FMI ku Rwanda igaragaza ko ubukungu bwarwo buri ku manga. Nyamara,ibinyuranye n’ibyo uvuga, ahubwo iyo raporo ya FMI igaragaza ko ubukungu bwacu bwifashe neza. FMI ubwayo ivugamo ko,«Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere kandi ko buhagaze neza ». Kandi ni nayo mpamvu FMI yakomeje kudushyigikira itumenamo indi nguzanyo ya miliyoni 268 z’amadolari ya Amerika. Ibi se wabisobanura ute ?

Uko nasubije iy baruwa yavuye mu Rwanda

Ikigega cy’Imali mpuzamahanga(FMI) cyemeje ku itariki ya  14 ukuboza 2023  inguzanyo nshya ya miliyoni 268 z’amadolari kizaguriza u Rwanda. Raporo ya FMI ihishura ko ubutegetsei bwa Jenerali Paul Kagame bwicariye ivu rishyushye,ntibushobora gushyira mu ngiro porogaramu zabwo z’Iterambere. Inkunga z’amahanga n’inguzanyo byahabwaga u Rwanda amahanga yatangiye kubigabanya cyane,bituma ubukungu bugendera ku kaguru kamwe nako gacumbagira. Amafaranga y’amadevize yarabashiranye, kandi intego igihugu cyihaye mu bukungu zigenda biguru ntege : ubukungu bw’u Rwanda buri mu kaga ko kugwa hasi aho kuzamuka. Dore uko FMI ubwayo yabyanditse:

“Guhungabanya kw’Inkingi nini z’ubukungu bw’igihugu kwariyongereye cyane . Gahunda zose zo gushakisha uko igihugu cyafasha mu ntego cyihaye zo guteza imbere ubukungu zakomwe mu nkokora n’igabanuka ry’amafaranga yo mu isanduku ya leta … Inzego z’igihugu zananiwe guha amafaranga akenewe ibikorwa n’imishinga yabyo bitewe n’ibura ry’amadovize … Ugeraranyije uko ubukungu bwifashe ukareba imbere, nta cyizere ko ubukungu buzazanzamuka … Gahunda nyinshi zisaba amafaranga zizahagarara kubera kwizirika umukanda”.

Mu yandi magambo, 1) Ubutegetsi ntibushoboye gushyira mu ngiro porogaramu zabwo z’Iterambere ; 2) Inkunga z’amahanga n’inguzanyo byahabwaga u Rwanda amahanga yatangiye kubigabanya cyane,bituma habaho kwizirika umukanda no guhagarika imishinga myinshi ikeneye amafaranga ; 3) Amafaranga y’amadevize ari kubashirana ; 4)intego igihugu cyihaye mu bukungu zigenda biguru ntege : ubukungu bw’u Rwanda buri mu kaga ko kugwa hasi aho kuzamuka

Ingaruka ziraba izihe ?

Ingaruka zibabaje cyane kurusha izindi ni itumbagira ry’ibiciro ry’ibiribwa ku isoko,bituma abaturage batakibasha kugaburira ingo zabo . Banki y’Isi yamaze gushyira u Rwanda mu bihugu 10 ku isi aho ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye cyane.

Waba waramenye ko n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Institut national de la statistique du Rwanda) cyavuze ko ibiciro by’ibiribwa bibisi byatumbagiye ku rugero rwa 53 % ? Ibyo bivuga ko bya biryo by’ibanze Abanyarwanda barya buri munsi, nk’ ibitoki(by’inyamunyo), imboga zinyuranye, ibijumba n’ibirayi, ibishyimbo n’imyumbati bitakigonderwa n’abaturage 50 % babeshwaho n’amafaranga atageze ku madolari abiri ku munsi.

Ubu se murabona narasomye nabi raporo ya FMI yo kuwa 14 ukuboza 2023 ivuga uko ubukungu bwifashe mu Rwanda muri iki gihe ? Reka mparire umusomyi. Ntimukabe kure yacu.

David Himbara

Éducateur, auteur et consultant en développement socio-économique et gouvernance. Chercheur affilié au New College, Université de Toronto, Canada.

10 thoughts on “Kagame na Raporo ya FMI yo mu kwezi k’Ukuboza 2023 ku Rwanda– Himbara arasobanura ukuntu iyo raporo igaragaza uko ubukungu bw’igihugu bwifashe nabi cyane

  1. I loved as much as youll receive carried out right here The sketch is attractive your authored material stylish nonetheless you command get bought an nervousness over that you wish be delivering the following unwell unquestionably come more formerly again as exactly the same nearly a lot often inside case you shield this hike

  2. Hi there, just became aware of your blog through Google, and found that it’s really informative I’m gonna watch out for brussels I will be grateful if you continue this in future A lot of people will be benefited from your writing Cheers!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *