Kuva muri Gereza ya Mageragere ugataha ubukwe: Maj Gen Emmanuel Gasana bita Rurayi ntafunze

Ange Eric Hatangimana

Yannick Izabayo

Dufite ibihamya byemeza ko tariki ya 16/12/2023 CG (Rtd) Emmanuel Gasana, ari kumwe n’abagize umuryango we batashye ubukwe bwo gusabira umuhungu we Edwin Cyubahiro Gasana umugeni witwa Tesi Uwibambe umukobwa wa Gen Kale Kayihura wahoze akuriye Polisi ya Uganda.

CG Rtd Emmanuel Gasana agaragara mu ifoto ari kumwe n’umuhungu we n’umukazana (Photo Twitter)

Byagenaze bite ngo umuntu ufungiye muri Gereza nkuru y’u Rwanda (Mageragere) agaragare mu bukwe muri Uganda?

Amakuru ava Uganda yemeza kandi ko tariki 20 uku kwezi, Gen Kale Kayihura nabwo yagarutse i Kigali kubonana na Maj Gen Emmanuel Gasana kugira ngo banoze neza gahunda z’ubukwe bw’abana babo buzaba ejo kuwa 6 tariki 23/12/2023.

Maj Gen Emmanuel Gasana ufungiye Mageragere

Gen Kale Kayihura se w’umukobwa uzashyingiranwa n’umuhungu wa Maj Gen Emmanuel Gasana

Urwego rw’igihugu rushinzwe abagororwa rwinyuzemo

Mu Kinyamakuru umuseke dusoma ngo “Umuvugizi wa RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka yabwiye UMUSEKE ko ibyatangajwe atari ukuri.Yagize ati

  • Ibyo ntabyo nzi rwose. Ubwo se icyo cyemezo cyaturutse kwa nde? Kandi ntabwo nakubwira ikintu ntazi. Uretse ko atari na byo kuko ahari, ari i Mageragere.”

Naho Ikinyamakuru IGIHE nacyo ngo cyavuganye n’urwo rwego rw’imfungwa n’abagororwa nyine,nyuma y’amasaha arenga atanu, cyaje kwandika kiti:

  • “Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora ,RCS, rwahaye Gasana Emmanuel, wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, uruhushya rwo gusohoka muri Gereza, akitabira ubukwe bw’umwana we”.

Umuhungu wa Maj Gen Emmanuel Gasana n’umukobwa wa Gen Kale Kayihura bafite ubukwe bwa nyuma (marriage) kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, kandi abo bagabo bombi n’imiryango yabo bemeranyije ko buzabera Kigali mu Rwanda.

Kuri Twitter(X) ya@RCS_Rwanda ariyo Rwanda Correctional Service yaje kwandika iti:

  • Ntabwo yahawe imbabazi nk’uko Ubivuga, ahubwo yahawe uruhushya hashingiwe ku ingingo ya 27 igika cya 5 y’itegeko no 022/2022 ryo ku wa 29/09/2022 rigenga serivise z’igorora. turakumenyesha kandi ko atariwe wa mbere uhawe uruhushya.

Amakuru atugeraho ni uko ngo ari ibintu birimo General Muhoozi Kainerugaba Museveni ari nawe watumyeho perezida Paul Kagame ko bareka Maj Gen Emmanuel Gasana ufungiye Mageragere gusohoka gereza akitegura ubukwe bw’umwana we. Perezida Paul Kagame muri iyi minsi agendera ku magi mu mubano we na Uganda kugira ngo Uganda itamwitaza mu ntambara ye yo muri RD Kongo ya M23 isigaye ari AFC.

Abanyarwanda benshi banditse kuri iyi nkuru batangaye cyane bibaza uko bigenda ngo umuntu inkiko zangiye ko yaburana adafunze kuko ngo ashobora gutoroka ubucamanza arekurwa urukiko rutabizi akemererwa kwidegembya, gusohoka igihugu no kukigarukamo, kwifatanya n’umuryango we mu bukwe, mu gihe abandi banyarwanda batanemerewe no kuvugana n’abagore babo kuri telefoni cyangwa kujya gushyingira ababo babavuyemo!

Urugero: Gen Frank Rusagara wari ufite umugore wari urwaye cyane (waje no gupfa) yanze guhabwa uburenganzira bworoshye cyane bwo kumuvugisha kuri telefoni kugeza apfuye,kandi ntiyemerewa no kumushyingura cyangwa no kuvuga ijambo kuri telefoni ari muri gereza.E se burya abantu ntibareshya imbere y’amategeko?

May be an image of 7 people and people smiling

13 thoughts on “Kuva muri Gereza ya Mageragere ugataha ubukwe: Maj Gen Emmanuel Gasana bita Rurayi ntafunze

  1. With that said, who can really believe that Gasana is really detained? He just live a normal life outside the prison.Maybe they brought him daytime to show the media and in evening he goes back at his residence.

    Meanwhile the court which ruled his pre-trial detention keep silent.

    Nobody is tasked to provide legal basis of that authorization to travel abroad for a prisonner???

  2. I simply could not go away your web site prior to suggesting that I really enjoyed the standard info a person supply on your guests Is going to be back incessantly to investigate crosscheck new posts

  3. Just wish to say your article is as surprising The clearness in your post is just cool and i could assume youre an expert on this subject Fine with your permission allow me to grab your RSS feed to keep updated with forthcoming post Thanks a million and please keep up the enjoyable work

  4. I loved it as much as you’ll end it here. The sketch and writing are good, but you’re nervous about what comes next. Definitely come back because it’s pretty much always the same if you protect this walk.

  5. I loved you even more than you’ll say here. The picture is nice and your writing is stylish, but you read it quickly. I think you should give it another chance soon. I’ll likely do that again and again if you keep this walk safe.

  6. I loved even more than you will get done right here. The picture is nice, and your writing is stylish, but you seem to be rushing through it, and I think you should give it again soon. I’ll probably do that again and again if you protect this walk.

  7. You could never find the words to describe how much I loved you. No matter how beautiful the picture is or how polished your writing is, you read it quickly. To be honest, I think you should give it another chance soon. I will probably try to go on this hike again and again if you make sure it is safe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *