Anne Uwamahoro Rwigara – Umukobwa wa Assinapol Rwigara yapfuye “amarabira” – icyo tuzi ku rupfu rwe

Ange Eric Hatangimana

Yannick Izabayo

Anne Rwigara, umwe mu bana b’uwahoze ari umucuruzi ukomeye mu Rwanda Assinapol Rwigara, yapfuye kuri uyu wa kane aguye muri Amerika aho yari atuye (yari anafite ubwenegihugu bwa Amerika nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters) nk’uko abo mu muryango we babyemeza. Amakuru dufitiye gihamya ni uko atari arwaye, yari mutaraga ni uko atangira kuribwa cyane mu nda, mu masaha make cyane aba arapfuye, bituma hakekwa ko yaba yarozwe uburozi bukomeye. Ndetse hatangiye kunugwanugwa ko yaba yishwe ku itegeko rya perezida Paul Kagame.Nta gihamya simusiga tubifitiye.

Adeline Rwigara,mama we,akaba ari nawe mubyeyi yari asigaranye wenyine, yagize ati:

“Ntiyarwaye….. Ni amayobera gusa.”

Anne Uwamahoro Rwigara ubu wari ufite imyaka 41 – dushingiye ku mwirondoro yahaye urukiko mu 2017 – yibukwa muri uwo mwaka ubwo yamaze iminsi afunganye na nyina Adeline hamwe na mukuru we Diane Rwigara bashinjwa ibyaha by’ibihimbano umurundo.

Anne Uwamahoro Rwigara mu Ukwakira (10) 2017 atwawe n'abapolisi mu rukiko i Kigali
Anne Uwamahoro,ifoto yo mu kwa cumi 2017 atwawe n’abapolisi b’u Rwanda mu rukiko i Kigali

Hari nyuma y’amatora ya perezida ya 2017 aho mukuru we Diane Rwigara yangiwe kwiyamamaza kuri uwo mwanya. Ayo matora yatsinzwe na Perezida Paul Kagame wihaye amajwi hafi 99% (hafi 100 %).

Mu 2017 Anne (uri inyuma), mukuru we Diane (hagati) n'umubyeyi wabo Adeline (imbere) barafunzwe baregwa ibyaha bitandukanye bo bahakanye bavuga ko ari impamvu za politike no 'gushaka kuducecekesha'
Mu 2017 Anne (uri inyuma), mukuru we Diane (hagati) n’umubyeyi wabo Adeline (imbere) barafunzwe baregwa ibyaha bitandukanye by’ibipapirano, byari bigamije kubacecekesha.

Icyo wamenya ku Mateka y’umuryango wa Rwigara

Assipol Rwigara, yari umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi,waje kuba umukire cyane ku ngoma ya perezida Juvenal Habyarimana wari umuhutu. Nyuma yaje kwifatanya no gutera inkunga inyeshyamba z’abatutsi zari ziyobowe na Paul Kagame maze uruganda rwe n’umutungo we abikoresha agura intwaro,ibiryo,n’imiti byo gutsinda urugamba. Anne Rwigara agira ati “uru ruganda nirwo rwafashije Inkotanyi gufata igihugu”! Paul Kagame yaje kumwitura kumwica urupfu rubi rwiswe impanuka,kandi anyaga imitungo ye yose.

Assinapol Rwigara(wicaye) ni umwe mu bacuruzi akaba n’umunyenganda wari uzwi cyane mu Rwanda kuva mu myaka hafi 40 kugeza yishwe n’Inkotanyi mu ikinamico ry’impanuka y’imodoka muri 2015.Yari umuterankunga ukomeye w’itambara ya FPR Inkotanyi yazigejeje ku butegetsi.

Ku bihereranye n’urupfu rwa Assinapol Rwigara, umuryango we uvuga ko yishwe mu mpanuka yateguwe, wandikiye Perezida Kagame umusaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwa Assinapol, uvuga ko hari ibyo atumvikanaga n’ishyaka riri ku butegetsi.

Anne Rwigara, uvuga ko yageze ahabereye iyo mpanuka ikimara kuba, nyuma yabwiye abanyamakuru ati:

“Tukihagera twasanze abantu bigaragara ko bogeza, twaramubonaga ari muzima. Uko byari bimeze byarashobokaga kubanza gukura umubyeyi wacu mu modoka bakamujyana kwa muganga, ariko Polisi yo yakuraga imodoka mu muhanda umuntu akirimo kandi ari muzima bigaragara.”

RwandaRwigarayy

Anne Rwigara, umukobwa wa Assinapol Rwigara. PHOTO | DENYSE UWERA

Avuga ko bageze kwa muganga bababwiye ko Assinapol yapfuye, yongeyeho ati:

“Twasabye abapolisi ko babanza kumushyikiriza muganga ngo arebe nuko baraduseka cyane.”

Anne, mukuru we Diane n’umubyeyi wabo Adeline baje gufungwa mu 2017 ku birego bitandukanye birimo ibishingiye ku byo bagiye batangariza abo mu miryango yabo cyangwa ibinyamakuru.

Uwagonze kandi akica Muzehe Rwigara Assinapol na n’ubu ntarashyikirizwa inkiko n’ubwo Polisi yavuze ko ahari ariko agifite “ihungabana” ku buryo atabasha kuvuga. Nta we utarumiwe.Kuva 2015 kugeza 2023 bararuciye bararumira.

Amashimwe yari menshi nyuma yo kugirwa abere n'urukiko rukuru

Ifoto: 6-12-2018 Urukiko rukuru rwa Kimihurura ruhanaguyeho ibyaha byose Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi Rwigara n’abo bareganwaga, ruvugako ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze nta shingiro bifite (ko byari ibipapirano)

Anne Rwigara yarezwe icyaha kimwe cyo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda, icyaha yari ahuriyeho na mukuru we na nyina, ariko bo bashinjwa n’ibindi. Anne(umunyamerikakazi) yaje kurekurwa n’urukiko, ariko mukuru we Diane n’umubyeyi we Adeline bamaze igihe kirenga umwaka bafunze.

Mu 2018 kugeza mu 2021 Anne nabwo yabonetse mu nkiko aburana ku ruganda Premier Tabacco Campany Ltd rwahoze ari urwa se, nawe yari afitemo imigabane ye bwite (niwe wari uhagarariye uruganda rwa se), ndetse yagiye agaragara mu nkiko aho Leta ya FPR yabishyuzaga imisoro y’umurengera igamije kubahuguza uruganda rwabo. aregwa kunyereza imisoro ya miliyari eshatu, ibyo we n’abunganizi be bahakanye.Itabi, ibikoresho n’ibindi bigize uru ruganda nyuma byatejwe cyamunara.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye batangaje akababaro batewe n’urupfu rwa Anne Rwigara. Impamvu nyayo(yemejwe n’abaganga) y’urupfu rwe ntiramenyekana kugeza ubu uretse ko bikekwa cyane ko ari uburozi bumenyerewe ku kazina k’ “utuzi” mu Rwanda.

Bivugwa ko yari abangamiye cyane ubutegetsi bwa Paul Kagame aho yabashaka kugera mu nzego zikomeye z’ibihugu nk’umwenegihugu wa Leta zunze ubumwe za Amerika agashyira ahabona ubutindi,ubwicanyi, ubugome n’ubube gito bwa Paul Kagame n’umuryango wa FPR Inkotanyi bishe umubyeyi we,bakica n’abanyarwanda batagira ingano kuva ku ya 1 Ukwakira 1990 kugeza uyu munsi.

Twihanganishije umuryango we,incuti,abavandimwe ndetse n’Abanyarwanda bose bababajwe cyane n’uru rupfu rutunguranye. Imana ibabe hafi.Imana ifashe u Rwanda n’Abanyarwanda kuzigobotora ingoma y’igitugu.

Sources:uduce tumwe tw’inkuru twavuye kuri bbc! Amashusho yavuye kuri interineti.

10 thoughts on “Anne Uwamahoro Rwigara – Umukobwa wa Assinapol Rwigara yapfuye “amarabira” – icyo tuzi ku rupfu rwe

  1. I just could not leave your web site before suggesting that I really enjoyed the standard information a person supply to your visitors Is gonna be again steadily in order to check up on new posts

  2. of course like your website but you have to check the spelling on several of your posts A number of them are rife with spelling issues and I in finding it very troublesome to inform the reality on the other hand I will certainly come back again

  3. I had a great time with that, too. Despite the high quality of the visuals and the prose, you find yourself eagerly anticipating what happens next. If you decide to defend this walk, it will basically be the same every time.

  4. I loved you even more than you’ll say here. The picture is nice and your writing is stylish, but you read it quickly. I think you should give it another chance soon. I’ll likely do that again and again if you keep this walk safe.

  5. I do believe all of the points you have said in your article; they certainly very compelling and will undoubtedly be effective. However, the postings are too brief for beginners; could you perhaps extend them a little for the next time? Thank you for the post.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *