Noblesse Dusabe
Muribuka ko EACRF-ingabo z’umuryango wa East Africa (ibihugu byo mu muryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba) zirukanywe shishi itabona kubera kubogamira kuri M23 n’u Rwanda ntizikore akazi kazizanye ko kurasana na M23 y’u Rwanda?


EACRF iyo yarimo ingabo zituruka mu Burundi, Kenya, Uganda na Sudani. Ingabo z’u Rwanda zangiwe kuzamo kuko ari zo zitera RD Kongo nk’uko za raporo za ONU na Kongo zibihamya. Tanzaniya nayo yarifashe icyo gihe,nkeka ko byatewe n’uko yari ifite amakuru y’ubutasi ko nta cyo izo ngabo zizaba zije gukora kubera ruswa y’u Rwanda.Kandi koko nta ngabo yohereje muri EACRF ariko isanzwe yohereza ingabo muri MONUSCO(Mission de l’Organisation des Nations unies pour la stabilisation en république démocratique du Congo) za ngabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri RD Kongo.

Ubu noneho Ingabo z’umuryango wa SADC (Southern Africa Development Community) ari wo Muryango w’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo zatangaje ko zamaze kugaruka muri RD Kongo nk’uko zabigenje muri 2013, zizanywe no kurwana bya nyabyo.

Ni mu butumwa bwiswe SAMIDRC (Southern Africa Development Community Mission in the Democratic Republic of Congo).
Mu Itangazo rya SADC ryo ku itariki ya 4 Mutarama 2024 bavuga ko izo ngabo zamaze kugera muri RD Kongo kuva tariki 15 Ukuboza 2023

Ingabo za Afurika y’Epfo nizo ziyoboye urugamba
Muri rya tangazo riri ku rubuga rwa SADC kandi,rivuga ko SAMIDRC irimo ingabo zikarishye zatanzwe na Malawi, Afurika y’epfo na Tanzaniya kandi ko ubu ziri gupangana n’ingabo za Congo (FARDC) urugamba rwo gutsinsura iyi mitwe yitwaje intwaro yose ikorera mu Burasirazuba bwa RD Kongo.
Amasezerano y’Ibihugu nyamuryango bya SADC agira ati :
”Igitero cya gisirikare icyo ari cyo cyose gikorewe kimwe mu bihugu bigize uyu muryango kizafatwa nko guhungabanya amahoro n’umutekano w’igihugu kimwe kimwe mu biwugize kandi bizahita bifatira hamwe ingingo yo kwivuna umwanzi .”
Afurika y’epfo niyo iyoboye izi ngabo za SAMIDRC , urugamba rukaba ruyobowe na Major General Monwabisi Dyakopu.

Major General Monwabisi Dyakopu ni umugabo w’imyaka 55 kandi yari ahari muri 2013 arwana na M23 y’icyo gihe ayirandurana n’imizi abarokotse basubira mu Rwanda. Icyo gihe bari ingabo 2500 z’indyamunyu zari muri brigades eshatu zirwanisha ibimodoka bya burende, izirwanira ku butaka zirashisha ibibunda binini n’ntoya zigozwe n’ingabo zidasanzwe (special forces) hamwe n’izikora ubutasi bwa gisirikare.
Major General Monwabisi Dyakopu anazwiho kurwana intambara mpuzamahanga muri Eritrea na Etiyopiya. Icyo gihe yari komanda wa batayo ya 8,hari muri 2009.


My brother said I might enjoy this blog, and he was 100% correct. This post brightened my day. You have no idea how much time I spent searching for this information.
I loved as much as you’ll receive carried out right here. The sketch is attractive, your authored material stylish. nonetheless, you command get bought an nervousness over that you wish be delivering the following. unwell unquestionably come more formerly again as exactly the same nearly a lot often inside case you shield this hike.
Hey just wanted to give you a quick heads up.
The words in your article seem to be running off the screen in Internet
explorer. I’m not sure if this is a formatting issue or something to
do with browser compatibility but I figured I’d post to let you
know. The design and style look great though! Hope you get the issue solved soon. Cheers