Mu guhagarika Umunyekongo Luvumbu Ukinira Rayon Sports,u Rwanda rwishinje ko ari rwo rukora jenoside muri Kongo

Ange Eric Hatangimana

Yannick Izabayo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, Heritier Nzinga Luvumbu.

Mu itangazo, iri shyirahamwe rivuga ko Luvumbu ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yagaragaye yerekana ibimenyetso bijyanye na politiki bihabanye n’amategeko shingiro n’amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA, CAF na FIFA, abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya politike mu mupira w’amaguru.


Hertier Nzinga Luvumbu
Hertier Nzinga Luvumbu

FERWAFA ivuga ko uyu mukinnyi yakoze ibyo mu mukino wahuje Rayon Sports na Polisi. Rayon Sports yatsinze uyu mukino ku bitego 2-1. Kimwe muri byo, cyatsinzwe na Luvumbu waje gukora ikimenyetso kirimo gushyira intoki ebyiri ku gahanga n’ikiganza ku munwa bishatse kuvuga gutungwa imbunda no gucecekeshwa.

Mu itanganzo FERWAFA yagize iti, “Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, nyuma yo guterana yemeje ko bwana Hertier Nzinga Luvumbu ahanishwa guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Ikipe ya Rayon Sports yakiniraga nayo ku rubuga X yanditse ko “Ku bwumvikane bw’impande zombi, Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga.”
Iki kimenyetso cyari nanone giherutse gukoreshwa n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Kongo mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Afrika wabahuje na Kotedivuwari.

Inkuru ya VOA

8 thoughts on “Mu guhagarika Umunyekongo Luvumbu Ukinira Rayon Sports,u Rwanda rwishinje ko ari rwo rukora jenoside muri Kongo

  1. รับทำเว็บ wordpress รับทำเว็บ wordpress รับทำเว็บ wordpress รับทำเว็บ wordpress รับทำเว็บ wordpress รับทำเว็บ wordpress รับทำเว็บ wordpress รับทำเว็บ wordpress

  2. รับทำเว็บไซต์ wordpress รับทำเว็บไซต์ wordpress รับทำเว็บไซต์ wordpress รับทำเว็บไซต์ wordpress รับทำเว็บไซต์ wordpress รับทำเว็บไซต์ wordpress รับทำเว็บไซต์ wordpress

  3. Just days ago I discovered this awesome website, a standout for fans. The gifted owner keeps visitors riveted with spot-on content. I’m stoked to be a new member of the community and eager to see what interesting content comes next!

  4. I luckily stumbled upon this brilliant site earlier this week, they provide great info for members. The site owner excels at informing the community. I’m impressed and hope they continue their magnificent service.

  5. I recently stumbled upon this super website, an oasis for fans. The owner has a real knack for producing compelling content that hits the mark every time. I’m thrilled to have found this site and can’t get enough of what they deliver.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *