Icyivugo cy’imbeba

Inyandiko ya Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

Rwikubira ikubije umurama

Urwa gituza,

Ni igituna cy’ifigi:

Ntikangwa n’inzu y’insoko

Igira amenyo y’urugaga,

Mu rugamba rw’iz’intaza.

Zikabana n’injorojoro,

Zajaganyiriza mu musego

Zikabuza abantu gusinzira.

Zitura ku mbariro

Ukagira ngo ni imirindi y’imbogo!

Izo mbeba zihuje imikaka,

Aho no gukubagana zirabizi!

Zibasiye mwene Ruhaya

Zimubuza guhumeka:

Agiye guhindukira,

Zimugira umugambi

Wo kumugaragaza ho inguma.

Zirimo iy’inyurizi,

Ihinda iva mu gisenge;

Amenyo irayakubira

Imutebeza imikaka

Mu kirenge cy’ibumoso

Imaze kugitangaza

Yihuta ivuga ibigwi,

Iti « uw’inkuba ya Rufigi

Muraze mumurore

Ntagitera umugeri!

Ubwo musanga adaciye

Sintahe mu muheno!»

Zigwiza isahaha

Zigumya kujwigira.

Zikabamo iy’injorojoro

Ihinda iva mu gishanga,

Ntiyarushya ijajaba

Yazirushaga kwisha imikaka

Ihangiye mu birenge,

Amano iyatera ibibaru

Umenya ngo arwaye urubara!

Igaruka yirahira

Iti « uw’inkuba izira amabano

Muraze mumurore

Ubwo musanga adaciye

Simparagate ibyahi!»

Abicaye mu kirambi

Bumva imbeba z’ifigi

Urwo rugo zirwigabije

Na we Rwakabwa asohotse

Ubwoba bumusaragiza,

Asanga inkike y’epfo;

Ahura n’iy’urutaza

Imutanga ku mugende

Imuciramo ay’imigera.

Yose agasa n’ingembe!

Ntiyarushya agomborwa,

Iyamugeza mu mirundi

Abura imirindi yo guhunga,

Ihuta kumwesa ku mpama

Iti « uwa rutavutsa imikaka

Imbeba zikaragata umwite,

Uwanjye muze mumurore

Aho atermbye igicuri

Munsi y’igicaniro!

Ubwo musanga adaciye

Singere mu ikaniro!

Abasigaye mu cyezi

Barimo shebuja w’ubwoba

Ashinguye guhunga

Ahura n’iy’itorero

Izirusha zose amatama manini,

Ikagira imikaka idakuka;

Iyimukoza mu birenge,

Agiye gukandagira

Asyonyorwa n’imisenyi,

Yesa inkokora hasi

Igaruka yirahira

Iti « uwa Rutarasirwa mu ntazi

Intore z’imbeba zakoranye

Dore aha atembye igicuri!

Ubwo musanga adaciye

Integano sinyibuze,

Sinzarye amacwende! »

Zisizanira mu muryango

Zumva usigaye mu nzu,

Ko akomeza guhumeka:

Imbeba zirakorakorana

Izindi zikwirwa iyo nzu!

Nyirazo ihanika kujwigira

Ihagaze hejuru y’urusika

Uwo zisanze mu kirago,

Ati « iryavuzwe riratashye!»

Haduka iy’amanga make,

Ikarusha izo mbeba amaboko

N’amarere ikayagira,

Yigize ikibumbe,

Ikazirusha n’icyaha

Cyo konona amasimbo!

Ihinda ituruka mu isapfu,

Ibanza gusenya iyo nzu,

Ihingutse ku mugamba

Isandaza ibisabo,

Iheranga n’ibicuma

Ibiceka ku ruhimbi,

Igikuba kiracika,

Akangurwa n’ubwoba!

Intoki zihura n’amenyo

Y’iyo figi y’imbeba

Iziremera intambara:

Ihangira mu bikonjo,

Ikuramo inzara zose

Imuharisha intwaro.

Ibonye ko ihimbawe

Igaruka yirahira

Iti « uw’urutaza rutimirwa,

Rutabuzwa ku mirara,

Uwanjye muze mumurore,

Ubwo musanga adaciye

Singere ku bucabari!»

Zibonye umutezi,

Ahingukanye igifuma,

Zigiciramo urutezo

Na we zimubuza gutaha !

Zatanyije injangwe

Ntizikigera no mu bihuru;

Zateye urusakwe,

N’imirizo yakunze

Ziba inkaragatabyahi!

Rubanguka ijya mu kigega

Ruvuzo ruvunga umurama,

Rutanena umutindi,

Rudacira ubucabari

Rudahararukwa ikaniro,

Ruti rwasa amacwende.

Rudacikirwa n’umushushwe,

Rwa Nkumbuyamashaza

Ni imbeba y’umurizo w’imbazo

Isokoza ubwanwa bw’ishaka

N’ubwinyo butukura.

Izina yatorewe n’umwisi

Yitwa inkuba yesa ku muheno!

Umugoroba mwiza

7 thoughts on “Icyivugo cy’imbeba

  1. I’ve become an eager follower of this stellar website over the past week. The owner clearly pours passion into serving up top-notch content that wows readers. I applaud their dedication and hope they keep up the ace work!

  2. ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ Thai Porn หนังโป๊ ดูหนังโป๊ หนังโป๊ ดูหนังโป๊ หนังโป๊ ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ หนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ หนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊ ดูหนังโป๊ฟรี ดูหนังโป๊

  3. บริษัทรับทำเว็บไซต์ WordPress ราคาประหยัด เน้นความรวดเร็ว โหลดเร็ว SEO แรง บริษัท รับทำเว็บไซต์ WordPress มาตรฐาน มืออาชีพ รับทำเว็บไซต์ทุกรูปแบบไม่ว่าจะเป็น SME บริษัทเอกชน หรือ หน่วยงานราชการ โดยผู้เชี่ยวชาญ เราให้บริการ รับจ้างทำเว็บ WordPress ออกแบบเว็บไซต์ WordPress ใหม่ดีไซน์ไม่ซ้ำใคร รองรับการแสดงผลได้ทุกหน้าจอ รับเขียนธีม WordPress ตามต้องการ รับเขียนปลั๊กอิน WordPress ตามการใช้งาน ด้วยประสบการณ์มากกว่า 10 ปี ถูกต้องตามหลัก SEO (SEO Friendly) และโหลดเร็ว Page Speed ดีกว่าเว็บไซต์คู่แข่งแน่นอน

  4. I spent over three hours reading the internet today, and I haven’t come across any more compelling articles than yours. I think it’s more than worth it. I believe that the internet would be much more helpful than it is now if all bloggers and website proprietors produced stuff as excellent as you did.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *