IWACU MU CYARO…… IGISIBO CY’ABAGATOLIKA IWACU MU CYARO

Jean Claude Nkubito

Nabaye nk’usubika Iwacu mu cyaro kuko hari igihe haje ibintu byinshi biturangaza by’abategetsi bafungwa n’abafungurwa ndetse n’abo mu myidagaduro wabonaga byihariye imbuga nkoranyambaga. Ngarutse na none mu gihe kidasanzwe mu cyaro cy’iwacu, mu gisibo cy’abagatolika. Murabizi nababwiye ko aha tuzajya tuganira ubuzima bw’icyaro duhereye ku byaburangaga. Uyu munsi rero reka turebere hamwe uko abaturage babagaho mu gisibo.

Mbibutse na none ko ubukristu mu cyaro butari ukwemera mbere na mbere, ni intambwe mu mibereho ni n’uburyo bwo gusa n’abandi. Imigani yo mu cyaro yanabugarukagaho, bati “Uwikwije yumva misa nkuru” bakagira umwenda wa misa n’uwo kuvumbana, bakagira uwo gukorana n’uwo kurimbana kandi bakarimba mu bukwe no mu misa. Kugeza muri 1980 rero mu cyaro cy’iwacu i Nyakibingo kuboneka mu misa byaheshaga umuntu ishema kandi nyamara byasabaga imbaraga kuko wageraga ku kiliziya ukoresheje hagati y’isaha imwe n’abiri n’igice. Tugaruke rero ku gisibo.

“Igisibo” ni iminsi 40 abagatolika bamara bategereje ko pasika iba. Icyo gisibo kigatangirana n’umunsi bita “uwa gatatu w’ivu”, aho bazinduka padiri akabasiga ivu mu mpanga agira ati ibuka ko uri igitaka kandi uzasubira mu gitaka. Bagataha bishimye yewe ndetse ntibanihanagure uretse iyo banyagiwe bigasibangana!

Mu cyaro abagatolika bafataga igisibo nk’igihe kidasanzwe. Buri muntu wese w’umugatolika yabaga ategetswe gusaba penetensiya kandi nyamara mu busanzwe ntawabaga ashinzwe kubimwishyuza ku mugaragaro igihe atayisabye. Bavugaga ko basaba penetensiya yo kwitegura pasika kandi ugasanga basa n’abagenzuranaga. Yewe hari n’abo wabonaga bari hafi kuba banaregana ku bakuru b’inama ko uyu n’uyu atasabye penetensiya y’igisibo uretse ko nta gihano cyateganywaga ku muntu utayisabye. Mu kiliziya na ho iyo wahageraga wasangaga abapadiri babongereye, i Shangi aho mvuka ho hazaga abavuye i Nyamasheke na Nkanka, habaga n’ubwo haje abapadiri bera b’i Mwezi barimo uwitwa Arnould abaturage bitaga Runura. Kiliziya yabaga yuzuye kuva saa cyenda, kugeza ubwo iyo bwiraga padiri byamurengaga agahaguruka agasaba abakristu gusengera hamwe ubundi akabasabira umugisha bakababaririrwa muri rusange dore ko na we yabaga yananiwe.

Gusigwa ivu mu gisibo

Ku batazi penetensiya rero, ubwo ndabwira uru rubyiruko rwacu n’abasengera mu yandi madini/matorero, mu kiliziya y’abagatolika habamo imfuruka zirimo icyo nakwita urusika.Bakahita mu ntebe ya penetensiya. Urusika rukaba rukoze mu mbahu zisobekeranye nk’akayungiro kanyuramo amajwi hagati ya padiri n’uwirega. Padiri yabaga yicaye ku ntebe imbere y’urwo rusika, ku rundi ruhande rw’urusika hakababa agasego umukristu yapfukamagaho akavugira muri ka kayungirro na padiri arambitsemo ugutwi amwumva. Ubwo rero umukristu yarazaga yamara gupfukama padiri ati ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho mutagatifu, umukristu ati amina. Agakomeza ati Dawe unyikirize kuko nacumuye rwose, mperuka penetensiya igihe iki n’iki, ubundi ibyaha byanjye ni…. nakoze ibi na biriya ni ukoooo.

Padiri akamwumvaaa, yarangiza kuvuga ibye padiri iyo yabaga yakurikiye dore ko mu gisibo yabaga yumvise benshi yananiwe,akamwigisha, akamubwira ububi bw’icyaha akamubwira n’uko akwiye kwitwara ngo atabisubira. Yahitaga amuha n’umukoro ukitwa icyiru. Yashoboraga kuba amasengesho akwiye kuvuga se, cyangwa akamutuma nko kujya gusura abarwayi kwa muganga ariko ntababwire ko ari mu cyiru. Ibyo iyo byarangiraga uwicuza yavugaga isengesho ryo kwicuza ibyaha, Padiri akamusengera akamuha umugisha agataha. Uwo munsi uwicujije yatahaga atarora inyuma yewe ntace no ku kabari (iyo yabaga ari umugabo) ngo batamucumuza.Agataha iwe agafatanya n’ab’iwe kwitegura pasika. Abana bose mu rugo rw’abakristu bahatirwaga kujya gusaba penetensiya yo mu gisibo, akenshi ugasanga umunsi wo ku wa gatatu no ku wa gatandatu uharirwa abanyeshuri na bo bagakubita bakuzura. Urebye kudasaba penetensiya y’igisibo byafatwaga nk’icyaha dore ko mu mategeko ya kiliziya bategeka kuyisaba nibura rimwe mu mwaka.

Mu kuri ariko, Iyo penetensiya na misa byubakaga cyane ubuvandimwe mu baturanyi, dore ko kiliziya zabaga ziri kure ku buryo bagendaga ari bane cyangwa batanu bakanatahana bwije. Habaga ubwo batahanye ari abagabo bagaca mu rugo rw’umwe ufite akayoga yasukiwe n’inshuti cyangwa se kasagutse ku yo yahishije bakagasangira. Ikindi abo bantu babaga bafite n’umutima mwiza mu bandi ukabibona, bakaba ari aba legio ba Mariya basura abarwayi bagafasha abakene, bakabamo abahagarariye Caritas, bakabamo abakuru b’inama, mbese urebye imyitwarire ya gikristu yatumaga habaho kwigengesera.

Muri Centrale ya Nyakibingo ari yo navukiyemo nkayikuriramo hari hazwi umukecuru witwaga Yozefina Nyirabihinga i Nyamugari akaba umugore wa Bapficyobazi. Uwo mukecuru yakoraga imirimo ya santarali cyane y’ubwitange kandi ugasanga n’urugo rwe arukorera rugakomera. Hafi ye hakaba undi mugabo witwaga Dionizi Bikinga na we w’aho i Nyamugari, akaba yari yarapfakaye ariko akomeza kwitangira urugo rwe arera abana be ntiyanabashakiramo undi mugore. Akitangira imirimo y’ukwemera cyane kandi urugo rwe rukeza rugakungahara, mu gihe abatabijyagamo biberaga ku tubari wasangaga ibyabo bitameze neza.By’umwihariko uwo Bikinga we n’abana be bari baramukurikije kandi ukabona ari abagabo basa neza bahora bakeye, bakambara imyenda isa neza kandi bakaba n’intangarugero mu bo babana.

Igisibo cyo mu cyaro na none cyarangwaga n’ubwitange bw’aba legio ba Mariya wasangaga bahingira abatishoboye bakababa hafi,abakecuru b’incike bakabakuburira imbuga, ufite inzu yangiritse bakayimusakarira, bagasura abarwariye mu ngo kandi buri gihe abo basuye bagafatanya na bo kuvuga amasengesho.

Icyasetsaga cy’aba legio cyane ni uko iyo bajyaga muri ubwo butumwa bwo gusura bagasanga aho bagiye bahishije urwagwa batabusohozaga. Barabusubikaga bakavumba nk’abandi bakazagaruka. Mu mashuri na ho abarimu bakanguriraga abana kwicuza ibyaha no gusaba penetensiya mu gisibo, ubundi hakabaho inyigisho z’abazabatizwa dore ko babatizwaga ku wa gatandatu ubanziriza pasika uwo abagatolika bita uwa gatandatu mutagatifu.

Ikindi umuntu yabona cyari gisekeje ni uko ngo ku wa gatanu mu gisibo abakristu bataryaga inyama, mu gihe uretse no ku wa gatanu n’ubusanzwe bazibonaga nka rimwe ku bunani mu ishyirahamwe rya COOPTHE ( KOBUTE) Koperative y’icyayi. Kwigomwa mu gisibo rero wasangaga bidasaba byinshi kuko kwigomwa inyama udasanzwe unarya ntacyo byabaga bitwaye, nyamara kandi nk’aho iwacu ugasanga batigomwa isambaza kandi ziri mu byabatungaga bavanaga hepfo aho mu Kivu.

Ku bigira amasakaramentu ya batisimu no gukomezwa ho igisibo cyari kiruhije. Hejuru y’amasengesho aramba n’inyigisho ba Mwarimu Hemerini Gasarabwe na Laurenti Hategekimana babaga babahaga ku wa gatatu no ku wa gatandatu, mbere yo gutaha bakoraga n’inzira y’umusaraba . Iyo rero urubyiruko ntiruyikunde kuko uretse no gusubiramo ibintu bimwe n’amasengesho yayo babonaga ko aramba, ugasanga rwose babyinubira si bo barotaga pasika ibaye.

Hari inzenya nyinshi zaterwaga kuri penetensiya. Bavuga ko ngo abagore baroga (sinzi impamvu byiririrwaga abagore gusa) ngo bajyagayo ntibatobore ngo bavuge ko baroze abantu bagapfa. Ngo baravugaga ngo batabiye amabimba/amayogi/amarimba bakavuga umubare baca amarenga ko hari ibituro (imva) umubare runaka batumye bicukurwa. Kubera kubaho nta we uvuguruza undi izo mvugo zakwiraga mu bantu,habaka abakecuru bikomwa na bose ngo bararoga kandi mu by’ukuri ari ibihimbano, kugeza n’ubwo babwiraga abana kutugamayo imvura iguye ngo babushyira mu musatsi imvura ikaza kubumanurira mu kanwa. Inzangano mu kinyarwanda nyinshi zashingiraga ku bintu nk’ibyo bitagira ireme. Ukumva inkuru zirakwiriye ngo nyiranaka yafashwe abaga injangwe yo kurogesha abantu, bose bakabyemera, umuntu agahabwa akato kandi n’iyo abaga injangwe ntacyo yari gutwara abantu kuko byagaragaye ko zisigaye ziribwa.

N’ubwo rero hari byinshi byiza byarangaga imibanire yo mu cyaro, hari byinshi na none byanengwa kuko wasangaga bagira inzangano zishingiye ku mazimwe na munyangire bidafite ishingiro nk’ibyo byo gushinjanya amarozi.

Abemera Imana rero bakemera na Yezu Kristu wapfuye akazuka, mbifurije kugira igisibo cyiza cy’amasengesho, kwihana no gufasha abakene. Abazashobora gusaba penetensiya kandi ntimukabyibuze iruhura umutima

Jean Claude Nkubito

27 Gashyantare 2024

19 thoughts on “IWACU MU CYARO…… IGISIBO CY’ABAGATOLIKA IWACU MU CYARO

  1. I am not sure where you’re getting your info, but good topic. I needs to spend some time learning much more or understanding more. Thanks for magnificent info I was looking for this information for my mission.

  2. certainly like your website but you need to take a look at the spelling on quite a few of your posts. Many of them are rife with spelling problems and I find it very troublesome to inform the reality nevertheless I will definitely come back again.

  3. I loved as much as you’ll receive carried out right here. The sketch is tasteful, your authored material stylish. nonetheless, you command get bought an nervousness over that you wish be delivering the following. unwell unquestionably come more formerly again since exactly the same nearly a lot often inside case you shield this hike.

  4. you are in reality a good webmaster. The website loading velocity is amazing. It sort of feels that you’re doing any distinctive trick. Also, The contents are masterwork. you have done a fantastic job in this topic!

  5. Just wish to say your article is as surprising. The clearness in your post is just cool and i could assume you’re an expert on this subject. Fine with your permission allow me to grab your RSS feed to keep updated with forthcoming post. Thanks a million and please keep up the enjoyable work.

  6. What i do not understood is in truth how you are not actually a lot more smartly-liked than you may be now. You are very intelligent. You realize therefore significantly in the case of this topic, produced me individually imagine it from numerous numerous angles. Its like men and women don’t seem to be fascinated until it is one thing to do with Woman gaga! Your own stuffs nice. All the time care for it up!

  7. I loved as much as you will receive carried out right here. The sketch is tasteful, your authored subject matter stylish. nonetheless, you command get got an edginess over that you wish be delivering the following. unwell unquestionably come further formerly again as exactly the same nearly very often inside case you shield this hike.

  8. I loved as much as you will receive carried out right here. The sketch is attractive, your authored material stylish. nonetheless, you command get got an impatience over that you wish be delivering the following. unwell unquestionably come more formerly again since exactly the same nearly a lot often inside case you shield this hike.

  9. What i do not realize is in fact how you are no longer actually much more well-favored than you might be right now. You’re very intelligent. You recognize thus considerably in relation to this topic, made me in my view believe it from numerous numerous angles. Its like men and women are not fascinated until it is one thing to do with Lady gaga! Your own stuffs excellent. All the time handle it up!

  10. I simply could not go away your web site prior to suggesting that I really enjoyed the standard info a person supply on your guests? Is going to be back incessantly to investigate cross-check new posts.

  11. hi!,I like your writing so much! share we be in contact more approximately your article on AOL? I need a specialist in this area to resolve my problem. Maybe that is you! Looking ahead to see you.

  12. ดูหนังโป๊ หนังเอ็ก หนังโป๊ฟรี หนังX หนังAV คลิปโป๊ XXX หี ควย | Teeneeweb.com ดูเว็บโป๊ beeg hqporner pornhub xvideos xnxx xhamster tube8 ดูหนังโป๊ และไม่ได้มีแค่นั้นเรายังมี คลิปโป๊ vk 18+ onlyfans เกย์ เลสเบี้ยน สาวสอง ทอมดี้ ที่คอยรองรับทุกท่าน ดูหนังโป๊ โป๊ของเรา หนังโป๊เด็กเย็ดสด

  13. ดูเว็บโป๊ ไทยคุณภาพที่คัดสรรหนังXมาอย่างดีไม่มีโฆษณาแบบ Porn Hd โป๊จากทั่วโลกอย่าง beeg hqporner pornhub xvideos xnxx xhamster tube8 ที่ไม่ทำให้ผู้ชมทุก ดูหนังโป๊ และไม่ได้มีแค่นั้นเรายังมี คลิปโป๊ vk 18+ onlyfans จากทางกลุ่มลับที่หาดูยากรวมทั้ง เกย์ เลสเบี้ยน สาวสอง ทอมดี้ ควย ที่คอยรองรับทุกท่าน อีกทั้งเรายังรับประกันความดูก่อนใครโดยชมผ่านเว็บ ดูหนังโป๊ หี ดูหนังโป๊ฟรี เว็บไซต์ดูหนังโป๊ออนไลน์ยอดนิยม สามารถรับชมผ่านมือถือและคอมพิวเตอร์ได้ หนังโป๊ หนัง18+ หนังโป๊เด็ก เย็ดสด

  14. Its like you read my mind You appear to know so much about this like you wrote the book in it or something I think that you can do with a few pics to drive the message home a little bit but other than that this is fantastic blog A great read Ill certainly be back

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *