Jean Claude Nkubito
Hambere aha bamwe muri mwe banyandikiye bansaba kubabwira ibyo nzi ku bintu bimwe na bimwe bumva bivugwa ntibasobanukirwe. Kimwe muri ibyo harimo imirwanyasuri bamwe bita imiringoti abandi bakayita imingoti.
Imirwanyasuri rero ni ibyobo bya mpande enye bifite metero enye kuri cm 60 bitambitse bikagira ubujyakuzimu bwa sentimetero 60 na none. Ibyo byobo byabaga bishoreranye mu mirima yo ku musozi. Hagati y’umurongo w’imirwanyasuri n’undi hakabamo nibura metero icumi. Hagati y’icyobo n’ikindi habagamo metero ebyiri kandi kuri buri cyobo hagaterwaho ibyatsi ba setariya, mu gihe kuri buri byobo bitatu haterwagamo igiti cya gerevelia.
Ibyo byobo rero byacukuwe guhera mu mwaka wa 1982, umwaka wiswe uwo kurwanya isuri, wakurikiraga uwa 1981 wiswe uwo gufata ubutaka neza mu gihe uwa 1980 wari uwo kongera umusaruro. Birumvikana rero ko iyo myaka yose yakurikiranaga yahariwe ubuhinzi, dore ko muri icyo gihe abahinzi babikora nk’umwuga barengaga 80 % by’abaturage. Byongeye umuntu wese utakoreraga leta cyangwa ari nka mwarimu na muganga bamwandikiraga ko ari umuhinzi mu irangamuntu.
Mu gufata ubutaka neza rero no kongera umusaruro ndetse no kurwanya isuri imirwanyasuri yari yabaye nk’igisubizo. Yagombaga gucukurwa mu mirima yose itari mu kabande, na none ntiyacukurwaga mu ishyamba, mu rutoki cyangwa mu gipimo cy’ikawa. Ubwo ahari hari abambaza impamvu ituma ikawa bazita igipimo, ariko tuzabigarukaho ni nk’uko mu majyaruguru bavuga bati kanaka yahinze ibitaare bibiri by’ibirayi.
Imirwanyasuri yaje ari umushinga ukomeye leta ibinyujije muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanije ku buryo butaziguye n’abaturage. Ntabwo umuntu yacukuraga imirwanyasuri mu murima we ngo undi bigende uko undi uko. Leta yashyizeho abarimu b’ubuhinzi muri buri segiteri biyongera ku bari bahasanzwe bakurikiranaga iby’amakawa. Yewe ndetse bongereye n’abagoronome babagira 2 muri Komini aho babonekaga dore ko amashuri yabo yari make. Icyo gihe hari Nyamishaba, Kabutare na Nyagahanga. Umwarimu w’ubuhinzi –Moniteur Agricole-Monagri abaturage bitaga Munagari yakoranaga n’inzego z’ibanze buri wa kabiri na buri wa kane bagahuza abaturage ba segiteri bagacukura imirwanyasuri mu mirima y’abaturage. Nta murima basimbukaga. Mbere yaho ariko Munagari n’abakozi babiri babanzaga gupima ahazacukurwa, babaga bafite icyuma gihagaze nk’intebe y’urubahu kikagira n’umutambiko cya metero ebyiri. Incuro ebyiri z’icyo cyuma aho zigarukira bakahatera imbago enye zirebana hagati yazo akaba ari ho hazacukurwa umurwanyasuri.
Iminsi y’umuganda yarongerewe iba kabiri mu cyumweru kugira ngo bikorwe vuba bataranduye imyaka mu mirima. Nta mugore wajyaga muri uwo muganda, wakorwaga n’abagabo kandi bahagarikiwe na Munagari abereka uko bacukura. Iyo imirwanyasuri yamaraga gucukurwa bateragaho setariya zizakumira itaka hepfo no haruguru bahinga zikagabanya n’umuvuduko w’amazi.Setariya iyo zakuraga nyiri umurima yashoboraga kuzitema zigasasira ikawa cyangwa zigahabwa amatungo. Ibiti bya gervelia byo ntibyari byemewe kubitema mbere y’imyaka itanu. Munagari w’iwacu bitaga Esironi Nsanwabatwa yanyuraga mu ngo atubwira ko ngo ibyo biti bizakura bikabazwamo imbahu, buhoro buhoro bikazasimbura inturusu na Cyprès kuko ngo amabwiriza yari yaratanzwe yasobanuraga ko ibyo biti byombi bigira ubusharire-acide, bwangiza ubutaka ntibwere.
Abaturage ntabwo bakundaga imirwanyasuri. Bayicukuraga birozonga, abandi bakababazwa n’uko yabafatiraga igice cy’ubutaka ntibabikunde. Imirwanyasuri rero yabayeho imyaka irenga icumi, ku mvura ikarekamo amazi, ubutaka koko ntibugende, inkangu ntizibe.
Muri 1991 rero amashyaka menshi yaremewe. Abantu bavuga ibyo batekereza cyangwa se bemera, ibikorwa by’amajyambere byari byarakozwe bitishimiwe birasenywa cyane cyane nk’ibirebana n’amakawa bavugaga ko harimo uburetwa barabireka. Ikawa zirarandurwa, ya mirwanyasuri barayisiba yemwe no gutwika ibyatsi mu mirima biragaruka. Birashoboka ko imirwanyasuri yarindaga isuri koko aho isibiwe habayeho inkangu n’ubu zigikomeza.
Imirwanyasuri muri make ntiyari uburetwa, ahubwo icyabaye kitari cyiza ni uko abaturage batahawe ibisobanuro bihagije, hakiyongeraho ko n’icyo gihe ubutaka bweraga neza ku buryo hari ibibazo byavugwaga abantu bakumva bitareba. Ubutaka bwabo bweraga budategwa, cyane cyane nko mu Kinyaga habaga ubutaka bwera byose. Bya biti bya Gervelia na byo byaratemaguwe bitaranera, bigirwa amakumbo y’inzu n’inkingi/ibishingwa, kandi byari byarahingiwe kuzabyara imbahu, mu gihe amababi yabyo na yo yafashaga gufumbira imirima.
Iyo urebye rero amateka y’imirwanyasuri yo muri kiriya gihe, usanga amajyambere n’ubwo yaba meza gute, kuyazanira abaturage utabasobanuriye neza birutwa no kutayabaha.
Jean Claude NKUBITO
13 Werurwe 2024
I’ve come across many blogs, but this one truly stands out in terms of quality and authenticity Keep up the amazing work!
I do believe all the ideas youve presented for your post They are really convincing and will certainly work Nonetheless the posts are too short for novices May just you please lengthen them a little from subsequent time Thanks for the post
child porn
Hi just wante to givve you a quick heads up annd leet you know a few of tthe pictures aren’t loadig
properly. I’m nott sur whyy but I think its a linking issue.
I’vetried iit inn twwo diffeent browsers andd both show thee same outcome.