Inkuru ya BBC
Urukiko mu Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwanga kwakira no gusuzuma ikirego cya Victoire Ingabire gisaba guhanagurwaho ubusembwa, ibyari kumuha uburenganzira bwo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa Repubulika mu matora yo muri Nyakanga(7).
Urukiko rwashingiye umwanzuro warwo ku ngingo zitandukanye z’Iteka rya perezida rigena imbabazi zitangwa na perezida wa Repubulika, ari nazo yahawe arekurwa.
Bisa nk’aho Kagame amaze gutsinda amatora yo mu kwa karindwi tukiri mu kwa gatatu akumira Madame Ingabire Victoire Umuhoza kuziyamamaza.Paul Kagame atinya cyane demukarasi
Victoire Ingabire yabwiye abanyamakuru ko atemeranya n’umwanzuro w’umucamanza.
Yagize ati: “Kuba hari iteka rya perezida wa Repubulika akaba ari ryo rijya hejuru y’itegeko, kandi ubusumbane bw’itegeko n’iteka biratandukanye. Itegeko Nshinga niryo ryagombaga kubahirizwa.Yongeraho ati: “Iyo mvuze ko tutarubaka igihugu kigendera ku mategeko ni ibi mba mvuga.”
Umucamanza wasomye umwanzuro yagize ati: “ntibyashoboka gukuraho ubusembwa uwahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika mu gihe ibyo yategetswe bitararangira”.
Yavuze ko ibyo Victoire Ingabire agomba kubahiriza bigenwa n’iteka rya perezida wa Repubulika “bizarangirana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye” bityo adashobora kuvanwaho ubusembwa.
Umucamanza yavuze ko kubera izo mpamvu ikirego cye gisaba ihanagurwa busembwa “nticyakiriwe ngo gisuzumwe”.
Mu Rwanda, umuntu wakatiwe n’inkiko agafungwa igihe kirenze amazi atandatu ntashobora kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Rpubulika cyereka ahanaguweho ubusembwa n’inkiko.
Mu 2013 ubwo Ingabire yajuririraga igifungo cy’imyaka 10 yari yarakatiwe mbere cyahise kizamurwa akatirwa gufungwa imyaka 15. Gusa mu 2018 yababariwe na Perezida Paul Kagame ararekurwa.
Iyo iki kirego cye cyakirwa kikageza ku gukurwaho ubusembwa, Ingabire yashoboraga kuba umukandida utavugarumwe n’ubutegetsi wahangana na Perezida Paul Kagame wamaze kugenwa n’ishyaka rye mu matora yo muri Nyakanga.
Kugeza ubu umukandida utavugarumwe n’ubutegetsi ushobora kuzahatana na Paul Kagame ni Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, uyu mu matora ya 2017 yagize amajwi 0.45%.
Ingabire yafunzwe mu 2010 nyuma y’uko ageze mu Rwanda aje guhatana mu matora ya perezida yari ateganyijwe, yahamijwe ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ibyaha we yahakanye avuga ko bishingiye ku mpamvu za politike.
Kuva yarekurwa mu 2018 ntabwo yemerewe gusohoka mu Rwanda ngo asange umuryango we yasize i Burayi.
Uyu munsi abajijwe icyo agiye gukora yasubije ati:
“Narababwiye ndi nyiramutarambirwa, ndashaka ko twubaka igihugu kigendera ku mategeko. Nta muntu ugomba kuba hejuru y’amageko mu gihugu cyacu. Ni icyo mparanira.”
Thank you for your message! It seems like you’re referring to the repetitive nature of the comments provided earlier. If you have any specific questions, topics, or concerns you’d like to discuss, please feel free to share them. Whether it’s about technology, science, literature, or any other subject, I’m here to assist you. Just let me know how I can help you further!
I do trust all the ideas youve presented in your post They are really convincing and will definitely work Nonetheless the posts are too short for newbies May just you please lengthen them a bit from next time Thank you for the post
Fantastic site A lot of helpful info here Im sending it to some buddies ans additionally sharing in delicious And naturally thanks on your sweat
Hi, I do believe your web site could possibly be having browser compatibility problems.
When I look at your blog in Safari, it looks fine however when opening in Internet Explorer, it’s got some
overlapping issues. I simply wanted to provide you with a quick heads up!
Aside from that, excellent site!