Kuki bwana Vladimir Poutine yiyamamaje ari umukandida wigenga? Byose ku ngirwa-matora ari kubera mu Burusiya!

Ange Eric Hatangimana

Noblesse Dusabe

Guhera none ku wa Gatanu tariki 15 werurwe/ ntwarante 2024 kugeza ku cyumweru(ku w’Imana) tariki ya 17 werurwe/ ntwarante 2024 Abarusiya bahamagawe kujya gutora umukuru w’igihugu, mu matora asa nko kurangiza umuhango gusa kuko nta mukandida n’umwe utavuga rumwe n’ubutegetsi wemerewe kwiyamamazanya na bwana Vladimir Vladimirovitch Poutine uri gushaka manda ya gatanu harimo manda eshatu zikurikiranya.

Uyu mugabo utajya yihanganira na gato abo batavuga rumwe amaze kimwe cya kane cy’ikinyejana ku ngoma, kandi ntiyiteguye kurekura kugeza nibura muri 2030.Ni amatora Abarusiya bose n’isi yose izi neza ko aro “ikinamico”, kuko abategetsi ba Kremlin babanje kuniga buri jwi ryose ryabangamira uyu mugabo.Mbere gato y’uko atangira, uw’imbere mu batavuga rumwe na we kandi wari ushyigikiwe cyane n’Abarusiya hamwe n’Ibihugu byo hanze bitumva Poutine wari unafunzwe, bwana Alexeï Navalny, yapfuye amarabira aho bikekwa na benshi ko yanigiwe muri gereza.

Vladimir Vladimirovitch Poutine yabanje guhindura ingingo zo mu itegeko nshinga ry’Uburusiya kugira ngo abashe kuguma ku butegetsi kugeza muri 2030 yabishaka akageza no muri 2036

Itegeko nshinga yahinduje rimwemerera kuba perezida kugeza muri 2030 ariko yabishaka akaba yageza no muri 2036. Hashize imyaka ine yidodeye ingingo zo mu itegeko nshinga zimwemerera (we gusa) kurya izindi manda ebyiri ziyongera ku zindi ebyiri yari yemerewe zikaba enye zikurikiranya, n’ubwo Itegeko nshinga ry’Uburusiya rivuga ko ntawe ugomba kurenza manda ebyiri. Manda imwe mu Burusiya ni imyaka itandatu.

Ari kwiyamamazanya n’abandi bakandida batatu b’abasamanzuki gusa

Uretse uyu munyacyubahiro, abandi bakandida batatu b’abasamanzuki yemereye guhiganwa na we ni: Nikolaï Kharitonov, Leonid Sloutsky na Vladislav Davankov. Aba bagabo batatu bemerewe ntibasabwaga gushaka ababasinyira kuko bari mu mashyaka yo mu nteko ishinga mategeko mu mutaka umwe n’ishyaka bwite rya Vladimir Vladimirovitch Poutine ryitwa Russie Unie (RU). Kuba aba bakandida bari muri aya matora bituma agaragara nk’aho hari ihiganwa na demukarasi. Ariko aba bose nta n’umwe utavuga rumwe na gato na politike ya Vladimir Poutine. Urugero, bose bemeranya nawe ku gutera Ukraine no kuyigarurira.

URUTONDE RW’ABAKANDIDA PEREZIDA MU MATORA

(1)Vladimir Vladimirovitch Poutine(ni umukandida wigenga)

Vladimir Poutine, le 23 janvier 2024 à Moscou (Russie), lors d'un forum consacré aux valeurs familiales. (SERGEI KARPUKHIN / AFP)
Vladimir Poutine,ifoto yo kuwa 23 mutarama 2024 yafatiwe i Moscou mu Burusiya (SERGEI KARPUKHIN / AFP)

Uyu mugabo aciye agahigo kuko yiyamamaje nk’umukandida wigenga kandi asanzwe afite ishyaka riri ku butegetsi.Ashaka kwereka iryo shyaka ko arisumba bihagije,ko ataryishingikirijeho na gato. Avuga ko ibikorwa bye bwite byivugira. Umukandida wigenga gomba gusinyirwa n’abantu 100.000 ari ko yasinyiwe n’abantu 300.000. Ikipe yohereje kumushakira amasinya ivuga ko iyo abishaka yari kubona amasinya akubye incuro icumi asabwa. Vladimir Poutine w’imyaka 71, yizeye kongera gutorerwa manda y’imyaka itandatu, izamugeza mu mwaka wa 2030 (azaba afite imyaka 77) ariko yashaka kwiyongeza akarya indi izamugeza muri 2036 (azaba afite imyaka 83). Ubushize mu matora yo muri 2018, yagenewe amajwi 76,7%.

(2)Leonid Sloutsky (LPDR: Parti libéral-démocrate)

Leonid Sloutsky, leader du Parti libéral-démocrate de Russie, lors d'un conférence de presse le 19 décembre 2023 à Moscou (Russie). (NATALIA KOLESNIKOVA / AFP)
Leonid Sloutsky, uyobora Parti libéral-démocrate de Russie, mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 19 ukuboza 2023 i Moscou (Russie). (NATALIA KOLESNIKOVA / AFP)

Uyu mugabo Leonid Sloutsky, w’imyaka 56 uyobora agashyaka kitwa LPDR, gaharanira gukunda igihugu no kuguma ku muco kama(gakondo) avuga ko na kimwe anengaho perezida Poutine ahubwo ko amwemera cyane. 

  • “Jyewe nshaka intsinzi y’intambara turimo muri Ukraine gusa, sinshaka gutsinda Nyakubahwa cyane Poutine”. Aya magambo asekeje ku mukandida uhatanira uyu mwanya, yayavuze mu kwezi kwa 12/2023 nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya, RIA Novosti.
  • “Twaje muri aya matora kugira ngo gusa itorwa rya perezida Poutine rigende neza, kandi ryemerwe n’amategeko”.Aya magambo yatangajwe n’umudepite w’iri shyaka rya LPDR witwa Sergueï Leonov,uri mu bamamaza Leonid Sloutsky.Birasekeje ukuntu.
  • “Abakandida bose bari kwiyamamazanya na Vladimir Poutine muri uyu mwaka baramushyigikiye rwose, mu buryo ubu cyangwa buriya ”. Aya magambo yavuzwe mu kwezi kwa mbere n’uwungirije uyu mukandida.Wabisoma ku kinyamakuru Vidsboku.
  • “Vladimir Poutine niwe munyapolitike ukomeye kandi uvuga rikijyana kurusha abandi bose mu isi yose .”– Byavuzwe n’uyu mukandida Leonid Sloutsky, w’ishyaka LPDR.

(3) Nikolaï Kharitonov (Ishyaka rya Gikominisite)

Nikolaï Kharitonov, candidat communiste à la présidentielle, montre aux caméras son certificat d'inscription au scrutin, le 9 janvier 2024 à Moscou (Russie). (NATALIA KOLESNIKOVA / AFP)
Nikolaï Kharitonov, umukandida wa Gikominisite, hani yarimo kwerekana icyemezo cy’uko yemerewe kwiyamamaza ahatana na Poutine,ifoto yo kuwa 9 mutarama 2024 i Moscou (Russie). (NATALIA KOLESNIKOVA / AFP)

Nikolaï Kharitonov w’imyaka 75 yigeze kwiyamamaza mu matora ya perezida mu myaka 20 ishize,hari muri 2004 abona amajwi 13,8%. Ubu ari mu matora ahagarariye ishyaka rye rya Parti communiste. Uyu yahoze ari agoronome mu mirima y’ahitwa Novossibirsk,aza kwifatanya gushinga ishyaka ry’Abahinzi (Parti agraire), nyuma arivamo ajya mu ishyaka rya Gikominisite(Parti communiste). Nikolaï Kharitonov ni na sekombata wo ku ipeti rya Koloneri mu mutwe wa FSB mu mwaka wa 2000. Umwe mu bishwa be aherutse kwicirwa ku rugamba muri Ukraine, mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize.

Uyu ariko nawe ni umusamanzuki wa Poutine waje gusa kumuherekeza mu matora.Nta ntsini yiteze,nta n’iyo ashaka, n’ubwo yiyamamamzanya umuhigio uvuga ngo “Itsinzi ni iyanjye”. Nawe arabyivugira nk’aho yagize ati:

  • “Njyewe sinshobora kuvuga ko hari ikintu na kimwe ndusha Nyakubahwa Poutine”-Yabivuze mu Kuboza 2023,wabisanga mu kinyamakuru cyo mu Burusiya Sota Vision
  •  “Njye mbona ashobora kuzagera aho yamamaza bwana Vladimir Poutine ukurikije uko ahora amuvuga ibigwi”– Byavuzwe n’umusesenguzi w’umurusiya mu nkuri iri  mu kinyamakuru Novossibirsk

(4) Vladislav Davankov (Ishyaka ryitwa Nouveau Peuple)

Vladislav Davankov, leader du parti Nouveau Peuple, s'adresse aux journalistes après son inscription comme candidat à la présidentielle russe, le 5 janvier 2024 à Moscou. (OLGA MALTSEVA / AFP)
Vladislav Davankov, uyobora Nouveau Peuple, mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kwemererwa kwiyamamaza no guhatana na Poutine mu matora ya perezida ,hari kuwa 5 mutarama 2024 i Moscou. (OLGA MALTSEVA / AFP)

Vladislav Davankov w’imyaka 39 gusa ni we mukandida ukiri muto kurusha abandi bose. Aba mu gashyaka gato kitwa Nouveau Peuple. Ni umudepite wako. Uyu yabanje gutinyuka avugira mu Nteko habona ko adashyigikiye intambara ya Poutine muri Ukraine, no kwiyomekaho intara za Donetsk na Louhansk ariko nyuma yaho yisubiraho avuga ko atesheje agaciro ibyo yari yaravuze mbere. Ubu nawe ari mu mujyo umwe n’abandi bose mu gushyikira intambara y’Uburusiya muri Ukraine.

  • “Ese mugira ngo nshaka amahoro uko byagenda kose? Oya rwose”– ni ampagambo yavugiye mu nama y’i Saint-Pétersbourg,asobanura impamvu noneho yemera intambara ya Poutine muri Ukraine, nk’uko wabisanga mu kinyamakuru cy’Uburusiya cyitwa Fontanka.
  • “Nasanze ntacyo nungukira mu guhora nenga politike ya Poutine. Iyo politike yo kunenga ibintu byose nasanze ari politike ishaje ”– Ibi yanyanditse muri groupe abamo ya Telegram yitwa RBK.

Umukandida w’ingenzi utavuga rumwe na bwana Vladimir Vladimirovitch Poutine, ariwe Alexeï Navalny, yishwe mbere y’uko amatora atangira

Uyu ni we wari umugabo utavuga rumwe bya nyabyo na Vladimir Poutine, wavugaga ko arwanya ruswa yamunze ubutegetsi bwa Poutine, kandi ko yifuza impinduka zinyuze mu mucyo, igihugu kigendera ku mategeko, n’uburenganzira bwo kwishyira ukizana.Yitwa Alexeï Navalny. Yapfuye amarabira  ku itariki ya 16 Gashyantare 2024(mu kwezi gushize) aho yari afungiwe muri Gereza mbi cucyane kurush aizindi zose zo mu Burusiya mu mpera z’isi ya ruguru. Hashize iminsi Leta yarimanye umurambo we. Mbere y’uko apfa atyo,aho yari ari muri gereza yari yasabye abamushyigikiye batagira ingano kuzitabira imyigaragambyo karundura mu gihe cy’amatora.Umuryango we,abamuburaniraga, abaturage basanzwe, n’ibihugu byinshi -byemeza ko yaba yarishwe ku itegeko rya bwana Vladimir Vladimirovitch Poutine. We ntacyo abivugaho.

Bwana Vladimir Vladimirovitch Poutine niwe mukandida ushaka kwisimbura we ubwe,nyuma y’imyaka 25 ku butegetsi kandi nta shiti iyi manda ya 5 iraba iye kuko nta kimukumira

Bene aya matora asa no kurangiza umuhango gusa aba mu bihugu byinshi biyoborwa n’abategetsi bakomeye kandi b’abanyagitugu uyabona ute? Ese ni ngombwa ko aba mu gihe ibiyavamo biba bizwi na mbere y’uko aba, nyuma yo gukumira abatavuga rumwe nabo cyangwa kubica, na nyuma yo guhindagura itegeko nshinga cyangwa gushyiraho inzego bazakoresha uko bashatse? Ese bene aya ni amatora cyangwa ni ikinamico?

Sources: Inkuru yanditswe bwa mbere na Mwalimu Hakizimana Maurice

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Wamukurikira ku rubuga rwe rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

5 thoughts on “Kuki bwana Vladimir Poutine yiyamamaje ari umukandida wigenga? Byose ku ngirwa-matora ari kubera mu Burusiya!

  1. ดูเว็บโป๊ ไทยคุณภาพที่คัดสรรหนังXมาอย่างดีไม่มีโฆษณาแบบ Porn Hd โป๊จากทั่วโลกอย่าง beeg hqporner pornhub xvideos xnxx xhamster tube8 ที่ไม่ทำให้ผู้ชมทุก ดูหนังโป๊ และไม่ได้มีแค่นั้นเรายังมี คลิปโป๊ vk 18+ onlyfans จากทางกลุ่มลับที่หาดูยากรวมทั้ง เกย์ เลสเบี้ยน สาวสอง ทอมดี้ ควย ที่คอยรองรับทุกท่าน อีกทั้งเรายังรับประกันความดูก่อนใครโดยชมผ่านเว็บ ดูหนังโป๊ หี ดูหนังโป๊ฟรี เว็บไซต์ดูหนังโป๊ออนไลน์ยอดนิยม สามารถรับชมผ่านมือถือและคอมพิวเตอร์ได้ หนังโป๊ หนัง18+ หนังโป๊เด็ก เย็ดสด

  2. ดูเว็บโป๊ ไทยคุณภาพที่คัดสรรหนังXมาอย่างดีไม่มีโฆษณาแบบ Porn Hd โป๊จากทั่วโลกอย่าง beeg hqporner pornhub xvideos xnxx xhamster tube8 ที่ไม่ทำให้ผู้ชมทุก ดูหนังโป๊ และไม่ได้มีแค่นั้นเรายังมี คลิปโป๊ vk 18+ onlyfans จากทางกลุ่มลับที่หาดูยากรวมทั้ง เกย์ เลสเบี้ยน สาวสอง ทอมดี้ ควย ที่คอยรองรับทุกท่าน อีกทั้งเรายังรับประกันความดูก่อนใครโดยชมผ่านเว็บ ดูหนังโป๊ หี ดูหนังโป๊ฟรี เว็บไซต์ดูหนังโป๊ออนไลน์ยอดนิยม สามารถรับชมผ่านมือถือและคอมพิวเตอร์ได้ หนังโป๊ หนัง18+ หนังโป๊เด็ก เย็ดสด

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *