Intambara karundura mu Rwanda no muri RD Kongo DR: UA na ONU/MONUSCO byiyemeje gufasha ingabo za RD Kongo n’iza SADC gutsinsura umwanzi: M23/Rwanda

Ange Eric Hatangimana

Rémy Rugira

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) yashimye umuhate wa UA (Ubumwe bwa Afurika) na ONU mu kureba “uburyo butandukanye bwo gufasha” ingabo z’uwo muryango SADC zoherejwe muri RD Kongo gufatanya n’ingabo za FARDC guhashya umwanzi burundu.

Ingabo za SADC zavuye muri Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania zageze mu burasirazuba bwa RD Kongo mu mpera z’umwaka ushize zije gufasha ingabo za Leta FARDC guhagarika inyeshyamba za M23,RD Kongo na ONU ndetse n’isi yose bivuga ko zifashwa na Leta y’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’uku kwezi akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi katoye kemera guha ubufasha bwa tekinike n’ibikoresho ingabo za SADC ziri muri RD Kongo mu butumwa bwazo bwiswe SAMIDRC, n’ubwo intumwa z’u Rwanda zanenze iyo ngingo zivuga ko yemejwe ishobora gutera intambara mu karere k‘ibiyaga bigari na Afurika y’amajyepfo.

Abakuru b'ibihugu bya SADC n'abatumiwe mu ifoto yo gusoza iyo nama i Harare muri Zimbabwe
Abakuru b’ibihugu bya SADC n’abatumiwe mu ifoto yo gusoza inama i Harare muri Zimbabwe

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya SADC yateraniye i Harare muri Zimbabwe mu mpera z’icyumweru gishize, yashimye umuhate wa Perezida João Lourenço wa Angola mu gushaka amahoro kuri iki kibazo, no kuba umuhate we ubu waragejeje ku kumvikana agahenge (guhagarika intambara) kumvikanywe n’abategetsi ba RD Kongo n’u Rwanda.

Lourenço yabwiye iyi nama ko yiteze ko ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda na RD Kongo bizakomeza tariki 20 z’uku kwezi kwa Kanama, nyuma y’uko ahaye impande zombi umushinga w’uko bagera ku mahoro arambye.

Lourenço asubirwamo n’ibinyamakuru byo muri Zimbabwe ko yabwiye iyi nama ati: “Angola, nk’umuhuza, yahaye u Rwanda na RD Kongo inyandiko (draft) y’umushinga w’amahoro urimo gusuzumwa n’ibihugu byombi kandi uzaganirwaho hagati y’intumwa zo ku rwego rwa minisitiri za RD Kongo n’u Rwanda (bari mu ntambara) tariki 20 Kanama”.

Ibihugu bigize SADC
Umuryango wa SADC ugizwe n’ibihugu 16

Mu bindi inama y’abakuru b’ibihugu bya SADC yemeje, harimo gusoza ku mugaragaro ubutumwa bw’ingabo za SADC muri Mozambike no gushima ibihugu byatanze ingabo n’ibikoresho muri ubwo butumwa bwari bugamije kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambike. Muri iyo ntara hari kandi ingabo z’u Rwanda, zo ziriyo ku masezerano hagati ya Leta za Maputo na Kigali.

Iyi nama kandi yasezeyeho perezida Filipe Nyusi wa Mozambique uzasoza manda ye nyuma y’amatora yo mu Ukwakira(10) uyu mwaka muri icyo gihugu.

Abakuru b’ibihugu bigize SADC batoye Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe kuba umukuru mushya w’uyu muryango kuri manda basimburanaho buri mwaka, umwaka utaha akazasimburwa na Andry Rajoelina wa Madagascar.

Abakuru b’ibihugu bitatu mu bigize SADC nibo bonyine batitabiriye inama y’uyu mwaka, abo ni Hakainde Hichilema wa Zambia, Azali Assoumani w’ibirwa bya Comoros na Roopun Prithvirajsing w’ibirwa bya Mauritius.SADC igizwe n’ibihugu 16 byo muri Afurika yo mu majyepfo, intego zayo zirimo; iterambere ry’ubukungu, biciye mu bufatanye, imiyoborere myiza, umutekano n’amahoro arambye.

U Rwanda rukomeje kwitegura intambara karundura

Intumwa z’u Rwanda mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye zavuze ko ONU na UA nibifasha RD Kongo MONUSCO na SADC mu ntambara, bishobora gutera intambara mu karere k‘ibiyaga bigari na Afurika y’amajyepfo. Intambara nta gisibya keretse u Rwanda ruzibukiriye burundu RD Kongo.

Niyo mpamvu u Rwanda rukibona ko ntaho rusigaranye, rwahisemo guhamagarira urubyiruko yewe ndetse n’abakuze kwinjira ku bwinshi mu ngabo z’igihugu RDF. Ese intambara iri gututumba mu Karere izasiga nibura amahoro arambye? Izasiga se nibura yirukanye amashitani yagwiririyr Akarere Kose n’u Rwanda by’umwihariko kuva muri nyakanga 1994 kugeza ubu? Reka tubitege amaso.

Inkuru dukesha BBC

32 thoughts on “Intambara karundura mu Rwanda no muri RD Kongo DR: UA na ONU/MONUSCO byiyemeje gufasha ingabo za RD Kongo n’iza SADC gutsinsura umwanzi: M23/Rwanda

  1. Thank you for this comprehensive and engaging article. Your clear and concise writing style makes it easy to follow along, even with more complex topics. I learned a lot from this post and will definitely be referring back to it in the future. Keep up the great work!

  2. Your writing is like a breath of fresh air in the often stale world of online content. Your unique perspective and engaging style set you apart from the crowd. Thank you for sharing your talents with us.

  3. you are in reality a just right webmaster The site loading velocity is incredible It seems that you are doing any unique trick In addition The contents are masterwork you have performed a wonderful task on this topic

  4. Hello Neat post Theres an issue together with your site in internet explorer would check this IE still is the marketplace chief and a large element of other folks will leave out your magnificent writing due to this problem

  5. Utmerket stykke! Din grundige oppsummering er sterkt verdsatt. Jeg ser nå saken fra en annen vinkel takket være dine innsiktsfulle kommentarer. Du gjorde dine poeng veldig tydelige med eksemplene du inkluderte. Jeg er takknemlig for at du skrev dette.

  6. What i dont understood is in reality how youre now not really a lot more smartlyfavored than you might be now Youre very intelligent You understand therefore significantly in terms of this topic produced me personally believe it from a lot of numerous angles Its like women and men are not interested except it is one thing to accomplish with Woman gaga Your own stuffs outstanding Always care for it up

  7. I loved as much as you’ll receive carried out right here. The sketch is attractive, your authored material stylish. nonetheless, you command get bought an nervousness over that you wish be delivering the following. unwell unquestionably come more formerly again as exactly the same nearly a lot often inside case you shield this hike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *