Uko Abanyarwanda batandukanye babona ibyavuzwe na bwana Jean Daniel Mbanda wita jenoside yakorewe abatutsi “amahano y’indengakamere” akanita bamwe mu bakoze jenoside “imfula cyane”

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

I. Ingingo z’ingenzi z’ibyavuzwe na Mbanda:

  • Jye mvuga ikinyarwanda, Jenoside nyita amahano ndengakamere yabaye mu Rwanda
  • Paul Kagame arabeshya cyangwa yarabeshywe…..nta batutsi batotezwaga muri sitade bagiye kureba umupira. Umupira Kagame avuga nari nywurimo kandi abasifuzi 3/4 bose bari abatutsi kandi nta wabaryaga n’urwara
  • Mu Kiyovu hafi y’urugo rwa perezida Habyarimana Juvénal Kagame avuga ngo bari bahamutsinze akiruka kuko bamurebye bakabona ari umututsi sibyo,twahanyuraga buri munsi nta ngorane.Bari kumubwirwa n’iki se?
  • Matayo Ngirumpatse yari imfula cyane
  • Faustin Twagiramungu yari imfula cyane
  • Ibyo binyoma byanyu mujye mubibwira abandi

II. Abanyarwanda begamiye ku butegetsi bahise bamushinja ibyaha byo “gupfobya jenoside yakorewe abatutsi ” no “gutagatifuza abajenosideri” bityo bamusabira kubambwa

(1) Uwitwa Janvier POPOTE yahise akora tweet (kuri @JanvierPopote) abambisha Jean Mbanda

  • Gutagatifuza umujenosideri nka Matayo Ngirumpatse wakatiwe gufungwa burundu na ICTR, ukavuga ko utemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, si iby’i Rwanda. Ni ugutoneka imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange. Ubu burozi ni bwo Mbanda yashakaga kugaburira Abanyarwanda ubwo yatangaga kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora aheruka!? Birababaje”.

(2) Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana yahise aruca ararurangiza avuga ko Jean Mbanda ari umuhakanyi w’ukuri

  • Guhakana ukuri ntibikubuza kuba ukuri. Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwakatiye Col Renzaho Tharcisse na Matayo Ngirumpatse igifungo cya burundu rubahamije ibyaha byo gutegura no gukora jenoside.Urukiko rwanemeje ko ibi byaha ari ihame ritagibwaho impaka. Ntakizabihanagura.

(3) Ambasaderi Abdul Karim Harerimana yibasiye Jean Mbanda wise bwana Matayo Ngirumpatse na Faustin Twagiramungu imfula cyane

  • Habyalimana, Twagiramungu, Ngirumpatse, Renzaho… ibyabo guhera muri za 50-73, 73-91. 91-94 birazwi. Niba ubupfura ari ukuvangura Abanyarwanda, ubwo bwo ntibaduheho. Niba ubutwari ari ukumena amaraso, nabwo nibigumanire. Twagira we yifuje kuyamena nyuma ya 1994 asanga rudadiye.

(4) Tom Ndahiro yibasiye Jean Mbanda amushinja ko yashakaga kuba perezida ngo azahindure inyito ya “jenoside yakorewe abatutsi” ayite “amahano”.Yahise ahamagara RIB n’Urwego rw’Ubushinjacyaha guta muri yombi Jean Mbanda agakanirwa urumukwiriye. Yanashinje umunyamakuru wabitangaje ibyaha nk’ibyo.

  • Muri make Mbanda Jean icyari cyaramuteye kwiyamamariza umwanya wa Perezida w’u Rwanda, nk’uko abyivugira, harimo gusiba inyito ya JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI bigasigara ari AMAHANO.
  • Ibyo Jean Mbanda yavuze ni ibintu bidakwiriye kwihanganirwa na busa. Uwabihitishije kuri@YouTube nawe ni umufatanya cyaha mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.@RIB_Rw na @ProsecutionRw ni mwe mubwirwa. Hatagize igikorwa ba Mbanda bazashyokerwa
  • Ufite icyaha wa mbere ni nyiri @YouTube channel. Ni we wahaye agaciro biriya bitekerezo bya Mbanda, arabikwiza. Yashoboraga kubishungura akamenya ububi bwabyo.

(5) Uwitwa Jay Squeezer (kasuku) akimara kubona ko Tom Ndahiro yavuze kuri Jean Mbanda,yahise akora mu nganzo y’ibitutsi atuka uyu musaza ibitutsi binuka, kuva ubwo n’utundi twana twose dutangira kumwubahuka

  • Mu cya kare ndaza kubaha ubwinyu kuri iyi ngegera ngo ni MBANDA yo gakubitwa n’inkuba...
  • KURI KABYINDI: MBANDA JEAN wigize intyoza mu kuvuga amahomvo arajya he noneho ko abana bamuziye? (Kuri Youtube)

(6) Ikinyamakuru@MY250TV gisanzwe kibasira abantu bose batavuga neza Leta ya FPR nticyatanzwe,cyahise kibasira Jean Mbanda kimwita “incuti y’interahamwe itagatifuza abajenosideri”

  • Jean Daniel Mbanda umaze iminsi yumvikana atagatifuza interahamwe n’abajenosideri ari nako ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’igihe kinini aba muri Canada ubu ari mu Rwanda mu butumwa bwo gukurikirana imitungo y’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi.

(7) Uwitwa Tatien Ndolimana Miheto kuri facebook nawe ntiyatanzwe, we abambisha Jean Mbanda ndetse yikoreza urusyo rushyushye umunyamakuru wahaye mikoro Mbanda kandi ababitangaza.Yagize icyo avuga kuri buri kintu Mbanda yatangaje

  • Ndibwira ko iyo umunyamakuru abona neza ko ibivugiwe ku gikoresho cye bitemewe n’ibiteganywa n’amategeko, aba agomba kutabitambutsa (transmettre, publier).Ku bwange, uyu munyamakuru yarakosheje kuko yatambukije ku gikoresho cye (chaine YouTube) ikiganiro we ubwe avugamo ko hari ibyo umutumire cyangwa umushyitsi we avuga bitemewe n’amategeko y’igihugu. Yatambukije nkana imvugo azi neza ko itemewe n’amategeko, bityo yarakosheje.
  • Inshuti yange Mbanda, we ikimutera ibi …… afite ihahamuka rikomeye yatewe n’igifungo cy’imyaka ibili afunganwe n’abishe mw’irimburabatutsi umulyango we nucléaire, ihahamuka ryamufashe ryiyongera ku bikomere bikomeye yabyirukanye, cyane cyane kuva ageze muri secondaire agahura n’itotezwa azira kuba umututsi n’uburyo yagiye yirwanaho muri iri totezwa kuva icyo gihe cy’amabyiruka ye, byamuhinduye indwanyi y’ibihe byose, indwanyi physiquement, indwanyi mu bitekerezo no mu mvugo, indwanyi itagira ububasha bwo kuva kw’izima niyo itari mu kuri.
  • Intwaro (amagambo ya Mbanda) igize icyaha kuko gutinyuka gutangaza ko irimburabatutsi ryadukorewe atemera ko ari irimburabatutsi, ko we abona ko ari simplement amahano ngengakamere, mbese ashimangira ko atemera qualification ya génocide yakorewe abatutsi …… ni ugukora icyaha kandi ni ugukungura
  • Nkurikije ibindi yigeze gutangaza muri 2015 ku wundi mugenosideri uzwi nka cerveau w’irimburabatutsi (Col Theoneste Bagosora ndlr) , Mbanda we icyo gihe akaba yaratangaje mu nyandiko ko uyu ruharwa uherutse gupfira mu munyururu abeshyerwa….
  • Naho iyo aseka ibyabaye ku musore Paul Kagame mu bihe bya za 1977/1978 afite imyaka 20, Mbanda we yari agize nka 25, ni ukutiyumvisha ko Paul Kagame yari impunzi yari yaje mu Rwanda atabyemerewe, bivuze ko yashoboraga kuhasiga ubuzima dore ko usibye no kuba yari impunzi, natwe abatutsi bari imbere mu gihugu ndetse n’abahutu bamwe na bamwe, twahohoterwaga hato na hato n’inzego zari zishinzwe ineza y’abandi banyarwanda, mbese mvuze ko zitari zishinzwe ineza y’abatutsi sinaba mbeshye.
  • Nange ubwange ndibuka ndi muri secondaire uko namererwaga muri ibi bihe bivugwa, iyo nazamukaga/namanukaga ndi jyenyine (iyo nabaga ntari jyenyine, nta bwoba bwinshi twagiraga) hariya mu Kiyovu imbere yo kwa Perezida Habyalimana, umutima wabaga wamvuyemo kubera indoro mbi n’imbunda z’abasirikari baharindaga, bityo kuba bararebye Kagame isura, indeshyo n’ingendo bagashaka kumuhagarika ngo bamugenzure, akayabangiringata akiroha mw’ishyamba ry’inzitane rya hariya mu Kiyovu-Rugunga munsi gato y’ahari kwa Perezida Habyalimana, birumvikana, yagize amairwe arabacika, ubuhamya bwe si ubwo gufata nk’ibintu bitari bikomeye.

III . Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta hamwe n’abigenga mu bitekerezo nabo bagiye bavuga uko babibona

(1) Mukundente Ariane uzwi nk’umuntu wigenga mu bitekerezo yumva Jean Daniel Mbanda afite uburenganzira bwose bwo kuvuga uko abona ibintu harimo no kuvuga kuri jenoside yamukorewe. Yanavuze ko umunyamakuru nawe nta cyaha habe n’ikosa yakose

  • Tu as totalement tort (uribeshya cyane). Umunyamakuru nta kosa na rimwe yakoze, kuko yavuguruje Mbanda ibyo atemera. Nabonye ko à défaut yo kurega Mbanda ibyo bumva ari icyaha, barashaka kwibasira umunyamakuru, bya bindi byo kwibasira uwo unesha. Umunyamakuru yakoze akazi ke, niba mushaka ibyaha mujye kuwabivuze, nubwo nta byaha mbona Mbanda yakoze, aho kwibasira umunyantege nke w’umunyamakuru wakoze akazi ke.
  • Mbanda nta cyaha yakoze na kimwe. ……Mbanda c’est un homme libre (ni umugabo wigenga mu bitekerezo) w’umuhanga, uzi uburenganzira bwe, kandi uzi amategeko. Iyo mbona ukuntu abantu bose bamwihaye, n’abatazi ibyo bavuga birasekeje cyane. Mbanda afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka wese, niyo yaba umu génocidaire ruharwa, ndetse akabyamamaza librement (mu bwisanzure). Utari d’accord (utemeranya) nawe araza akamuvuguruza ariko mu burere, nta bitutsi by’abashumba nk’ibyo mbona mu biyise abavugizi ba Leta. Mbanda afite gukunda Ngirumpatse, ndetse akanamurwanaho kabone niyo yaba yarakatiwe n’inkiko. Kumukunda no kumutagatifuza nta hantu na hamwe bikoze icyaha. Niba hahari ubizane hano turebe iyo article. Kudakunda ibyo avuga, ntabyo ni uburenganzira bwa buri wese.
  • Ku byo yavuze ku nyito ngo genocide yakorewe abatutsi ni amahano. Usome inkuru ya mucuti wawe Muzima aho avuga ko nawe atemera iyo nyito, ashaka ko biba “irimburabatutsi”, none kuki we mutavuga ko apfobya genocide yakorewe abatutsi ko atemera inyito yategetswe? Kuki mwibanda kuri Mbanda? Ubu se ni uko Muzima azanamo ijambo Tutsi, hanyuma Mbanda we ntarizanemo? None se koko ninde wigisha Mbanda ibya genocide y’abatutsi wahigwaga kuko ari umututsi? Ubu se aho iyo genocide atari “amahano ndengakamere”(amagambo yakoresheje) ni hehe? Cyangwa ntimuzi icyo “amahano ndengakamere” bivuga? Nimugenda abigishe, abasobanurire aho kumutuka.
  • Mbese ko batibasira Kagame uhora uvuga gusa ko ari “amahano yabaye mu Rwanda”? Muri discours nyinshi mu gike cyo kwibuka, Kagame yakoreshaga “amahano yabaye mu Rwanda”, nta na rimwe nigeze mbona hari umubwira ko ahakana, akanapfobya genocide yakorewe abatutsi. Ngaho abacikacumu bari inyuma ya Mbanda ngo yapfobeje/yahakanye genocide, basize Kagame wavuze amagambo nkaye neza neza. Umucikacumu warokotse genocide niwe bashinja kuyipfobya no kuyihakana!?! Cyakora uwapfuye yarihuse! Ababyeyi bacu aho bari birirwa bihindukiza mu mva!!! Nibahe amahoro Mbanda, barebe ibindi bakoreramo animation ngo ubutegetsi bubashime.
  • Reka nsozereze kuri biriya wavuze igihe wanyuraga imbere yo kwa Habyalimana mu Kiyovu uko abasirikari barinze urugo bakurebaga. Ntabwo mpakanye ubuhamya bwawe nta droit mfite ni wowe uzi ibyo wabayemo. Cyakora nakubwira ko niba barakurebaga icyo gitsure kuko uri umututsi, nanjye nariwe ariko bariya basirikare barinda kwa Habyalimana nta gitsure nababonanye. Nahanyuraga buri munsi jya kw’ishuri imyaka 6 yose, hari na hafi Saint-Michel tuhanyura tuza mu misa, kandi sijye jyenyine, ariko nta na rimwe barebaga abantu nabi. Bari nka ba Kadogo bari ku kazi, barinze urugo. Ahubwo hari n’igihe twahahagaraga bakadusuhuza, bakatuganiriza. Ibi ndabikubwira kuko nahanyuraga 4 fois par jour, pendant 6 ans(mu gitondo, saa sita, sa saba n’igice, sa kumi n’imwe). Ubwo sishyizemo muri week-end twaje kuri Saint-Michel. Aha mvuze ibyanjye, ariko n’abandi bose bahanyuraga harimo abahutu n’abatutsi. Simpamya ko bariya basirikari bari bazi umuntu wese unyura kuri uriya muhanda ko ari umututsi ngo bamurebe igitsure.

(2) Philibert Muzima nawe avuga ko Jean Mbanda ntacyaha yakoze kwita Jenoside yakorewe abatutsi “amahano ndengakamere” kandi ko n’umunyamakuru wamuhaye ijambo nta kosa na mba yakoze mu mwuga we

  • Je ne suis pas d’accord avec toi (Sinemeranya na we). Umunyamakuru yakoze icyo agomba gukora. Iyo censure(uko kumucecekesha) si ngombwa. Il a recadré son invité (yagoroye amagambo y’umutumiwa we) agerageza gukosora imvugo ye undi nawe atsimbarara ku byo yemera.Saga ya Mbanda est une tempête dans un verre d’eau. (impaka za Mbanda ni umuraba mu kirahure cy’amazi). Si on passait à autre chose au lieu de continuer à chercher des coupables d’un crime qui n’a pas eu lieu? (Byaba byiza kuyivaho tugakomeza mu bindi aho gukomeza gushakisha abanyabyaha ku cyaha kitigeze gikorwa).

(3) Placide Muhigana wabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru mpuzamahanga nawe yemeza ko ijambo génocide koko rivuga “amahano y’indengakamere”.Avuga ko nta kibazo abibonamo.

  • Irimburabatutsi/jenoside yakorewe Abatutsi ni amahano y’indengakamere. Aha njye mbona nta kibazo byagombye kudutera. Abibwiye Abanyamahanga ntibyakumvikana, ntabwo byaba bikwiye.Uwo munyamakuru ndetse na Mbanda baracyari abere, igihe batari bahanwa n’urukiko. Ibyo bavuze/batangaje njye sinari kubivuga/kubihitisha nubwo ntaba mu Rwanda.

(4) Eugène Karangwa we ahubwo yavuze ko Jean Mbanda yazira kubahuka perezida Kagame atazira kwita jenoside “amahano y’indengakamere”

  • Icyo Mbanda azazira ni ukwubahuka umukuru w’igihugu. Ntabwo yazira kwita jenoside amahano. Usibye kwita Ngirumpatse imfura ahubwo yigeze no kwandika ko Bagosora yali umwere ngo akwiye gushyirwa parmi Les justes! (mu nyangamugayo)
  • Kuvuguruza ibyo (perezida Paul Kagame) yavuze byonyine birahagije…..

(5) Louis Rugambage we yita Jean Mbanda indi ntwari ishobora kwicwa na Paul Kagame yita umubeshyi,anavuga ko nawe ubwe ari umututsi wabaye mu Rwanda ariko ko nta na rimwe abajandarume bigeze bakubita abaje kureba umupira babaziza gusa ko ari abatutsi anavuga ko abatutsi benshi bari abakinnyi n’abasifuzi bubashywe

  • Urakoze cyane bwana Mbanda kutuvugira amateka uko ari hapana uko bashaka kuyaduhimbira.Habayeho ivangura ku bwa Kinani si umugani, Umututsi ahezwa mu nzego z’ubuyobozi, mu gisirikare ndetse avangurwa mu mashuri ya Leta. Ariko niba Kagame ashaka kwemeza ko yahunze ava kuri stade ngo batamukubita kubera ko ananutse (ari umututsi) arabeshya.
  • Narebeye umupira kuri stades zose zo mu Rwanda uvanyemo iya Byumba na Kibuye, nta na hamwe nabonye aba gendarmes, icyo gihe twitaga abajede, bavangura abo bakubita. Bajyaga bagira urugomo muri rusange iyo Panteri cg Eclair zabaga zatsinzwe, ariko ntibabanzaga gutoranyamo abananutse.Ikindi yabeshyeho ni uko ngo yarebeye match ya Mukura na Panthères Noires kuri Stade Pele (iyo ni Stade Régional i Nyamirambo) muri 1978. Si byo na gato kuko icyo gihe Stade Régional yakorerwagaho ibindi birori ariko yatangiye gukinirwaho umupira imaze kuvugururwa nyuma y’iminsi mikuru y’ubwigenge muri 1982.
  • Mbanda yavuze ku basifuzi b’Abatutsi yibagirwa ko no mu makipe yombi ari Mukura ndetse na Panteri icyo gihe habagamo abakinnyi b’Abatutsi. Ba Camille Kayihura, Alphonse Karongire, Kamwanya (capitaine), Paul Mutana na Vincent twitaga Vava, abavandimwe Sudi Sakata wa Mukura na mwene nyina Hassan Munyakazi wa Panteri, Bayingana (utari uwa Rayons Sports), Habibu …

(6) Uwitwa Simon Pierre Gahamanyi  kuri facebook nawe avuga kuri Ngirumpatse Matayo uyu Jean Mbanda yita “umugabo w’imfula” cyane,yemeza ko yagiye yumva kenshi bavuga ko koko yari umuntu mwiza.Ashimira Jean Daniel Mbanda kuba atinyutse kubivuga kandi ari “umucikacumu”. Anibutsa ko yarokowe na Bagosora. Uyu Simon Pierre Gahamanyi ariko asanzwe atanemera ko jenoside yakorewe abatutsi yakozwe n’abahutu, we avuga ko byose byakozwe na FPR Inkotanyi

  • Nari narumvishe abahutu bavuga ko Ngirumpatse Matayo bamubeshyera, nuko sinabyemera neza,ariko kuba bivuzwe n’umucikacumu, akavuga ibyo numvanye abahutu, urumva narenzaho iki? Sibyo gusa, uyu Jean Mbanda, wahoze ari umudepite no muri PSD, avuga ko yarokowe na Nyakwigendera Theoneste Bagosora. Bivugwa ko kwa Bagosora muri genocide iwe hari hahishe abatutsi. Ukuntu mwamutukaguye yitabye Imana,ngo ni igisimba.. Imana izabaha ibihembo!
  • Uko genocide yagenze nibyabaye ntaho bihuriye nibyo RPF ivuga.Muri genocide habaye urujijo, ubujiji, uburangare n’ubugoryi ariko byose bitewe nuko twari twagambaniwe, abanyarwanda twese. Naho ibyaha bya genocide abo mubigerekaho sibo babikoze!Nonese reba kubera ibinyoma aho u Rwanda rugeze. Rahira ko rutazasubira mu miborogo?Ubu mugiye guhiga uvuze UKURI. Mugiye guhiga Mbanda!

(7) Dr Gasana Anastase umunyepolitike wo mu bwoko bw’abahutu utavuga rumwe na FPR nawe ashima mwalimu Jean Daniel Mbanda wo mu bwoko bw’abatutsi kuba atangaje ukuri ku mahano yabaye mu Rwanda

  • Undi uje guca amazimwe ni Mbanda Jean Daniel uje nawe atangaza ukuri nyakuri ku mahano yabaye mu Rwanda muri 1994. Nawe ni uburenganzira bwe bwo kuvuga ukuri nyakuri nk’uko Kagame yavuze ukuri nyakuri k’uko yabaga mu Rwanda avuga inkuru z’ama taxis yafataga iyo mu Muhima wa Kigali n’imipira y’amaguru yajyaga kureba i Butare, etc.. bivuguruza official narratives (inkuru zemewe) za FPR z’uko mu Rwanda hatagendwaga ntawahabaga!!!! Nk’uko na Rutaremara ajya anyuzamo akavuga ukuri nyakuri ntabizire (nko kumena amagi kwabo kugira ngo babone uko barya umuleti! Nk’uko Adeline Rwigara na we arimo avuga ukuri nyakuri ntabizire.
  • Ahubwo Abahutu turashishikariza Abatutsi ari ababaga mu Rwanda mbere ya 1994, n’abarutashye, gutera mu rya Kagame, Adeline na Mbanda bakavuga ukuri nyakuri bazi kuvuguruza nta mpaka ibinyoma bya FPR Inkotanyi ku bwicanyi bwa genocide bwabaye mu Rwanda kuva taliki ya 1/10/1990 ugaca mu 1994 mu Rda no kuva 1996 muri Congo DRC, kugeza uyu munsi.

Mbanda Jean ubwo yatangaga ibyangombwa ngo yemererwe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

14 thoughts on “Uko Abanyarwanda batandukanye babona ibyavuzwe na bwana Jean Daniel Mbanda wita jenoside yakorewe abatutsi “amahano y’indengakamere” akanita bamwe mu bakoze jenoside “imfula cyane”

  1. Your writing is like a breath of fresh air in the often stale world of online content. Your unique perspective and engaging style set you apart from the crowd. Thank you for sharing your talents with us.

  2. certainly like your website but you need to take a look at the spelling on quite a few of your posts Many of them are rife with spelling problems and I find it very troublesome to inform the reality nevertheless I will definitely come back again

  3. Keep up the fantastic work! Kalorifer Sobası odun, kömür, pelet gibi yakıtlarla çalışan ve ısıtma işlevi gören bir soba türüdür. Kalorifer Sobası içindeki yakıtın yanmasıyla oluşan ısıyı doğrudan çevresine yayar ve aynı zamanda suyun ısınmasını sağlar.

  4. I just could not depart your web site prior to suggesting that I really loved the usual info an individual supply in your visitors Is gonna be back regularly to check up on new posts

  5. Keep up the fantastic work! Kalorifer Sobası odun, kömür, pelet gibi yakıtlarla çalışan ve ısıtma işlevi gören bir soba türüdür. Kalorifer Sobası içindeki yakıtın yanmasıyla oluşan ısıyı doğrudan çevresine yayar ve aynı zamanda suyun ısınmasını sağlar.

  6. Your blog is a breath of fresh air in the often stagnant world of online content. Your thoughtful analysis and insightful commentary never fail to leave a lasting impression. Thank you for sharing your wisdom with us.

  7. Somebody essentially help to make significantly articles Id state This is the first time I frequented your web page and up to now I surprised with the research you made to make this actual post incredible Fantastic job

  8. I do believe all the ideas youve presented for your post They are really convincing and will certainly work Nonetheless the posts are too short for novices May just you please lengthen them a little from subsequent time Thanks for the post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *