Muri Afurika y’epfo, uwahoze ari perezida bwana Jacob Zuma yamaze gucibwa ubutazagaruka mu ishyaka rya ANC. Yashinze ishyaka rye rishya yise uMkhonto we Sizwe (MK) .Politike muri Afurika y’Epfo iri guhundura isura cyane.
Jacob Zuma ni impirimbanyi n’umurwanashyaka wa ANC kuva muri 1959 ndetse yabaye umurwanyi mu nyeshyamba za AND zitwaga Umkhonto we Sizwe – izina yahise akaba akaryita ishyaka rye rishya. Muri 1963,igihe yahirimbaniraga gutembagaza gashakabuhake, yatawe muri yombi afungirwa mu kirwa cya Robben Island imyaka 10 yose. Nyuma yo gutsinda abazungu,yakomeje kuba mu b’imbere mu ishyaka rya ANC ndetse atorerwa kuba perezoda wa Repubulika manda ebyiri ku itike ya ANC. Ku ngoma ye yavuzweho cyane kurya ruswa akarenza abandi bose babayeho.
ANC ishyaka rya Jacob Zuma na Nelson Mandela ryavuze ko naryo ryababajwe no kumwirukana ariko ko nta yandi mahitamo ryari rifite. Rivuga ko Jacob Zuma « atagira ikinyabupfura na gike kandi yari ateje akaga ubutumwa bwihariye bwanditse amateka bwa ANC » ryongeraho ko « nta muntu n’umwe uri hejuru y’ishyaka ubaho »
Ishyaka rishya rya Jacob Zuma MK riri hafi kumara umwaka umwe ariko rimaze gukundwa n’abanyagihugu benshi, ku buryo ubu riri ku manya wa 3 mu gihugu. Jacob Zuma niwe ceyamani waryo kandi ryo na EFF rya bwana Julius Malema ashobora guhindura ibintu cyane muri Afurika y’Epfo.