Etienne Gatanazi yaganirije Abanyarwanda uko abona ikibazo cya Hutu na Tutsi cyakemurwa nta buryarya!

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Etienne Gatanazi ni umunyamakuru uzwi cyane mu Rwanda,ubu ukorera Deutsche welle igitangazamakuru mpuzamahanga cya Radiyo n’amashusho cyo mu Budage.Gatanazi azwiho kugerageza kuba umunyamakuru w’umwuga akiri no mu Rwanda aho yari yaratangije urubuga rwa Youtube Real Talk Channel rwanyuragamo ibiganiro mpaka bifite imbaraga nyuma yo kubihagarika bitunguranye no kujya gukorera akazi ke mu Budage. Muri iyi minsi afite umwuka wo kuvugisha ukuri uko ashoboye kose.Uyu munsi ku rubuga rwe rwa facebook,Etienne Gatanazi yaganirije Abanyarwanda uko abona ikibazo cya Hutu na Tutsi cyakemurwa nta buryarya! Inyandiko ikurikira ni iye uko yakabaye ntacyo duhinduyeho.Reba niba yakugirira akamaro wowe n’abawe.

Etienne Gatanazi

Abahutu Abatutsi, iki ni ikibazo twibwiye ko gikemutse kubera kuvuga gusa ko Abanyarwanda batazongera kwibona mu moko. Aha habayemo kwibeshya cyane.

Abahutu Abatutsi, iki ni ikibazo twibwiye ko gikemutse kubera kuvuga gusa ko Abanyarwanda batazongera kwibona mu moko. Aha habayemo kwibeshya cyane.

Umugabo w’Umunya Kameruni duherutse kuba tuganira, arambaza ati ubu se ubundi mwakoze mute transition iwanyu mu miryango mu gufasha abana kuva mu myigire ikoresha igifaransa mujya mu ikoresha icyongereza ?

Namubwiye ko bikigoranye, kuko ubundi mu Rwanda duhuzwa n’ururimi rumwe, ariko nibura ko aho bimaze kugera, abantu bagenda bakimenya buhoro buhoro, nubwo utabigereranya no mu bihugu bituranyi nka Uganda na Kenya (nubwo nta mbibi duhana).

Ngarutse ku kirebana na post kuri aya moko yombi, na none transition mu miryango yo gukemura iki kibazo ntiyigeze ibaho bihamye. Aha ni ho hakomeye cyane, hava icyitwa INGENGABITEKEREZO YO KU ISHYIGA.

Akenshi aha bakunze kuyegeka ku bwoko bw’Abahutu, ariko njye mu myumvire yanjye, iyi ngengabitekerezo ibaho no mu Batutsi, kuko niba ubwiye umwana wawe uti nurongora(rwa) mu Bahutu, uzabage wifashe, iyi na yo iba ari iyo ku ishyiga kandi mbi cyane nko kuri uriya ubwira umwana we ati uzahakura umugeni/umukwe, bizaba bikureba wenyine.

Twembi rero turarwaye. Twembi kandi tunaziranyeho ko mu miryango yacu iyo turi twenyine nta wundi utwivanzemo, tuvuga ubundi bwoko tukinigura. Niba mbeshya mpinduke igishuhe.

Aba bana rero bari muri AERG uyu munsi, usanga ibintu batanabizi neza (murabizi neza ko kugeza ubu nta programme yigisha Amateka ya Jenoside ihari mu mashuri. Igituma hashize imyaka 30 Leta itarabasha kuyabonera integanyanyigisho, na cyo kiri aho). Aba bana rero aho bakura amasomo murahumva, akenshi ni iwabo. Bo ntayo babonye, ariko bari mu Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri Barokotse Jenoside. Ibyo na byo bisekeje binababaje ukwabyo.

Ubuto bwabo, dore ko ab’iki gihe no ku myaka 10 biba bishoboka ko bajya muri secondaire, butuma batagira gushungura muri bo. Ni ho wumvira ngo AERG ijyamo bamwe, abandi bakaba batemerewe. Ndetse bigakunda gukurikirwa n’amagambo mabi abwirwa abo batemerewe.

Ni aha rero njye nshingira igitekerezo cyanjye, nti GAERG nta kibazo cyayo kuko bo nibura aya mateka mabi barayabonye. Ariko aba bana bandi Leta nibashyire bose mu kintu kimwe cyo kubigisha amateka (uko ibishaka, ariko bidasenya) no kurwanya ikibi.

Hanyuma niba yabikoze neza, bazajya bahakanya bivuye inyuma umubyeyi ubabwira ibitari byo. Bityo ya NGENGABITEKEREZO YO KU ISHYIGA ibure amahwemo.

Gusa nanjye ndateta. Leta ihugiye mu bindi birimo gucuruza isura nziza y’u Rwanda. Numvise ko na Ellon Musk ari hafi kudusura. Ubwo azanabwira Trump ati uri mu biki ko hariya imihanda n’amahoteli ari nk’ibya New York ? Ubundi dukomeze twicururize, maze abapfa amoko bazabe barebwaho nyuma.”Ubundi se ntitwabashyiriyeho MINUBUMWE ? Ikindi musaba ni iki” ?

Wasoma kandi: Interahamwe ruharwa y’Umututsi yemereye urukiko ko iri mu bakoze jenoside yo mu Rwanda

Wsoma nanone: “AMOKO YACU NI UBUKUNGU SI IMUNGU”: ABATWA

9 thoughts on “Etienne Gatanazi yaganirije Abanyarwanda uko abona ikibazo cya Hutu na Tutsi cyakemurwa nta buryarya!

  1. 539開獎號碼即時更新,讓您隨時掌握最新開獎結果。不論是對獎還是研究下一次投注策略,您都能第一時間獲得準確資訊。快來查詢最新號碼,看看是否是您夢寐以求的中獎號碼!

  2. 539開獎號碼即時更新,讓您隨時掌握最新開獎結果。不論是對獎還是研究下一次投注策略,您都能第一時間獲得準確資訊。快來查詢最新號碼,看看是否是您夢寐以求的中獎號碼!

  3. 運動彩券場中投注讓您在比賽進行中隨時下注,增加更多賭博樂趣。隨著賽事進展,您可以根據場上的變化做出即時投注決策,享受更加刺激的運彩體驗。即刻參與,挑戰場中投注的樂趣!

  4. 運動彩券場中投注讓您在比賽進行中隨時下注,增加更多賭博樂趣。隨著賽事進展,您可以根據場上的變化做出即時投注決策,享受更加刺激的運彩體驗。即刻參與,挑戰場中投注的樂趣!

  5. Youu actuaoly make iit seem so easy with your
    presentation but I to find this matter too be realoly one thing that I tjink I miht
    by no meaans understand. It soprt off feels too compllicated aand very vawst
    for me. I am lolking ahedad tto your subsequent putt up, I’ll
    attempt tto geet the daangle off it!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *