Donald Trump azakatirwa ku ya 10 Mutarama mu rubanza rwa ‘ruswa’ ariko ntazahanishwa igifungo

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Ku wa gatanu utaha, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika watowe bwana Donald Trump wahamwe n’icyaha cyo kwishyura mu buryo bwihishe umustar wa za filimi z’urukozasoni Stormy Daniels, azakatirwa ku wa gatanu utaha, ariko mui bihano bimurindiriye nta gifungo kirimo, nk’uko umucamanza yabitangaje ku wa gatanu.

Donald Trump yahamijwe icyaha mu mpeshyi n’urukiko mpanabyaha rwa New York kubera ko yishyuye rwihishwa umustar wa za filimii z’urukozasoni, azasomerwa kuwa gatanu utaha mbere y’iminsi icumi ngo arahirire kongera kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47 wazo.

Perezida wa Repubulika agomba kwitaba imbonankubone mu rukiko mu majyepfo y’umujyi wa New York wa Manhattan cyangwa akitabira kure kuri videwo, ariko agomba kumenyekanisha “ibyo azahitamo” ku cyumweru, nk’uko umucamanza abitangaza.

Umucamanza yanditse mu cyemezo cye cy’impapuro 18 ko “yumva bikwiye kwerekana ko urukiko rudashaka gutanga igihano cyo gufungwa,” nubwo “igihano nk’iki giteaganywa mu bihano.”

Abaye Perezida wa mbere w’Amerika mu mateka uhamwe n’icyaha

Ku ya 30 Gicurasi, Donald Trump, perezida wa 45 w’Amerika, abaye uwahoze atuye muri White House wahamwe n’icyaha mu mateka y’igihugu.

Inteko ishinga amategeko y’akarere ka Manhattan, iri mu nzego z’ubutabera za Leta ya New York, yasanze ahamwa n’ibyaha 34 byo kwishyura mu buryo bwihishe umustar Stormy Daniels mbere y’amatora ya perezida yo muri 2012, yatsinze.

Nk’uko inkiko zibitangaza, umuherwe yifuzaga ko uyu mugore, Stephanie Clifford ku izina rye bwite, yaceceka ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina baba barakoranye mu gihe gito muri 2006 igihe Donald Trump yashakanaga na Melania. Donald Trump we ariko arahakana ibyo kugirana imibonano mpuzabitsina nyayo n’uyu mu star mu mikino ya porunogarafiya.

Nyuma y’amezi y’ubujurire n’amatora yatsinze ku ya 5 Ugushyingo, abantu ba Trump bananiwe gukuraho iki cyemezo cy’amateka hashingiwe ku budahangarwa bwa perezida, bwakuweho ku ya 1 Nyakanga n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika.

Kubera igitutu kinini cya politiki, Umucamanza Merchan yari yasubitse igihano inshuro nyinshi kuva ku ya 30 Gicurasi, bihumira ku mirari cyane cyane igihe Trump yatsindaga amatora ya perezida.

“Igitero cya politiki kitemewe”

Ku mugoroba, Donald Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga arwanya icyo yise “igitero cya politiki kitemewe” maze yongera kwita umucamanza Merchan, “umurwanashyaka w’intagondwa” kandi yongeraho ko “atubahirije Itegeko Nshinga”.

Donald Trump hanze y’urukiko rwa Manhattan mbere yuko urubanza rwe mpanabyaha mu rubanza rwa Stormy Daniels, rutangira mu mizi i New York, ku ya 14 Gicurasi 2024. © Mark Peterson, AP

Icyifuzo cy’umucamanza cyo gukatira Donad Trump mu rukiko mpanabyaha byanze bikunze “ni igitero simusiga cy’Urukiko rw’Ikirenga ku budahangarwa”, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Donald Trump, Steven Cheung. Yamaganye “abahigi b’abarozi” bateguye ibi byose ari bo buyobozi buriho bwa Joe Biden.


15 thoughts on “Donald Trump azakatirwa ku ya 10 Mutarama mu rubanza rwa ‘ruswa’ ariko ntazahanishwa igifungo

  1. I amm really inspiredd alog wth you writing talenmts as natly ass with the
    structure on your blog. Is this a pzid subject matfer or
    did yyou modify itt your self? Eigher wway kee upp the nice high qulity
    writing, it’s uncommon to lookk a nice weblog like this one today..

  2. Heey I knolw thiss iss ooff topoic buut I wass wondering
    if yyou knew oof any widggets I could add tto myy log that automaticaly tweet my neweet twitfter
    updates. I’ve bsen looking for a plug-in liie his for quite some
    timke and wass hopinbg maybe you woould have soe experience with something
    like this. Plewase leet mme kow if you ruun into anything.
    I trully enoy reading yokur log andd I loook forwad tto yur neew updates.

  3. Helo There. I discoveered ykur blog using msn. That is a really
    neaatly wrtten article. I’ll be surre too bookmark iit and
    come back too learn mpre oof youur helpful information. Thanmk youu for thee
    post. I’ll certainly comeback.

  4. Maay I just saay what a comfolrt to discover someone thaat genuinmely knowws
    what they’re talkin about on tthe net. Yoou definitely knnow howw too bring a
    poblem to light aand make iit important. Moore
    people ohght tto look at tis and understsnd
    this siide of yojr story. It’ssurprising you arre not more poopular since you certainoy possess thee gift.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *