Rémy RUGIRA Inkuru ya Iyi Si
Ambasaderi Dani Al Ashkar, umuyobozi mukuru wa kampani “PRINCE INVEST GROUP ” muri Turukiya (Prince Invest Group Diş Tic Ltd Şti), isosiyete yo muri Turukiya ishinzwe kugurisha intwaro muri Afurika, ku nshuro ya gatatu mu mezi atandatu yanze icyifuzo cyo kugirana amasezerano n’u Rwanda mu by’intwaro, ikintu kitari cyiza ku Rwanda muri iki gihe cy’imvura cy’ibihano ibihugu byinshi buri gufatira u Rwanda. Ambasaderi Danny El-Ashkar, Komiseri w’Ubukungu w’umuryango w’inteko ishinga amategeko y’uburayi akaba n’umuyobozi w’itsinda PRINCE INVEST, akomeje gushimangira uruhare rwe ku isoko ry’intwaro ku mugabane wa Afurika.

Ku isoko ry’intwaro muri Afurika, Danny El-Ashkar, ni kibamba
Mu mezi atandatu gusa, amaze kubona miliyari zirenga 5 z’amadolari avuye mu masezerano ya gisirikare, ari mu gihe cyo kurangizwa. Aya masezerano yerekeye itangwa ry’intwaro zoroheje n’iziremereye,Sisitemu z’ubwirinzi n’izo kwirwanaho zigezweho mu ikoranabuhanga,Ibikoresho bindi bya gisirikare by’ ingirakamaro kuri guverinoma nyinshi zo muri Afurika.

NONE SE KUKI BANZE KO N’U RWANDA RWIHAHIRA ?
Uku kwanga guhishura ibintu byinshi. Prince Invest ntikunze kugira ahi ibogamira mu ndyane z’ibihugu kugira ngo yikorere ubucuruzi hose, kandi ifite isoko n’uruhushya rwo gutanga intwaro ku ri za Leta z’ibihugu, muri Afurika. U Rwanda rero nyuma y’intambara ikaze ya dipolomasi yakozwe n’ububanyi n’amahanga bwa Kongo, rusa n’urwatakarijwe icyizere ku isoko mpuzamahanga ry’intwaro aho hakekwa ko intwaro rwagura zajya mu nyeshyamba zirwanya ibindi bihugu hano baba bavuga Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo.
Munsi aha, ni zimwe mu ntwaro nto n’inini zicuruzwa na Kampani ya Prince Invest Group Diş Tic Ltd Şti








Wari uzi ko?
Amasezerano mashya yose yo kugurisha intwaro ibihugu bya Afurika nashyirwa mu bikorwa, El-Ashkar izaba ishimangiye umwanya wa mbere mu isoko ry’intwaro ku mugabane wa Afurika, aho yanikira cyane andi makampani akomeye ku isi y’iburayi na Amerika ndetse n’abagurisha intwaro mu buryo bwa magendu?
