
Maître Valentin Akayezu
Nakomeje kwakira ibibazo by’abakeneye amakuru ku buryo bwo gutanga amakuru ku byaha byakorewe muri CongoRD. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC) rwafunguye icyo rwise “DRC Case” rusaba ko ufite amakuru wese ku byaha byakorewe muri Kongo yabirugezaho. Byumvikane ko ukeneye uko bikorwa yakwifashisha amakuru aboneka kuri www.icc-cpi.int akarushaho gusobanukirwa.

HARI IBINTU BY’INGENZI BIGOMBA KWITABWAHO
1) Ntabwo ICC ifite ububasha bwo gukurikirana ibyaha byakorewe mu Rwanda kuko Leta y’U Rwanda ntiyigeze ishyira umukono ku masezerano ya Roma yo kuwa 01 Nyakanga 2002 ashyiraho urwo rukiko.
Irengayobora ryabaho gusa igihe Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro (UN Security Council) yafata icyemezo cyo gusaba umushinjacyaha mukuru wa CPI gukurikirana ibyaha mpuzamahanga byakorewe mu Rwanda nyuma y’aho Urukiko rwashyiriweho kandi bikaba biri mu bubasha bw’ibyo CPI ishobora gukurikirana no kuburanisha.

2) Nubwo u Rwanda rutasinye amasezerano mpuzamahanga ashyiraho CPI/ICC, ariko mu gihe umunyarwanda akoreye icyaha ku butaka bw’ikindi gihugu cyo cyashyize umukono ku masezerano ashyiraho CPI/ICC, ubushinjacyaha bw’urwo rukiko bufite ububasha bwo gutangiza amaperereza n’ibikorwa by’ikurikiranacyaha ku munyarwanda uwo ariwe wese wakoreye ibyaha ku butaka bw’igihugu cyemera ICC/CPI.
Ni muri ubwo buryo, Umunyarwanda uwo ariwe wese wakorewe ibyaha ku butaka bwa CongoRD, ari mu bazarebwa n’ibikorwa by’iperereza byatangiwe n’ubushinjacyaha bw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Nibutse ko ku byaha bikurikiranwa na ICC/CPI, nta wushobora kwitwaza ubudahangarwa (immunité de fonction ou de poursuite) afite!!

3) Nk’uko nabivuze hejuru, ibyaha bishobora gukurikirwa na CPI/ICC, ni ibyaha gusa byakozwe nyuma y’aho urwo rukiko rushyiriweho (compétence temporaire de la juridiction), ni ukuvuga ibyaha byakozwe nyuma y’itariki ya 01 Nyakanga 2002.

Bulgurlu su kaçağı tespiti Basınç testleri, su sistemlerindeki kaçakları güvenilir şekilde belirler. http://inspireafrika.com/?p=10539
My brother recommended I might like this web site He was totally right This post actually made my day You cannt imagine just how much time I had spent for this information Thanks
Just wish to say your article is as surprising The clearness in your post is just cool and i could assume youre an expert on this subject Fine with your permission allow me to grab your RSS feed to keep updated with forthcoming post Thanks a million and please keep up the enjoyable work
Your perspective on this topic is very interesting. Thanks for the detailed explanation.