Rémy RUGIRA
Uwayanditse:
Centre de Lutte contre l’Impunité et
I’Injustice au Rwanda (CLIIR)
Avenue Broustin 37
1090 BRUXELLES
Mobile: +32 476 701 569
Email: info@cliir.org – cliir2004@yahoo.fr
Site web: www.cliir.org
Twitter-Facebook: @cliir_org
CLIIR, un regard impartial
IBARUWA ifunguye igenewe ABANA bane ba Perezida Kagame ikurikiye
izandikiwe Maman wabo Jeannette KAGAME (tariki 05 na 07/ 07/2020):
Buruseri, tariki ya 30 Kamena 2025
Bwana Yvan CYOMORO Kagame,
Madamu Ange INGABIRE Kagame,
Major Ian CYIGENZA Kagame,
Sous-Lieutenant Brian Kagame,
Bana b’u Rwanda.
Nitwa MATATA Yozefu nkaba Umuhuzabikorwa wa CLIIR (Umuryango
urwanya umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda).
Ndabasuhuzanya ICYIZERE
cyinshi, kuko nkeka ko iyi baruwa muzayiha agaciro mugahagarikisha AKARENGANE
gakorerwa Madamu Victoire INGABIRE Umuhoza, umwe mu banyapolitiki
batavugarumwe na Leta y’u Rwanda iyobowe n’umubyeyi wanyu, Nyakubahwa Perezida
Paul Kagame.
Mu bihe yiyamazaga mu matora aherutse ya 2024 Perezida Kagame ntiyahwemye kwikoma
Mme Victoire yumvikanisha ko amufitiye URWANGO rukomeye. Ndetse amaze no
gutorwa yakomeje kumwibasira amucyurira ko ngo akomoka mu muryango w’abakoze
jenoside muri 1994.
Mme Victoire yagarutse gukomereza ibikorwa bye bya Politiki mu
Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2010. Mw’ijambo ndibubagezeho nsoza iyi
baruwa, Mme Victoire yasobanuye bihagije ko agarutse nta NGABO cyangwa INTWARO
zimuherekeje kuko aje asanga abavandimwe basangiye igihugu.
Mw’ijambo yavugiye ku
kibuga cy’indege i Kanombe, yasobanuye ko ibikorwa bye ari iby’amahoro nkuko muza
kubyisomera.
Uwo munsi yahitiye ku Rwibutso rwa GISOZI kunamira inzirakarengane
z’abatutsi bishwe muri jenoside ya 1994. Arangije gushyiraho indabo, afata ijambo
asobanura ko hari n’inzirakarengane z’abahutu bakwiye nabo kwibukwa ndetse
n’ababishe bakemera gukurikiranwa mu nkiko.
Kuva uwo munsi, intagondwa zo
mw’ishyaka rya FPR-Inkotanyi zitangira kumwibasira. Ndetse na Perezida Kagame
abyivangamo atanga amabwiriza yo kumuhimbira ibyaha. Guhera ubwo, bamushora mu
rubanza aza gukatirwa bwa mbere imyaka umunani. Noneho ajuririye icyo gihano, hatangwa
amabwiriza yo kumukatira imyaka 15. Aza gufungurwa nyuma y’imyaka umunani ku
mbabazi za Perezida Kagame tariki ya 15 Nzeli 2018.
Mw’ijoro ryo kuwa Kane tariki 19 Kamena 2025, Mme Victoire yongeye kugambanirwa.
Afungirwa kuri Station ya Police ya Remera aho arimo guhatirwa kwemera ibyaha atakoze
birimo no kuba yaba akorana n’umutwe wa FDLR ubarirwa mu mashyamba ya Kongo.
Ariko
nkuko Perezida Kagame yabigize ihame ryuko adafungisha umuntu INCURO ebyiri, ubu
haracurwa umugambi wo KUZICA Mme Victoire muri ya mayeri 1000 y’Inkotanyi.
Mbandikiye mbasaba ko MUGIRA INAMA uwo Mubyeyi wanyu Kagame, akarinda
abanyarwanda irindi CURABURINDI nk’iryakurikiye iyicwa rya Perezida Habyarimana
Yuvinali tariki ya 06 Mata 1994.
Icyo gihe mwari mukiri batoya. Ubu mbandikiye none kuwa
Mbere tariki ya 30 Kamena 2025, mbaragije UBUZIMA bwa Mme Victoire kuko
mwakuze, mukiga amashuri meza MUKAMINUZA, kandi mukaba mufite abasirikare babiri
muri famille : Ian na Brian. Nukuvuga ko Mwese uko muri BANE mufite IJAMBO
imbere y’umubyeyi wanyu uyoboje u Rwanda IGITUGU gihonyora kandi cyamaganwa
n’abanyarwanda n’abanyamahanga.
Guhera ejo tariki ya 01 Nyakanga 2025, mukimara
kubona iyi baruwa, mbasabye GUHAGARIKISHA uwo mugambi mubisha wo
KWICISHA Victoire.
Mfite impungenge, kuko n’Inzirakarengane KIZITO Mihigo yiciwe
mu maboko ya Polisi tariki ya 17 Gashyantare 2020, barangije batubeshya ko ngo
YIYAHUYE, ariko icyo kinyoma nticyatambutse mu Rwanda no mu mahanga.
Sibwo bwa mbere nanditse ntabariza abanyarwanda bari mu kaga.
Mu kwezi kwa
Kanama 1994, Umubyeyi wanyu Général Kagame akiri Visi Perezida wa Repubulika
namwandikiye musaba ko yatwakira twebwe twari Abahuzabikorwa (Secrétaires Permanents)
b’Imiryango yari ishinzwe kurengera ikiremwamuntu, yari yibumbiye muri CLADHO
(Collectif des Ligues et Associations de défense des Droits de l’Homme). Tariki ya 27
Kanama 1994, Visi-Perezida Kagame yatwakiriye i Kanombe turi batandatu, jyewe
mpagarariye ARDHO, musobanurira ko inzego za Gendarmerie n’igisirikare APR zarimo
gukomeza ubwicanyi mu gihugu cyose.
Ishimutwa ry’abantu no kwambura abaturage
imitungo yabo byarimo gukorwa mu Rwanda hose. Icyo gihe namusabye ko ubwo bugome
bwahagarara kandi nawe agakosora izo ngeso mbi zarangaga ingabo yarashinzwe nka
Ministri w’INGABO zose n’intasi zari zuzuye mu gihugu.
Kagame yarambeshye ngo
azakosora, ariko kugeza n’uyu munsi izo NGABO ziracyarangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi,
iterabwoba, ikinyoma n’ubundi bugome tudahwema kwamagana buri munsi.
Ndetse maze kubona ko uwo Mubyeyi wanyu Kagame akomeza guhonyora itegeko nshinga
n’amategeko, ndetse n’amahame mpuzamahanga arengera ikiramwamuntu, nandikiye Mama
wanyu, Nyakubahwa Jeannette Kagame Nyiramongi musaba ko yafasha Papa wanyu Kagame
akamuvuza URWANGO n’UMUJINYA w’umuranduranzuzi byakomeje kumuranga.
Namwandikiye amabaruwa abiri mu gifaransa tariki ya 05 na 07 Nyakanga 2020, hagiye
gushira imyaka itanu. Nkuko nsanzwe mbigenza, izi nyandiko nzohereza kuri adresse mail ya
IMBUTO Foundation no kuri mails za RIB kuko niyo ishinzwe gukumira ibyaha.
Reka
mbabwire ko Koloneli Pacifique KABANDA wahawe kuyobora RIB afite amateka mabi
y’ubwicanyi yijanditsemo, kuva 1994 muri za Komini Rutare, Giti, Muhura (mu cyahoze ari
Perefegitura ya Byumba), muri za Komini Kayonza, Kabarondo (ahahoze ari perefegitura ya
Kibungo. Uwo mwanya rero jyewe mbona yarawuhawe kugira ngo ubwicanyi bukomeze mu
Rwanda.
Urwo rwango n’uwo mujinya nibyo bishubije Mme Victoire muri Gereza bashaka
kuzamwiciramo. Ngo kuko Inkotanyi zidafunga kabiri.
Mme Victoire n’Umubyeyi ukunda u Rwanda n’abanyarwanda. Ahubwo mu gihe
muzagera mu bihe bibi, nkuko n’indi miryango y’abaperezida yagiye itakaza ubutegetsi, Mme
Victoire niwe uzabatabariza, amateka namara kubanyuza aho twita
« IBUHARANKAKARA ». Nukuvuga mu bihe bitari byiza.
Ndabasaba ko muhita
mumurengera aka kanya, kuko nawe azabagoboka mugeze aharindimuka.
Ntabwo
mbibifuriza namba.
Ari nayo mpamvu mbasabye guhagarikisha IYICWA rya Mme Victoire
n’izindi mfungwa za politiki zikomeje gukorerwa IYICARUBOZO muri Gereza ya
Mageragere.
Twavuga bamwe muri bo nka
Mme Yvonne IDAMANGE Iryamugwiza
(ukatiye imyaka 17 azira ibitekerezo bye no gutabariza abashonje muri Guma mu Rugo ya
COVID muri 2021),
Mushayidi Déogratias (ukatiye Burundu), Umunyamakuru Cyuma
Hassan (ukatiye imyaka 7),
Umunyamakuru Théoneste Nsengimana ufunganywe
n’abayoboke ba DALFA-Umulinzi babazira gusoma igitabo (bakaba batarakatirwa bamaze
imyaka hafi ine bafunzwe),
Ba Karasira Aimable n’Abdul Rashidi Hakuzimana ndetse
n’umufasha wa BICAHAGA Abdallah,
Mme Marie Louise Mukamwiza Zubeda wakatiwe
imyaka 10 azira umugabo we (nawe wakatiwe gufungwa imyaka 15 adahari).
Bicahaga
yarahunze n’abana be batanu baje gufungwa iminsi 8 muri Polisi baza guhunga. Bicahaga
yashinjwaga kurwanya AKARENGANE kuri chaîne ya Youtube ye Amateka Nyakuri.
Nkusi
Jean Bosco wa RPF na Dr Christopher Kayumba…
Bana ba Perezida Kagame, mumaze kujijuka no kuba bakuru, ndabasaba namwe
GUHANGAYIKISHWA n’imiyoborere mibi ya Papa wanyu Kagame.
Ndangije mbashyiriraho IJAMBO rya Victoire INGABIRE rikubiyemo ibibazo byari
byugarije abanyarwanda kuva atahuka tariki ya 16 Mutarama 2010.
Icyo gihe mwari mukiri
bato kandi muri mu mashuri. Uyu munsi mwarakuze namwe nimwisomere muribonera ko
Mme Victoire atari umunyapolitiki wo kwicwa kuko afitiye abanyarwanda akamaro.
Urupfu rwe cyangwa ifungwa rye byakururira Leta ya Papa wanyu Kagame n’igihugu cyose
AKAGA n’IGIHOMBO bikomeye.
Amabaruwa yombi nandikiye Mama wanyu ndayomeka
kuri iyi BARUWA mbandikiye none tariki ya 30 Kamena 2025.
Buruseri, tariki 30 Kamena 2025.
MATATA Yozefu,
Umuhuzabikorwa wa CLIIR
CLIIR : Le Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda est une association
de défense des droits humains basée en Belgique, créée le 18 août 1995.
Ses membres sont
des militants des droits humains de longue date.
Certains ont été actifs au sein d’associations
rwandaises de défense des droits humains et ont participé à l’enquête
CLADHO/Kanyarwanda sur le génocide de 1994.
Lorsqu’ils ont commencé à enquêter sur les
crimes du régime rwandais actuel, ils ont subi des menaces et ont été contraints de s’exiler à
l’étranger où ils poursuivent leur engagement en faveur des droits humains.
——————————————————-
Ijambo rya Mme Victoire Ingabire Umuhoza ageze i Kigali (ku
Kibuga cy’indege i Kanombe) kuwa Gatandatu tariki ya 16/01/2010
Ndatashye
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda,
Nyuma y’imyaka 16 mu
buhungiro, uyu munsi nageze iwacu.
Hagati aho habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu.
Habaye Jenoside
n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda.
Buri muryango
w’umunyarwanda warapfushije. Ariko habuze politiki ihamye y’ubumwe
n’ubwiyunge bityo abantu bakomeza guhahamuka.
Nzanywe n’amahoro, kandi niyo azaranga imikorere yanjye muri politiki yo
guca ingoyi mu gihugu cyanjye.
Mu buhungiro, twashinze umuryango, FDU-INKINGI, tuhakorera politiki, none
igihe cyageze cyo kwimukira mu rwatubyaye, tukegera Abanyarwanda
bahasigaye, tukivugurura kugira ngo imbaraga zacu twese hamwe zitubere
umusemburo wo guca ingoyi no kwimakaza demukarasi ishingiye ku kwishyira
ukizana.
Mbazaniye intashyo y’abavandimwe banyu bakiri ishyanga.
Bifatanije na mwe
muri aya mahindura dutangiye yo gusubiza Umunyarwanda agaciro mu
mahoro, nta maraso yongeye kumeneka.
Nje kwandikisha ishyaka ryanyu
kugira ngo tuzapigane n’abandi mu matora azaba uyu mwaka.
Iyi nzira ni
ndende, ni révolution kandi itora si ryo herezo.
Ingoyi nje kurwanya ni iyi:
Cyane cyane ubwoba, ubukene, inzara, igitugu, ubuhake, ruswa yahindutse
inkuyo, gacaca ibogamye, akarengane,gereza ya tije no gucirwa ishyanga
umwana ntamenye umubyeyi n’umuryango ugasenyuka, ubusumbane,ivangura ,
kwirukanwa mu byabo, gusembera, kubundabunda, kugenda bubitse imitwe,
ndetse n’ingoyi y’akandoyi.
Ndi umukobwa utashye iwacu, ntabaye mu mahoro, nje gufatanya namwe
kwigobotora iyi ngoyi.
Simperekejwe n’ingabo kuko nje mbasanga, nsanga
ababyeyi, basaza banjye, barumuna na bakuru banjye. Umwana utaha
iwabo ntiyimirwa.
Abasigaye mu gihugu turabashima, nimwe muzi ubukana bw’ingoyi.Tuzi
akababaro kanyu, muracecetse ariko murareba. Agahinda k’inkoko kamenywa
n’inkike itoramo.
Guca ingoyi si induru. Uko usakuza niko yongera ubukana.
Mu bwitonzi,
mu mahoro, twitegereze ipfundo ry’iyi ngoyi kugira ngo tuyice burundu nta
yandi maraso amenetse. Nta ntambara dushaka kandi uzayigarura wese
tuzamwamaganira hamwe. Uwibohoje mu maraso aramwokama.
Niyo mpamvu
tutazabashora muri za mitingi zo gahangana. Mushire ubwoba, mw’ibanga rya
gakondo mwigishe abanyu bigishe abandi n’abandi.
Tuzaharanire ko nta jwi
rizapfa ubusa ndetse n’ibarura ry’amajwi ribe ku mugaragaro aho mwatoreye.
Uzabirwanya muzaba mumureba.
Politiki yacu ni ugukora mu bwitonzi, tukazatsinda urugamba nta ntambara
ibaye. Uzayishoza akazayiryozwa.
Tugamije kuvugurura burundu ubutegetsi bw’igihugu, imicungire y’ibya
rubanda, inzego z’umutekano n’ingabo, imibereho n’ubuzima bw’abaturage,
uburezi, ubutabera.
Tugamije politiki irengera Umunyarwanda wese, bityo
ntihazagire uwongera kwicwa cyangwa gutotezwa azira ubwoko bwe,
akarere cyangwa ibitekerezo bye.
Abambaza bati ese nta byiza iyi ngoma yagejeje ku Banyarwanda? Si akazi
kanjye kuyivuga ibigwi. Icyo mbasubiza ni uko uyobora igihugu aba yiyemeje
kugikorera neza no guteza imbere abagituye. Agawa ibibi agikorera. Ibigwi
bye afite abavugizi bazi kubirata mu itangazamakuru rya Leta n’irindi
rimubogamiyeho.
Imitamenwa n’amagorofa ni birebire koko ariko ntibimbuza kubona inzara
iyogoza uturere, ntibihisha bwaki, amavunja, ihahamuka, imibereho ibabaje,
ubuhake, ibikingi, kwigura ngo uramuke, ruswa, ivangura n’ubusumbane.
Ntibimbuza kubona ingoyi zose zikandamije Umunyarwanda.
Nimukanguke mushire ubwoba, twigobotore ingoyi mu mahoro.
Twese hamwe tuzatsinda.

