CSP Kayumba wayoboye Gereza ya Mageragere yasabiwe kuyifungirwamo imyaka 5

CSP Kayumba Innocent wayoboye Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere n’abandi bantu bareganwa Ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cyo gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2Frw.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Twizere Amani Olivier atahabwa ibihano n’Urukiko kuko yafashije ubushinjacyaha kumenya amakuru menshi ku baregwa.

Ibi bihano Ubushinjacyaha bwabisabye kuri uyu wa Gatanu mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, kuko abaregwa bose bari bararangije kwiregura ku byaha bakurikiranyweho mu iburanisha ryabaye ku wa 29 Ukwakira, 2021.

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko ibihano busabiye CSP Kayumba Innocent ari na byo busabira SP Eric Ntakirutimana ndetse na Mutamaniwa Ephraim.

Umucamanza yahise aha umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku bihano bamaze gusabirwa .

Mutamaniwa Epharim usanzwe wunganirwa na Me Idahemuka Tharcisse kuva atabwa muri yombi muri Gashyantare, 2021 yahise abwira Urukiko ko kuva yatangira kubazwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yewe no mu Rukiko ubwo yatangiraga kuburana mu mizi atigeze yemera ibyaha byose ubushinjcyaha bukekaho ko kandi n’ubu ari wo murongo agihagazeho.

Mutamaniwa Ephraim yabwiye Urukiko ko ibyamubayeho byose bituruka ku kagambane yakorewe na CSP James Mugisha Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi muri RCS.

Mutamaniwa Ephraim yabwiye urukiko ko kuva yahabwa inshingano zo gukurira iperereza muri Gereza ya Nyarugenge atigeze acana uwaka na CSP James Mugisha ku buryo no kuzanwa gukorera kuri Gereza ya Nyarugenge yahaje ari nk’igihano ahawe na we kuko atarajya gukorera muri Gereza ya Nyarugenge  yakoreraga muri Gerza ya Muhanga, kandi ko yahitwaye neza.

Mutamanaiwa Ephaim yavuze ko asaba Urukiko kumurekura agizwe umwere nta yandi mananiza, kuko nta cyaha ngo yakoze.

SP Eric Ntakirutimana wunganirwa na Me Gasominari Jean Baptiste yabwiye Urukiko ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha byose bidakwiye guhabwa ishingiro kuko ibyo buvuga butabitangira ibimenyetso.

Yavuze ko iyo Ubushinjacyaha buvuga bwivuguruza.

Ati “Ndasaba ko Urukiko rwakwemeza ko ndi umwere nkahita ndekurwa, nkasanga umuryango wange kuko uwavuze ko yibye Kassem Ayman Mohamed yabyemereye Urukiko muri Kamena, 2021 ubwo yazaga gusobanurira Urukiko uko yakoze ibyo bikorwa byose.”

SP Eric Ntakirutimana yavuze ko atajya gukora ibihano by’ibyaha byakozwe na Twizere Amani Olivier.

CSP Kayumba Innocent wunganirwa na Me Ngirinshuti Jean Bosco avuga ku bihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha Urukiko rwazamugira umwere ku byaha akekwaho kuko ngo ibyo Amani yamushinje byose ari ibihimbano.

Yabwiye Urukiko ko Twizere Amani Olivier ari umucurabwenge w’ubujura bwakorewe Ayman Kassem Mohamed, ko ari we ukwiye kubibazwa kuko yakoresheje ikoranabuhanga.

CSP Kayumba Innocent yabwiye Urukiko ko yatunguwe no kumva Ubushinjacyaha bwasabye ko Twizere Olivier Amani yagirwa umwere ku byaha yemereye Urukiko ko ari we yabikoze.

Yavuze ko atari umuntu wakagombye kuba afungiye ibisuguti na telephone.

Ati “Akazi kose nakoze usibye no mu magereza no mu gisirikare nabaga nshinzwe gukumira ibyaha bikorwa nk’ibi, ntabwo nari gusubira inyuma ngo mbe ari jye ubikora kandi nshinzwe kubikumira.”

Yakomeje agira ati “Ndasaba ko mu gihe muzaba mwiherereye mwazangira umwere kuri ibi byaha byose, kuko nta naho nigeze mbyemera no mu miburanire yange. Nimundekura Nyakubahwa Perezida muzaba mumpaye ubutabera.”

Urukiko rwapfundikiye iburanisha ruvuga ko urubaza rwari rumaze amezi icyenda ruburanishwa rupfundikiwe.

Umucamanza avuga ko mbere y’uko urubanza rusomwa Urukiko rugiye kwikorera iperereza ryarwo ryigenga ku byavuzwe byose.

CSP Kayumba Innocent yatawe muri yombi ayobora Gereza ya Nyarugenge (Archives)

Urubanza ruzakomeza ku wa 19 Ugushyingo, 2021 mbere y’uko hasomwa icyemezo cy’urukiko.

30 thoughts on “CSP Kayumba wayoboye Gereza ya Mageragere yasabiwe kuyifungirwamo imyaka 5

  1. 934648 823966Sorry for the huge review, but Im really loving the new Zune, and hope this, as properly as the excellent reviews some other folks have written, will aid you decide if its the correct choice for you. 330499

  2. 636514 858107Youre so cool! I dont suppose Ive learn something like this before. So good to search out any person with some exclusive thoughts on this topic. realy thank you for starting this up. this web site is one thing thats necessary on the net, someone with a bit of originality. useful job for bringing something new towards the internet! 847544

  3. 75391 477518A quite informationrmative post and lots of really honest and forthright comments created! This undoubtedly got me thinking a whole lot about this concern so cheers a lot for dropping! 447768

  4. 952012 887926Ive writers block that comes and goes and I need to have to find a way to get rid of my writers block. It can occasionally be so bad I can barley make sentences. Any suggestions? 668548

  5. 520990 894536The next time Someone said a weblog, I hope that it doesnt disappoint me just as much as this. Come on, man, I know it was my choice to read, but When i thought youd have some thing intriguing to say. All I hear is actually a handful of whining about something you could fix within the event you werent too busy looking for attention. 549345

  6. Pingback: bola808 live

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *